× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inama Meddy yagiriye Abakristo bose bo ku isi

Category: Artists  »  July 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Inama Meddy yagiriye Abakristo bose bo ku isi

Umuhanzi ukaba n’umuvugabutumwa Ngabo Medard Jobert wamenyekanye nka Meddy mu buhanzi by’umwihariko mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza yahindukiriye, yahaye inama abantu bose bitwa ko basengera mu madini ya gikristo.

Meddy yatanze iyi nama ku wa 22 Nyakanga 2024, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo X yahoze yitwa Twitter na Instagram akurikirwaho n’abarenga miriyoni.

Muri ubwo butumwa Meddy yagaragaje ko yatahuye ko hari abantu babaho bameze nk’abakina imikino y’amahirwe, babayeho bakekeranya, ugasanga nta kintu na kimwe bizera.
Ku ruhande rwe abona ko kubaho muri ubwo buzima ari akaga gakomeye, kuko nta na rimwe ngo abo bantu bakwitwa Abakristo buzuye babayeho muri ubwo buzima.

Yatangiye avuga ubuhamya bw’umuntu bahuye akamubwira ko abayeho akekeranya agira ati: “Naganiraga n’umuntu w’inshuti yange, ambwira ibyo yizera n’ibyo atizera, ndamubwira nti ushobora kwizera ibyo ushaka byose, ariko ukamenya neza ko ibyo wizera ari ukuri.”

Nyuma yo gutanga uru rugero yakomereje ku nama yageneye Abakristo bose, abita abavandimwe na bashiki be agira ati: “Bavandimwe na bashiki bange, ntimukabeho mu buzima bwo gukekeranya! Mugerageze mwizere Kristo!"

Yasobanuye uburyo bwiza ibi byakorwamo, abantu koko bakagaragaza ko bizera Kristo agira ati: “Mu gihe nta bihamya bifatika by’uko Imana iriho, idini rya gikristo ryaba ari irindi dini biri aho! Ukwiriye kuba ufite ibihamya bikwemeza ko Yesu ariho. Buri Mukristo wese agomba kandi akwiriye kugendera mu bitangaza no mu bimenyetso.

Rimwe na rimwe numva abantu harimo n’Abakristo baganya, bavuga ko ibitangaza bitakibaho cyangwa ko ibiba bitari ibya nyabyo. Iyo babonye Umukristo agushijwe n’imbaraga z’Umwuka Wera, bavuga ko yigushije, cyangwa bakavuga ko bamumeshe mu bwonko. Abandi bo ntibizera ko abantu bashobora gukira indwara batagiye mu bitaro, ariko nzabaha ubuhamya buzabibemeza. Umwuka Wera ubane namwe."

Yasoje abwira isi yose ati: “Isi yose igomba kumenya ko Yesu ariho, kuko ijambo rirakora!”
Uretse ivugabutumwa, Meddy ni umuhanzi wahindukiye imiziki yo kwamamaza ubutumwa bwiza nyuma y’umwaka wa 2022, aho yatangaje ko atazongera gukora indirimbo nk’izo yari asanzwe akora. Mu mwaka wa 2023 yashyize hanze iya mbere, mu wa 2024 ashyira hanze indi ya kabiri.

Nubwo izo ari zo ndirimbo wavuga ko ari zo yakoze zo kwamamaza ubutumwa bwiza nk’umuhanzi wo muri icyo gice, hari izindi ndirimbo yakoze mbere zamamazaga ubutumwa bwia ataraba umuvugabutumwa, gusa ubu bwo umwihariko uhari ni uko atazongera kuzivanga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.