Jesca Mucyowera utegerejwe na benshi mu gitaramo yise "Restoring Worship Experience" yagaragaje ibyishimo byo kuzataramana na True Promises na Alarm Ministries amatsinda yigaruriye imfuruka enye z’imitima.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Paradise, Jesca Mucyowera uzwiho kutorosa ikiringiti itabaza ry’umunezero yavuze ku byo gutaramana n’aya matsinda.
Yagize ati "Alarm Ministry na True Promises ni amatsinda akomeye nk’uko ubivuze kandi akunzwe cyane. Rero kuba aya yombi narifuje gufatanya nayo kandi bikarangira yose bikunze, ni umugisha kandi ni amahirwe kuri njye n’abanyarwanda bose".
Mu rwenya rwinshi, Jesca ati: "Ariko uratekereza havuyeho "Nzamutegereza" cyangwa "Ni bande", hakajyaho "Mesiya" cyangwa "Iyo niyo Data"!!, ni ukuri uriya munsi Yesu azakora ibintu."
Amatsiko ni yose ku bakunzi ba Jesca Mucyowera
Ubanza koko bizaba ari umunezero, benshi bazabifata nk’ibidasanzwe n’ikimenyimenyi umwera uhera Ibukuru ugakwira hose. Kubyandika ubanza byamara wino, uretse ko kuyimara nta cyaha kirimo dore ko amazi meza y’urubogobogo yaremewe kunyobwa no kuhira Inka z’imbyeyi, nk’uko Paradise yahamagariwe kunyanyagiza imbuto z’ubutumwa bwiza.
Buri wese yumvise injyana umwanditsi arimo kuririmba ni "Restoring Worship experience" igitaramo gikomeje kuvugisha aya "Ndongo" itangazamakuru. Ni igitaramo kizaba tariki 2 Ugushyingo 2025 kikazabera mu nyubako ya Camp Kigali. Iki gitaramo kizizihira benshi nk’uko amagare ari kwishimirwa mu Rwanda rwa Gasabo. Cyatangiye gutitiza umujyi.
Amatike araboneka ku rubuga rwa www.ezaevents.com cyangwa se ukayigura wifashishije uburyo bw’akanyenyeri. Kanda *662*104#
Ushobora kugura ticket ya 5,000 ahasanzwe, wakwishyura 10,000 frw muri VIP cyangwa 20,000 frw muri VVIP mu gihe ku bashaka kwicara ku meza ya VVIP ari ukugura tike ya 25,000 frw. Ku bashaka kwicara ku meza y’abantu 10 bo bazishyura ibihumbi 200 byonyine.
Jesca Mucyowera ni umwe mu baramyi b’abahanga cyane u Rwanda rufite
Kumva indirimbo za True Promise ukikuza iza Alarm Ministries ni nko gukenyera umukenyero ukitera umwitero.