Umuhanzi ugezweho cyane muri iyi minsi Josh Ishimwe, yatangaje abaririmbyi bazafatanya nawe mu gitaramo cy’akataraboneka yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa".
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nyakanga 2023, Josh Ishimwe yatangaje ko mu gitaramo cye azaba ari kumwe na Alarm Ministries ndetse na Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika.
Aya matsinda yombi ikintu ahuriyeho ni uko ari ibigugu mu muziki usingiza Imana. Afatirwaho urugero n’abaririmbyi benshi mu Rwanda. Alarm Minstries imaze imyaka irenga 20 ivutse, by’akarusho niyo yaboneye izuba andi matsinda agizwe n’abaturuka mu matorero atandukanye.
Icyo Paradise izi kuri Christus Regnat ni uko ari korali ikomeye cyane muri Kiliziya Gatolika, ikaba imaze imyaka igera kuri 17 ibonye izuba. Ibitaramo byitabiriwa mu buryo bukomeye n’ingeri zose, kandi mu babyitabira haba harimo n’abayobozi bakuru mu gihugu.
By’umwihariko, Christus Regnat yigeze gushimirwa n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida Kagame, wanyuzwe n’imiririmbire yabo mu 2015 ubwo bamubaga hafi mu muhango wo guhekeza umubyeyi we nyakwigendera Asteria Bisinda Rutagambwa.
Iki gitaramo "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" Josh Ishimwe yatumiye aya makorali tuvuze haruguru, kizaba tariki 20/08/2023 muri Camp Kigali nk’uko Josh Ishimwe yabitangarije Paradise.rw. Mu myaka Ibiri amaze akora umuziki gakondo, ni inshuro ya Mbere agiye gukora igitaramo.
Kwinjira mu gitaramo cya Josh Ishimwe ni amafaranga 5,000 Frw mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari 15,000 Frw na 20,000 Frw. Ni mu gihe kandi ameza y’abantu Batanu ari 250,000 Frw.
Amatike yo kwinjira arimo kugurishirizwa kuri Regina Pacis, Zion Temple Gatenga, Bethesida Holy Church (Gisozi), Saint Famille, EAR Remera no kuri Camelia mu Mujyi ahazwi nko kuri CHIC. Hashyizweho uburyo bwo kugura itike yo kwinjira mu gitaramo ‘Ibisingizo bya Nyiribiremwa’ hakoreshejwe Kode *182*8*1*604473#.
Josh Ishimwe yavuze ko mu gitaramo cye hazabamo umunezero wo kuramya no gusenga Imana ndetse abakunzi be bazitabira bazagira umugisha wo kumva ibyiza byinshi yabateguriye. Ati “Muzaze dufatanye guhimbaza Imana kandi izatugirira neza”.
Amakuru ahari ni uko mu minsi ya vuba hatangazwa abaririmbyi bazafatanya na Josh Ishimwe muri iki gitaramo cye. Biravugwa ko hashobora kuba harimo amakorali menshi, abahanzi bakaba ari bacye, icyakora nta cyo nyiri ubwite aratangaza ku bijyanye n’abo bazafatanya.
Josh Ishimwe avuga ko yahisemo gukora umuziki gakondo kuko ngo akunda umuco nyarwanda. Ati “Impamvu nahisemo gukora gakondo, icya Mbere nuko nkunda iby’iwacu bishingiye ku muco wacu. Ni yo mpamvu nifuje gusangiza abandi ibyo mfite mbinyujije mu njyana y’umuco wacu duhuriyeho, twisangamo nk’abanyarwanda”.
Alarm Ministries ifite ibigwi bikomeye yatumiwe mu gitaramo cya Josh Ishimwe
Christus Regnat yashimwe na Perezida Kagame izaririmba mu gitaramo cya Josh Ishimwe
Igitaramo udakwiriye kuburamo
Gura itike hakiri kare
RYOHERWA N’INDIRIMBO "REKA NDATE IMANA DATA"