Iyi nyigisho yatanzwe na Pastor Christian Gisanura ku wa 15 Mata 2026, mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kwibuka mu minsi ijana, ku nshuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inyigisho ye igamije gukomeza gushimangira agaciro ko kwibuka, kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo y’urwango.
Muri ubu butumwa, agaragaza isano iri hagati yo kwibuka mu muco w’u Rwanda n’inyigisho za gikristo, cyane cyane ijambo rya Yesu Kristo ryibutsa abamukurikira kumwibuka binyuze mu igaburo ryera nk’uko bigaragara muri Bibiliya (1 Abakorinto 11:24-25).
Ubutumwa bwe uko bwakabaye
"Mboneyeho gukomeza abantu bose banyumva muri iyi minsi dukomeje kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Birakwiriye ko tubibuka, tukibuka ibihe by’umwijima twaciyemo, ibihe bibi Igihugu cyaciyemo.
Na Yesu ubwe yasabye Abigishwa be ko bamwibuka (1 Abakorinto 11:24-25). Yesu yasabye abantu be kuzahora bibuka uko yabahaye umugati na divayi, maze akavuga ngo: “Muge mubikora munyibuka.”
Yesu ubwe yabivuze kuko yari azi ko umwana w’umuntu yibagirwa vuba. Yari kuzibagirwa igitambo yatambiwe, igikorwa cyo gucungurwa no kuba yaragiranye igihango n’Imana.
Mu mihango ikomeye mu madini ya gikristo harimo no gufata igaburo ryera. Uwariye umutsima aba yinjije umubiri wa Kristo muri we, uwanyweye divayi aba avanze amaraso ye. Icyo ni igihango cy’ubuzima.
Yasabye ko twibuka icyo gihango kugira ngo twibuke icyo yakoze, igitambo yatambye, tunamenye ko icyo gitambo cyaduhinduriye ubuzima, kikaduhindura abera bo mu nzu y’Imana.
Kuri uyu munsi, mu Rwanda iyo twibutse biduha ingamba zo kurengera no kurinda Igihugu, no gutoza abana bacu kumenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Amaraso yamenetse mu Rwanda akwiriye kuduhuza, nta Muhutu, Umututsi cyangwa Umutwa.
Abaduciyemo ibice nta bubasha bagifite kuko hari amaraso yamenetse. Ubushake bw’Imana ni bwo bushake bw’Abanyarwanda. Na Yesu yasabye ko tuba umwe, kuko we n’Imana ari umwe.
Ikibazo kimwe gikomeye ni uko turebera abantu mu moko no ku byo bagezeho. Nyamara ibyo nta kindi bitumarira cyangwa ngo bidufashe. Ahubwo muri iyi si biraturimbura, bikatubuza n’ubuzima buhoraho bwa nyuma y’urupfu.
Wowe irinde kurebera abantu mu ko bateye, ahubwo ubigishe ubumwe no koroherana, n’Imana izabiguhembera. Yesu yapfiriye ku musaraba agamije ko twese tuba umwe.
Asenga bwa nyuma, yasabye Imana ko ihindura abamwizera bose umwe. Uko si ugucamo kabiri. Yesu yasabye ko bamwibuka, bakibuka ibyo yabakoreye, akabapfira akabamenera amaraso kugira ngo babe umwe.
Gutegeka kwa Kabiri 8:2 haravuga ngo: “Ujye wibuka inzira zose Uwiteka Imana yawe yakunyujijemo.” Natwe Imana idushoboze kwibuka aho twanyuze hose. Tuzi aho twanyuze, tuzi aho tugeze, ariko aho tugana ntituhazi, gusa turahapanga bitewe n’imibabaro twahuye na yo.
Igihugu cyacu gisigaye gitanga ubufasha mu guharanira amahoro, bitewe n’inyigisho twakuye mu gihe cy’umwijima. Ntitubona aho tugana, ariko turahapanga. Ubuzima bwacu dukwiriye kubuha umurongo bugenderaho.
Mu myaka icumi cyangwa makumyabiri nuba ukiriho, uzaba warateye imbere, warasubiye inyuma cyangwa ukiri aho wari uri. Ni wowe uzabigena nufata ingamba. Imigambi yawe mibi izagusenya, isenye n’umuryango wawe. Niba wifuza kubaho neza, bitegure. Tegura ariko wirinde ubuhemu.
Icya mbere, menya aho ushaka kugera. Umuntu ushaka kubaka inzu ya etaje abanza kwibaza icyo iyo nzu izamara, akamenya niba ari iyo kubamo cyangwa ibindi. Abanza kumenya intego y’iyo nzu, akareba amafaranga azakoresha, aho azayakura, agashaka umuntu utegura igishushanyo mbonera, akamubwira ibyo yifuza;
Uwo muntu agashushanya, yagera aho agashyira mu bikorwa ibyo ashaka, bijyanye n’uko nyirayo yifuza uko izamera, amafaranga azabona n’aho azayakura n’igihe inzu izamara, abantu bazayituramo, abarwayi niba ari ibitaro, agashyiramo amadarajya aho bikenewe, n’ibindi byose.
None wowe ubuzima bwawe kuki utabupangira, ahubwo ugatinda mu kuntu abantu basa kandi atari wowe wabaremye cyangwa bo ubwabo biremye?
Wowe jya ureba uti: “Mu myaka makumyabiri nzaba ndi he?” Iyo ni yo nzu navugaga. Numara kumenya aho uzaba uri, uzibaze uti: ni gute nzahagera? Tekereza aho uzaba ugeze. Uzakenera wa muntu uri kwanga, ni we uzagufasha kuhagera. Uzakenera wa wundi uri kurwanya. Nge sinumva uko abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside batekereza. Ubwo se watera imbere koko?
Abantu bose ubona ni Imana yabazanye kugira ngo bagufashe kugera aho wifuza kugera. Mu gihe cyo Kwibuka Abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ducungane n’ururimi rwacu ndetse n’ibyo dukora.
Ese abana turi kurera ni izihe nyigisho turi kubaha? Kuko ni bwo buryo bwonyine bwo guha agaciro abo Bantu Bishwe urw’agashinyaguro, tukabereka ko tubakunda, tukavuga tuti: “Oya, ntibizongera.” Nta wundi muntu uzongera gupfa kabiri. Perezida wacu Paul Kagame yavuze ko tutazapfa kabiri.
Inshuti zacu, abana bacu n’abatugaragiye badukuremo ubuzima.
Imana ibibutse aho mwanyuze, ibereke aho mugana. Duhaye Imana icyubahiro kuko yarengeye Igihugu cyacu mu mwijima, igakoresha abayobozi mu kubaka Igihugu aho kigeze. Mana, imyuka mibi y’urwango ituveho.
Nk’uko Yesu yasabye ko tuba umwe, ubidufashemo, twubake Igihugu, urubyiruko, abana n’abo duturanye. Ukomeze uganze Mana. Twibuke Twiyubaka."
Pastor Gisanura Christian ashimangira ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano yo gusigasira amateka no kubaka ejo hazaza h’amahoro n’ubumwe, aho Abanyarwanda bose basabwa kureba kure y’amoko n’amacakubiri, bakubaka Igihugu gishyize imbere ubumwe n’ubwiyunge.