Umuraperi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Kagomakimana Elimax, yashyize indirimbo ze kuri MTN Caller Tunez, asaba abakunzi be kumushyigikira.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya rap, Kagomakimana Elimax, yinjiye ku rutonde rw’abahanzi bafite ibihangano biboneka kuri MTN Caller Tunez, aho abakunzi be bashobora gushyira indirimbo ze kuri telefoni zabo no kuzikoresha nk’ijwi ryumvikana igihe bahamagaye cyangwa bahamagawe.
Ibi bije mu gihe MTN Rwanda yatangije gahunda ya MTN Caller Tunez Awards 2026, igamije guteza imbere abahanzi no kubafasha kurushaho kubyaza umusaruro ibihangano byabo binyuze muri serivisi ya Caller Tune.
Kagomakimana Elimax yashyize kuri iyi serivisi indirimbo enye zirimo: Azaza – Kode: 16686, Isoko – Kode: 16687, Muri Paradizo – Kode: 16688, Sinzavayo – Kode: 16689
Uko washyira indirimbo za Kagomakimana Elimax kuri MTN Caller Tune
Abakoresha umurongo wa MTN bashobora gushyira imwe muri izi ndirimbo kuri Caller Tune mu buryo bworoshye.
Ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi (SMS), ukandika gusa kode y’indirimbo ushaka, hanyuma ukayohereza kuri 3788.
Urugero, ushaka gushyiraho indirimbo Azaza, wandika 16686 ukayohereza kuri 3788.
Hari n’ubundi buryo bwo gukoresha kode ya *193#, ugakurikiza amabwiriza agaragara kuri telefoni kugeza urangije guhitamo indirimbo wifuza.
Mu gushyira ibihangano bye kuri MTN Caller Tune, Kagomakimana Elimax yahaye abakunzi be uburyo bwo gukomeza kumushyigikira no kumenyekanisha umuziki we, mu gihe na bo bishimira kumva indirimbo bakunda igihe cyose bahamagaye cyangwa bahamagawe.
Gukoresha izi ndirimbo kuri Caller Tune ni bumwe mu buryo bwo gushyigikira umuhanzi no guteza imbere umuziki nyarwanda, by’umwihariko indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Reba indirimbo aheruka gusohora, kuri YouTube