× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo yahanuye byarabaye! Umuhanuzi udahusha yahanuye ko Putin na Papa Francis bazapfa muri 2024

Category: Ministry  »  February 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibyo yahanuye byarabaye! Umuhanuzi udahusha yahanuye ko Putin na Papa Francis bazapfa muri 2024

Nyuma yo guhanura itanga ry’Umwamikazi Elizabeth, no kuba Perezika kwa Donald Trump, umuhanuzi bamwe bita abapfumu yahanuye urupfu rwa Putin na Papa Francis muri 2024.

Umuhanuzi (ariko witwa umupfumu na benshi) wandika inyandiko zifite ubutumwa nyobokamana, Craig Hamilton Parker, bahimye Nostradumus mushya (na we wavugaga ibintu bikaba), ni Umwongereza wahavukiye, ahitwa Southampton, ku itariki 24 Mutarama 1954.

Craig Hamilton Parker yahanuriye abantu bari mu nzego zikomeye, ibyo yabahanuriye biraba, none yahanuye urupfu rwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin n’urwa Papa Francis, ugusama kwa Tylor Swift, ibya Minisitiri w’intebe mu Bwongereza n’abandi.

Ikinyamakuru Metro, cyabitangaje bwa mbere ku itariki ya mbere Mutarama 2024, kigaruka no ku buhanuzi bukomeye yahanuriye Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth, ubwo yahanuraga ko azatanga mu mwaka wa 2023 kandi bikaba, n’ubwo yahanuriye Donald Trump uheruka kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yamuhanuriye kuzaba Perezida mu gihe cya mbere, ariko no mu bw’uyu mwaka yamugarutseho.

Craig Hamilton Parker yahanuye urupfu rwa Perezida Vladimir Putin, avuga ko iherezo rye riri muri uyu mwaka wa 2024. Yavuze ko intambara iri kuba hagati ya Ukirene n’u Burusiya izarushaho kuzamba, urugamba rwo kuyirwana rugakomera kuruta uko byahoze mu gihe gishize intambara itangiye, hanyuma akazarugwaho, bityo rikaba iherezo rye.

Muri icyo kiganiro yagize ati: “Mu mwaka wa 2024, intambara muri Ukirene (Ukraine) izakomeza kuba urugamba rukomeye, ndiyumvamo ko Putin azarutakarizamo ubuzima, ari na byo bizarangiza intambara burundu.”

Uyu muhanuzi, yakomerejeho ahanura urupfu rw’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis, avuga ko muri uyu mwaka turimo wa 2024 ari wo azapfamo, abihamya avuga n’ukwezi kwa nyako atazarenza akiri muzima.

Ibi byo yabivuzeho agira ati: “Ndabyiyumvamo, Papa azapfa mu mwaka wa 2024 ahite asimburwa, kuko neretswe umwotsi w’umweru uzamuka uva i Vatikani, kandi ibyo bizaba hagati mu Ugushyingo.”

Ibindi yahanuye bizaba mu mwaka nwa 2024, harimo gusama k’umuhanzikazi w’icyamamare ku isi uzwi ku izina rya Taylor Suift, nyuma y’igitaramo gikomeye azakora. Ni gitaramo cyiswe Eras World Tour kizaba muri uyu mwaka. Avuga ko azaterwa inda muri icyo gihe cy’igitaramo, ariko bizamenyekana nyuma yacyo.

Yagarutse ku matora rusange ari hafi kuba mu Bwongereza muri uyu mwaka wa 2024, avuga ko Rishi Sunak atazongera gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe muri 2024, ahubwo ko bishoboka ko Suella Barverman azagaruka mu buyobozi kandi agakemura bimwe mu bibazo bizaba mu Bwongereza mu 2024.

Craig Hamilton yavuze ko amatora agiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri uyu mwaka wa 2024 azabamo udushya twinshi, ku buryo Donald Trump ashobora kuzatsinda amatora yo kuyobora iki Gihugu, ariko ko bitazaba bimworoheye kubera uburwayi azahura na bwo.

Ibi bizarangira Perezida uriho Joe Biden akuwe mu biro bye nabi, asohorwemo amatora atararangira, asimburwe na Visi Perezida Kamala Harris by’igihe gito.

Yahanuye ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hazaba imitingito ikomeye cyane muri uyu mwaka wa 2024, ikazibasira cyane igice cy’Uburengerazuba bw’Amerika, by’umwihariko hakazaba imitingito ibiri ikomeye cyane kandi izakurikirana.

Uyu muhanuzi Craig Hamilton Parker bita n’umupfumu (bose bareba ahazaza, bakavuga ibitaraba), avuga ko umugore we Jane Hamilton Paker babyaranye abana babiri, buzuzanya mu mwuka wo kureba ibizaba mbere cyangwa kwereka no guhanura. Ibyo ahanura abishyira ku rubuga rwe rwa murandasi ruzwi nka Psychics.co.uk

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.