Abayobozi batandukanye b’amatorero bo muri Hong Kong no muri Singapore bagaragaje ko igihe kigeze ngo Itorero risubire ku nyigisho za Bibiliya zerekeye "Imirimo Itanu" (Fivefold Ministry), bavuga ko kutita ku murimo w’intumwa n’abahanuzi biri mu bituma Itorero ridakura uko bikwiye kandi rikabura ubumwe busesuye.
Ibi byagarutsweho mu nama yiswe "Jesus For Our City" yaberaga muri Hong Kong kuva ku wa 16 kugeza ku wa 18 Kamena 2026, yahuje abarenga igihumbi baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Aziya.
Ku munsi wa gatatu w’iyi nama habaye ikiganiro cyahurije hamwe abayobozi bane b’amatorero, baganira ku nsanganyamatsiko igira iti "Gukangura Imirimo Itanu" (Activating Fivefold Ministry), bibanda ku gukura kw’Itorero, ubumwe ndetse n’uburyo bwo kwitegura umurimo.
Abitabiriye iki kiganiro barimo Dr. Edmond Teo, Umushumba Mukuru w’Itorero International Christian Assembly (ICA) ryo muri Hong Kong, Pasiteri Peter Ho washinze EFCC Tung Fook Church, Pasiteri Yang Deyun wo mu Itorero Cornerstone Community Church ryo muri Singapore, ndetse na Linda Ma, umaze imyaka myinshi ayobora ibikorwa byo gusengera hamwe kw’amatorero atandukanye.
Imirimo Itanu igamije gutegura abizera
Pasiteri Dr. Edmond Teo yavuze ko Bibiliya ivuga ku mpano zitandukanye Imana iha abantu, ariko ko urwandiko rw’Abefeso igice cya kane rugaragaza ko Kristo yahaye Itorero intumwa, abahanuzi, ababwirizabutumwa, abungeri n’abigisha kugira ngo bategure abera gukora umurimo w’Imana.
Yasobanuye ko intego nyamukuru y’iyo mirimo atari ugutanga imyanya y’icyubahiro, ahubwo ari ugutoza no kubaka Itorero kugira ngo buri mwizera ashobore gukora umurimo we neza.
Ku ruhande rwe, Pasiteri Peter Ho yavuze ko nubwo amatorero menshi gakondo adakunze kuvuga cyane ku "Mirimo Itanu", ibyo Bibiliya iyivugaho bikiri ukuri kandi bikwiye kongera kwigishwa.
"Intumwa n’abahanuzi ni igice cy’ishingiro ry’Itorero"
Pasiteri Yang Deyun yavuze ko nyuma y’uko Yesu asubiye mu ijuru, yakomeje umurimo we binyuze mu ntumwa, abahanuzi, ababwirizabutumwa, abungeri n’abigisha.
Yasobanuye ko imyanya nk’iy’abakuru b’itorero cyangwa abadiyakoni ishobora gutangwa n’Itorero hakurikijwe amahame ya Bibiliya, ariko ko umurimo w’intumwa n’uw’abahanuzi ari umuhamagaro utangwa n’Imana ubwayo.
Yagize ati, iyo Itorero ridafite izi mpano zose uko zakabaye, biragorana ko rikura neza.
Yibukije inyigisho za Pawulo zigaragaza ko Itorero ryubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, avuga ko muri iki gihe amatorero menshi aha agaciro abashumba n’abigisha ariko akirengagiza intumwa n’abahanuzi.
Yagize ati: "Nta bahanuzi mufite, mwakubaka mute Itorero? Nta ntumwa mufite, mwaryubaka mute?". Yakomeje avuga ko Itorero rikwiye kwiga gutandukanya abahanuzi n’intumwa nyazo n’abakoresha nabi iyo mirimo, aho guhita ryanga uwo murimo wose.
Yemeje ko kubaha abahanuzi bidatanga gusa imigisha ku muntu ku giti cye, ahubwo bizana n’ubutumwa n’iyerekwa Imana iha Itorero kugira ngo ryinjire mu gihe gishya.
