Kuwa Gatandatu le 19/04/2025 itorero rya ADEPR Paroisse ya Gatenga ryasengeye abakozi b’Imana bashya mu nshingano z’ubudiyakoni. Mu basengewe harimo umuramyi Eric Cyamika.
Ukurikije uko ijambo ry’Imana ribivuga, kwari ugusohoza ibyanditswe dore ko mu Abefeso 4:11-12 handitswe ngo "Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo".
Kuri iyi nshuro hasengewe umubare munini muri iyi Paroisse dore ko uteranyije abadiakoni bashya n’abakiriwe baturutse mu zindi Paroisse. Ni igikorwa cyabereye ku itorero rya ADEPR SGEEM. Mu basaga 200 basengewe hakaba harimo abadiakoni basaga 50 bashya ndetse abandi 14 bo kuri iri torero rya SGEEM.
Muri aba harimo umuramyi Musabyimana Eric uzwi nka Cyamika Biremera uzwi cyane mu ndirimbo "Imana ibirimo".
Ku bakunzi ba Gospel byagorana kumva umuntu utararirimba ikorasi igira iti: "Biremera muri Yesu Biremera". Ku wahuye n’ibigeragezo bimwe bisharira nk’umuti wa mucucuri, benshi bahumurijwe n’indirimbo igira iti: "Ibirimo Imana ibirimo", hari n’aho yagize ati: "Byaje bidakomanze, bizagenda bidasezeye".
Uyu muramyi uherutse kurongora yatangiye gusoroma ku migisha y’abubatse akaba yagaragaje ibyishimo nyuma yo kurambikwaho ibiganza na Pastor Rurangwa Valentin umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali wayoboye uyu muhango.
Mu kiganiro na Paradise, Eric Cyamika yavuze ibyiyumviro bye. Ati: "Byaranshimishije cyane, nabonye ko nta jambo Imana ivuga ngo rihere". Avuga ku nshingano z’ubudiakoni, yagize ati" uriya mwanya ni umwanya ukomeye mu iitorero".
Yakomeje agira ati: "Kuba ngeze SGEEM vuba nkaba ndi umwe mu bantu Imana yagiriye icyizere mu mubare munini w’abantu biganjemo abakomeye basengera hariya, ni ikmenyetso ko Imana imfite mu migambi yayo. Natunguwe no kwiyumva mu mubare w’abarobanuriwe ubudiakoni."
Abajijwe niba azabasha guhuza ubudiakoni n’ubuhanzi, yabaye nk’ugiramo akantu k’ubwoba, ariko mu ijwi rya kigabo yihagararaho ati: "Ndasabwa gusenga cyane kuruta uko nasengaga kugirango ndusheho kunguka Ubwenge bw’Imana."
Eric yasobanuye impamvu hakenewe ubwenge bw’Imana. Mu mvugo ya gihanga yagize ati: "Hakenewe Ubwenge bw’Imana kugira ngo bihuzwe neza hatagira ikibangamira ikindi."
Eric yaboneyeho guha impanuro abaririmbyi ba Horeb choir bahuje umurimo w’uburirimbyi aho yavuze ko guhuza uburirimbyi n’ubudiakoni ari umurimo utoroshye. Yagize ati: "Umurimo w’ubudiakoni usaba ishyaka n’umuhate, kuririmba byo bisaba umutima.
Hari ubwo inshingano z’Ubudiakoni zihurirana na gahunda za korali, ibi bisaba ko buri muririmbyi abyitwaramo neza, kuko niba korali ifite urugendo hakaburamo abaririmbyi barindwi cyangwa umunani kandi ari ba bandi bafite inshingano zikomeye mu miririmbire, urumva ko bigora ubuyobozi bwa Korali".
Yaboneyeho gusaba aba baririmbyi ba Horeb Choir gusenga cyane no kwitanga bamaramaje kugira ngo hatazagira inshingano zipfira mu zindi ndetse no kujya baganira na buri ruhande mu gihe hari inshingano zagonganye aho gusiba gahunda runaka nta ruhushya rwatanzwe.
Horeb Choir igizwe n’abanyeshuli ndetse n’abize muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo nayo ikaba yabonye umubare munini w’abarobanuriwe ubudiakoni. Bamwe mu bahoze CEP (Communauté des Etudiants Pentecôtistes) ya UR Gikondo campus (yahoze yitwa SFB) biganje mu bahawe ubudiakoni.
Muri aba barimo Gatete Philemon, Kalisa Pitien Christian, Nazaire babaye abayobozi bakuru; Ndayisaba Laurent na Kagenza Ernest babaye abayobozi bungirije bashinzwe ivugabutumwa n’amasengesho ndetse na bwana Niyigena Louis wabaye muri committe nk’umujyanama.
Hari kandi na bamwe mu babaye muri committe ya Horeb choir mu bihe bitandukanye na magingo aya bari mu barambitsweho ibiganza barimo: Leonard Ruzindana, Tuyisenge Jean de Dieu, Denise Uwineza, Byiringiro Robben, Ndayisenga Jean Isaac na Noe Niyigena wabaye umukiristo muri CEP UR Gikondo campus.
Iki gikorwa cyo gusengera abadiakoni cyaherukaga kuba mu mwaka wa 2014, ni ukuvuga ko hari hashize imyaka 11 Itorero rya Segeem ridasengera abadiakoni bashya dore ko iki gikorwa cyagiye gisubikwa kenshi bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’Impinduka z’imiyoborere mu itorero rya ADEPR.
Gusengera abadiakoni ni umurimo watangiranye n’igihe cy’intumwa. Ibi bikaba byaratewe n’uko intumwa zitabashaga guhuza kubwiriza ijambo ry’Imana no gutanga igaburo ryera. Aha niho havuye igitekerezo cyo kurobanura abadiakoni 7 ba mbere nk’uko tubisanga mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa.
Ibyakozwe n’Intumwa 6:5 "Abahateraniye bose bashima ayo magambo, batoranya Sitefano umuntu wuzuye kwizera n’Umwuka Wera, na Filipo na Purokoro na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikolawo wo muri Antiyokiya watoye idini y’Abayuda".
Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Rev Rurangwa Velentin niwe wayoboye umuhango wo gusengera Abadiakoni bashya
Umushumba w’Itorero rya Segeem, Bwate Davide na Mwarimu Claude bahamagara amazina y’Abadiakoni bashya bagiye guhabwa inshingano
Ubwo Abadiakoni bari barimo gusengerwa
Eric Cyamika hamwe n’umubyeyi we (ibumoso)
Umuhanzi Eric Cyamika ni umwe mu bahawe Ubudiyakoni
Eric Cyamika arebana akana ko mu jisho n’umugore we