× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma ya Sarah wasekejwe n’Imana ku myaka 90, umusaza w’imyaka 93 yibarutse umukobwa

Category: Health  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nyuma ya Sarah wasekejwe n'Imana ku myaka 90, umusaza w'imyaka 93 yibarutse umukobwa

Mu mujyi wa Sydney, muri Australia, hari inkuru yihariye yateye benshi gutungurwa ndetse ikabatera n’ibyishimo bikomeye, nyuma y’uko umusaza w’imyaka 93 yibarutse umwana.

Leslie Brown, umusaza w’imyaka 93, wabaye umwe mu babyeyi bashaje ku isi, we n’umukunzi we w’imyaka 40, Qi Qi, bibarutse umukobwa mu gihe gishize.

Brown na Qi Qi bahuriye mu bikorwa by’ubugeni, aho umubano wabo wavuzwe ko “warenze ku by’imyaka,” kuko ngo n’ubundi imyaka ari imibare, ugaragaza ko urukundo rutagira imipaka y’imyaka.

Leslie, umunyabugeni kandi ukunda gukora siporo nko kugenda buri munsi, yavuze ko kuba se w’umwana mushya “byamuhaye impamvu nshya yo gukanguka buri gitondo,” bigaragaza uburyo ubu buzima bushya yinjiyemo bwo kuba umubyeyi ushaje bumuteye ibyishimo ndetse bukamuha ibyiringiro mu myaka ye y’izabukuru.

Nubwo benshi batekereza ko igihe cyarenze kugira ngo akomeze ubuzima bwo kuba se w’umuntu akiri muzima, Brown na Qi Qi bavuga ko umuryango wabo umeze neza, ufite ubuzima bwiza kandi wuzuyemo urukundo.

Leslie Brown yerekanye ko n’igihe umuntu ageze mu myaka ya nyuma y’ubuzima, ibyishimo, inshingano nshya n’urukundo bishobora gukomeza kumutera imbaraga, bikanatanga icyitegererezo ku bandi ko ubuzima burangwa n’ibitangaza n’icyizere bitagombera imyaka.

Mu mateka ya Bibiliya, Aburahamu na Sarah bagaragaje ko Imana ishobora gukora ibitangaza nubwo imyaka y’abantu yaba yararenze kugira ngo babone abana.

Sarah yari afite imyaka 90 ubwo yibarukaga Isaka, na ho Aburahamu yari umusaza w’imyaka 100, bigaragaza ko urukundo n’imbaraga z’Imana bishobora guhindura ibidashoboka bikaba ibishoboka, kandi ko igihe cy’Imana kitagira uko kingana, ngo kigire aho gihurira n’icy’umuntu.

Uyu musaza yatangaje amakuru umwana amaze iminsi avutse! Ni bwo ibinyamakuru byatangiye kubyandika, bihurirana no kuba yari afite imyaka 93

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.