Victor Glover, umupilote wa NASA mu butumwa bwa Artemis II, yakomeje kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza uko yabonye isi ari kure yayo, maze agashimangira ubuhangange bw’Imana mu byo yiboneye.
Kuri Pasika, Glover yavuze amagambo akomeye agaragaza ukwemera kwe, ati: “Iyo turi kure cyane y’Isi tukareba inyuma tukabona ubwiza bw’ibyaremwe, mbona Isi nk’ikintu kimwe gusa, ni ahantu heza Imana yaduhaye ngo tubane.”
Yasobanuye ko kurebera isi mu isanzure bituma umuntu abona neza ko abantu bose bahuje inkomoko kandi ko bagomba kubana mu bumwe, aho gucikamo ibice bishingiye ku moko cyangwa ibindi.
Mbere y’uko ubutumwa bwa Artemis II butangira, Glover yabajijwe uko abyumva kuba ari we Munyamerika w’Umwirabura wa mbere wari ugiye kugera hafi y’ukwezi. Igisubizo cye cyakoze ku mitima ya benshi. Yagize ati: “Ibi si amateka y’Abirabura cyangwa ay’abagore gusa, ni amateka y’ikiremwamuntu.”
Yongeyeho ko yifuza ko igihe kizagera abantu ntibongere kwirebera mu ndorerwamo y’amoko, ahubwo bakireba nk’abantu basangiye ubuzima n’intego imwe.
Glover yavuze ko ukwemera kwe kudatandukana n’akazi akora. Yagize ati: “Akazi kanjye gaterwa imbaraga n’ukwemera kwanjye. Buri gihe mbere yo kuguruka ndasenga, cyane cyane iyo tugiye kuzamuka mu kirere.”
Yongeyeho ko abona siyansi n’iyobokamana bidahabanye, ahubwo ko bishobora kuzuzanya. Agereranya inkuru ya Bibiliya y’irema n’ibitekerezo bya siyansi nka Big Bang theory, avuga ko byose biganisha ku gusobanura inkomoko y’isi.
Mu gihe yari ari kuri International Space Station, Glover yajyaga afata igaburo ryera buri cyumweru, agaragaza ko gusenga bidaterwa n’aho uri, ahubwo ko biterwa n’umutima.
Yagize ati: “Byari bidasanzwe ariko nanone bisanzwe, kuko byanyeretse ko gusenga biba bifite agaciro aho waba uri hose.”
Nyuma yo kugaruka ku isi, yavuze ko kubona isi ari nto mu isanzure byamuhaye isomo rikomeye: ko ubuzima bw’abantu bufite agaciro gakomeye kandi ko bagomba kubana nk’abavandimwe.
Ubutumwa bwa Artemis II buyobowe na Reid Wiseman, burimo n’abandi nka Christina Koch na Jeremy Hansen, bugamije kugerageza ubushobozi bwo kujya hafi y’ukwezi mbere y’uko abantu bazagera ku rwego rwo kongera kuhakandagira.
Umupilote w’Umukirisitu wa Artemis II, Victor Glover, yahamije ubuhangange bw’Imana
Inkuru tuyikesha :
The Christian Post, April 8, 2026