× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana ni isoko imara ubukene bw’ubwoko bwose–Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  6 hours ago »  Pastor Christian Gisanura

Imana ni isoko imara ubukene bw'ubwoko bwose–Pastor Christian Gisanura

Mu nyigisho yatanzwe ku wa 16 Mata 2026, Pasiteri Christian Gisanura yibukije Abakristo amagambo ari mu Bibiliya mu Bafilipi 4:19 agira ati: “Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu.”

Yagaragaje ko ubukene butavugwa gusa aho umuntu yabuze amafaranga, ahubwo ko ari ikintu cyagutse gikubiyemo kubura ibyo umuntu akeneye mu buzima bwe bwa buri munsi, haba mu bwenge, mu mutima, mu mibanire n’abandi ndetse no mu rugendo rujyana no kugera ku ntego.

Yasobanuye ko abantu benshi bashobora kuba bafite ibintu byinshi, ariko bagakomeza kubaho bumva hari icyo babuze, aho yagize ati: “Buri munsi umuntu abyuka mu gitondo yumva hari ibyo akeneye, hari ibyo abuze. Ugasanga afite byinshi, ariko akabyuka ajya gushaka ibindi.” Ibi byagaragaje ko ubukene atari ukubura ibintu gusa, ahubwo ko ari no kumva ko utanyuzwe n’ibyo ufite.

Buri munsi umuntu abyuka ashaka ibindi, ashaka gutera imbere, kwagura ibikorwa bye no kubona ibisubizo ku bibazo bye. Ibi byose, nk’uko yabivuze, biterwa n’uko umuntu akeneye kuzuzwa, ariko igisubizo nyakuri kikaba kiri mu Mana, kuko ari yo soko y’ibintu byose.

Pasiteri Gisanura yagaragaje ko Imana ari umubyeyi ufite ubutunzi burenze kure ibyo abantu batekereza. Yavuze ko hari abashobora kuba bafite ibintu byose ariko bakabura amahoro, abandi bakabura inshuti, ubwumvikane cyangwa ibitekerezo byiza byo gutera imbere.

Muri ibyo byose, Imana ni yo soko yabyo, kuko ari yo itanga amahoro, igatanga abantu beza mu buzima bwacu, kandi ikaduha ubwenge bwo gukemura ibibazo, aho yagize ati: “Imana ni isoko y’inshuti, ni isoko y’amahoro, ni isoko y’ubwumvikane.” Ibi bigaragaza ko ibyo umuntu akeneye byose bifite inkomoko ku Mana.

Yongeyeho ko hari igihe umuntu atekereza ko ikibazo afite ari amafaranga, nyamara Imana ikabona ko ikibazo ari ubumenyi cyangwa imitekerereze. Hari n’igihe umuntu ashaka akazi, ariko Imana ikabona ko akeneye kubanza kunguka ubumenyi. Ibi byose bigaragaza ko Imana ireba kure kurusha uko umuntu abyibwira.

Mu gusoza, yasabye abantu gushaka Imana atari mu buryo bwo kuyisenga gusa, ahubwo bayishakaho ibisubizo nk’isoko y’ubuzima. Yavuze ko gusenga bikwiriye kuba uburyo bwo kugirana umubano n’Imana nk’umwana uvugana n’umubyeyi we, yizeye ko amufitiye ubushake n’ubushobozi bwo kumufasha.

Yibukije ko Imana izi ibyo umuntu akeneye mbere y’uko abisaba, kandi ko ishobora kumuhuza n’abantu, amahirwe n’ubwenge bizamufasha kuva mu bukene bwose.

Yasoje asenga asaba Imana gukura abantu mu bukene bw’ubwoko bwose haba mu mitekerereze, mu mibereho, mu myitwarire no mu mikorere, aho yagize ati: “Mana ukiranuka, uhambaye, ndakwereka ubukene buri wese afite… utumareho ubwo bukene, kugira ngo dukore ibyo wifuza ko dukora nk’abazaragwa ubwami bwawe.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.