× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo wamenya ku ndirimbo nshya "Nganiriza" ya Bosco Nshuti ufite umwihariko nk’uwa Pawulo-VIDEO

Category: Artists  »  July 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ibyo wamenya ku ndirimbo nshya "Nganiriza" ya Bosco Nshuti ufite umwihariko nk'uwa Pawulo-VIDEO

"Nganiriza ibya Yesu n’iby’urukundo rwe n’uko yavuye mu Ijuru ngo aze aducungure niyo magambo ankwiriye. Ndi indushyi mpindanye, yamviriye amaraso ye ngo anshungure mbe uwe".

Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ndirimbo "Nganiriza" ya Bosco Nshuti udashidikanywaho ku kuba ageze ku rwego mpuzamahanga.

Twibukiranye ko buri muririmbyi aba afite umwihariko karemano utandukanya italanto ye n’iz’abandi. Bosco Nshuti we Umwihariko we ni ubutumwa nk’ubwa Pawulo (Paulo yigeze kwigisha avuga ko nta bundi butumwa abwiriza uretse umusaraba wa Kristo).

Bosco Nshuti nawe usanga nta kindi cyo kwirata uretse uwo Musaraba, niyo mpamvu abwiriza ubwo butumwa yagabiwe. No muri iyi ndirimbo ye nshya, yanditse kuri Kristo, gusa itandukaniro ry’iyi ndirimbo n’izayibanjirije akaba style y’imiririmbire n’imicurangire.

Ni indirimbo aririmbana ituze n’ijwi ryo mu gituza bitandukanye na rya jwi ryo hejuru na morale isendereye, yajyaga aririmbana. Hejuru y’ibyo, yifashishije guitar gusa, mu gihe asanzwe azwiho kwifashisha ibicurangisho byinshi mu ndirimbo ze.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Paradise, Bosco Nshuti yagize ati: "Nganiriza ni indirimbo umuntu aba avuga ngo nganiriza ibya Yesu gusa n’iby’urukundo rwe kuko ari byo nkeneye".

Abajijwe kuri style idasanzwe, yagize ati: "Nkora indirimbo nkurikije uko iteye, style na message nta kindi nagendeyeho ni byo gusa ni message na style bijyanye."

Akenshi uzasanga mu muhamagaro w’umuntu asabwa gutanga ibirenze ubushobozi bwe. Ubwo yasabwaga kugira icyo yasaba Imana cyatuma arushaho kugeza kure ubutumwa bwa Kristo, Bosco yagize ati: "Icyo nsaba Imana ni uko yakomeza ikamfungurira imiryango yo kuyamamaza mvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ikampa n’uburyo bushoboka bwose".

Iyi ndirimbo "Nganiriza" ya Bosco Nshuti waririmbye "Ibyo Ntuze", isohotse nyuma y’iminsi micye ahuriye mu buryo bw’amashusho na Nice Ndatabaye mu ndirimbo "Ntahinduka".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.