× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ITOHOZA: Sinach agiye kongera gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka 5 azanywe na Patient Bizimana

Category: Artists  »  June 2023 »  Grace Ishimwe

ITOHOZA: Sinach agiye kongera gutaramira mu Rwanda nyuma y'imyaka 5 azanywe na Patient Bizimana

Umuramyi mpuzamahanga Sinach wo muri Nigeria agiye kongera gukorera igitaramo mu Rwanda nk’uko amakuru agera kuri Paradise.rw abihamya.

Mu mvura ijojoba n’imbeho y’ubutita, Osinachi Joseph [Sinach] yataramiye ibihumbi by’abihebeye umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu gitaramo cya Easter Celebration cyateguwe na Patient Bizimana cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 1 Mata 2018.

Ni inkuru itazibagirana mu Rwanda kuko icyo gitaramo na n’ubu kirakirahirwa. Wibaze nawe igitaramo cyatangiye imvura iri kugwa kikarinda kirangira ikirimo kugwa, abacyitabiriye bose barimo kunyagirwa kuko cyabereye ahadasakaye (Parikingi za Stade Amahoro), ariko abantu bakanga kujya kugama kubera kuryoherwa cyane.

Iyo uvuze Sinach, benshi bahita bumva Patient Bizimana wigiriye gutura muri Amerika, kuko ari we wafashije abanyarwanda gutaramana na Sinach i Kigali, bizihizanya Pasika ya 2018. Ese bya bitaramo bya Pasika bizagaruka? Iki ni ikibazo gikwiye kubazwa Patient Bizimana kuko niwe wasubije inzozi za benshi azana Sinach i Kigali ku nshuro ya mbere.

"Sinachi araba asesekaye mu Rwanda taliki 10/9/2023" Aya ni amakuru Paradise.rw yatohoje kandi iyatangarizwa n’umuntu wizewe cyane. Icyakora ntiyifuje ko tumenya umuntu cyangwa kompanyi yatumiye Sinach ndetse n’aho igitaramo kizabera. Gusa, ibiganiro byo kuzana Sinach bigeze kure.

Sinach yamamaye mu ndirimbo "I Know Who I am" na "Way Maker" yabaye nk’ibendera ry’umuziki we kuko imaze kurebwa n’inshuro zirenga Miliyoni 232 kuri Youtube ndetse ikaba yarasubiwemo na benshi kandi barimo n’ibyamamare. Afatwa nk’Umwamikazi wa Afrika mu muziki wa Gospel. Afite aba ’Subscribers’ kuri Youtube barenga Miliyoni ebyiri.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "WAY MAKER" YA SINACH

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.