× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ishuri rya Gikristo rya Center For Champions TSS ryegukanye igikombe cya TDS ridatsinzwe umukino n’umwe

Category: Artists  »  1 hour ago »  Sarah Umutoni

Ishuri rya Gikristo rya Center For Champions TSS ryegukanye igikombe cya TDS ridatsinzwe umukino n'umwe

Ishuri rya Gikristo rya Center For Champions TSS ryanditse amateka yo kwegukana irushanwa rikomeye rya FIFA TDS ku rwego rw’igihugu ridatsinzwe umukino n’umwe.

Center For Champions TSS ni ishuri ry’Umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa; African Evangelic Enterprise (AEE Rwanda), rikaba rifashwa na Leta ku bw’amasezerano.

Ni ishuri ritamaze igihe kinini kuko ryatangiye gukora nk’ishuri ryisumbuye rya Tekininiki (TSS) kuva mu mwaka wa 2018. Mu byo ryigisha abanyeshuri harimo no kubashishikariza kurangwa n’indangagaciro za Gikristo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Nubwo rimaze imyaka micye, rikora neza cyane rikanatsinda neza ibizamini bya Leta mu mashami ryigisha y’ubwubatsi (BDC), Amashanyarazi (ELT), Amazi (PLT), Soudure no gukora ibikoresho bigezweho (MAT) ndetse n’ubudozi n’imideri( FAD).

Muri Siporo rimaze naho kubaka igitinyiro gikomeye kuko ryagizwe "Centre d’excellence" mu mikino y’amashuri ya ruhago y’abakobwa mu ntara y’Iburasirazuba kubera kubikunda no guha agaciro iterambere rya siporo mu bakiri bato.

Iri shuri riyoborwa na Bwana Habyarimana Canisius uzwiho gushyigikira no guteza imbere umupira w’amaguru mu banyeshiri, ryitwaye neza mu marushanwa ya TDS [Talent Development Scheme] mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 14 (U14) mu bakobwa.

Center For Champions TSS yanditse amateka yegukana igikombe ku rwego rw’igihugu idatsinzwe umukino n’umwe, ihabwa igikombe ndetse na sheki ya Miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 Frw).

Urugendo rwa Center For Champions TSS mu irushanwa rya TDS

Center For Champions TSS, yasoje ari iya mbere mu itsinda yari irimo mu mikino y’amatsinda. Mu mikino ya 1/2 cy’irangiza muri iri rushanwa rya "FIFA TDS Competitions Rwanda", Center For Champions TSS yo mu Karere ka Rwamagana yasezereye PSG Academy Rwanda yo mu Karere ka Huye ku bitego 5-1, ibona itike yo gukina Final.

Mu mikino ya nyuma yakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026 kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, Center For Champions TSS yatsinze Petit Seminaire Baptiste y’i Huye ku bitego 3-1, yegukana igikombe cyo ku rwgo rw’igihugu ikaba ikazahagararira u Rwanda mu mikino ya African Schools Championship 2026.

Center For Champions TSS yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 14 mu Bakobwa, naho Kayonza Modern yegukana igikombe mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 14 mu Bahungu. Kuri iki Cyumweru harakinwa imikino y’abatarengeje imyaka 16 mu Bakobwa n’Abahungu.

Abakinnyi ba Center For Champions TSS barashimira ubuyobozi bw’ishuri ku bwo kubitaho no kubakundisha kwiga no gukora siporo bikuzuzanya bityo bakiga banazamura izindi mpano bafite bibahesha icyizere cy’ejo hazaza.

Abatoza n’ubuyobozi bw’ishuri barashimira AEE Rwanda ku ruhare rwayo rukomeye mu gutuma abana bazamura impano zabo bakaniga neza aho bamwe muri bo imiryango yabo itashoboraga kubishyurira amashuri bityo AEE Rwanda ikabishyurira ikabagarurira icyizere cy’ubuzima muri gahunda yo kurwanya guta ishuri.

Ubuyobozi bw’ishuri bwakanguriye buri wese kwita ku bana bafite impano ariko badafite uko biga kubafasha ibishoboka byose byateza imbere impano zabo mu kubaka icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza n’igihugu cyacu muri rusange.

Center For Champions TSS yegukanye igikombe gikomeye cya TDS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.