Imirimo Itanu si urwego rw’ubuyobozi
Dr. Edmond Teo yibukije ko amatorero akwiye kwirinda gufata Imirimo Itanu nk’inzego z’ubutegetsi cyangwa iz’icyubahiro. Yavuze ko izo nshingano zigomba gukorana, zuzuzanya kandi zigakorera hamwe mu nyungu z’Itorero.
Yifashishije amagambo ya Yesu avuga ko ushaka kuba mukuru agomba kuba umugaragu wa bose, ashimangira ko abayobozi b’Itorero bagomba kuyoborana umutima wo gukorera abandi aho gushaka icyubahiro cyangwa ububasha.
Yagize ati: "Niba tuvuga kwicisha bugufi, tugomba no kubishyira mu bikorwa."
Gukura mu mwuka ni byo bizana ubumwe
Dr. Teo yongeyeho ko mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa igice cya 13, abahanuzi n’abigisha bakoraga umurimo hamwe, ari bwo Pawulo na Barinaba boherejwe mu ivugabutumwa.
Yavuze ko iyo Imirimo Itanu ikorera hamwe, Itorero rirushaho kugira imbaraga mu ivugabutumwa kandi rikagera ku gukura mu mwuka.
Yagize ati: "Impano za Mwuka zitanga ubushobozi bwo gukora umurimo, ariko Imirimo Itanu yo ituma umuntu akura mu mwuka. Abakuze ni bo bashobora kugira ubumwe nyabwo."
Hong Kong yongeye kubona ubumwe bw’amatorero
Pasiteri Peter Ho yibukije uko mu mwaka wa 2003, mu gihe icyorezo cya SARS cyari cyugarije Hong Kong, abashumba batandukanye bahuriye mu gikorwa cyo gusenga cyamaze iminsi 52, nyuma bakazamura icyapa kinini cyanditseho amagambo agira ati "Yesu ni Umwami" (Jesus is Lord) mu gace ka Causeway Bay.
Yavuze ko muri iki gihe yongeye kubona amatorero atandukanye arushaho gukorana no gusangira umurimo, agaragaza ko Imana iri kongera kubaka ubumwe hagati y’abizera.
Yatanze urugero rw’inama nka King’s Conference n’indi yitwa Five Conference, avuga ko zigaragaza ko Imana iri kuzamura igisekuru gishya cy’abayobozi b’Itorero.
Basabye Hong Kong kuzamura intumwa n’abahanuzi bashya
Pasiteri Yang Deyun yasabye amatorero kwiga kumenya no kubaha abo Imana yahamagariye gukora umurimo w’Intumwa n’uw’Ubuhanuzi.
Yavuze ko abantu benshi Imana yakoresheje mu mateka yabo batigeze bamenyekana bakiri bato, bityo ko bishoboka ko intumwa cyangwa umuhanuzi uzakurikiraho ari umwe mu rubyiruko ruri gukurira mu Itorero uyu munsi.
Linda Ma: "Hong Kong ikeneye gusengera hamwe"
Linda Ma, umaze imyaka irenga makumyabiri ategura ibikorwa byo gusengera hamwe kw’amatorero atandukanye muri Hong Kong, yavuze ko nubwo atigeze yiga tewolojiya, Imana yamuhamagaye gukora uwo murimo.
Yashimangiye ko ibyo bagezeho byose bitaturutse ku bushobozi bwe, ahubwo byaturutse ku Mana no ku bufatanye bw’amatorero. Yagize ati: "Hong Kong ikeneye gusengera hamwe. Iki ni igihe cy’ububyutse."
Yongeyeho ko nubwo isi iri mu bihe by’urujijo n’ibibazo byinshi, yizera ko nibiba byiza Hong Kong ikagira ububyutse, bizagira ingaruka nziza no ku bindi bihugu byo ku Isi.
Yasoje ashimangira ko umwaka wa 2026 ushobora kuba umwaka w’ingenzi ku Itorero, asaba amatorero yose gukomeza gukorera hamwe no kubyaza umusaruro amahirwe Imana iri kubaha.