Umuhanzikazi w’inararibonye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi, ari mu rugendo rw’ivugabutumwa ku Mugabane w’u Burayi.
I Burayi ategerejwe mu bitaramo bigamije kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku Banyarwanda n’abandi batuye muri uwo mugabane.
Urugendo rwatangiriye mu Bufaransa, aho Tonzi yari ategerejwe gutaramira i Paris ku wa 26 Kamena 2026. Nyuma yaho azakomereza mu Bubiligi, aho azakorera ibitaramo bibiri bizabera mu mijyi ya Bruxelles na Namur.
Igitaramo cya mbere cyo mu Bubiligi kizaba mu ijoro ryo ku wa 3 Nyakanga 2026 i Bruxelles. Ni igitaramo cyiswe "Méga Veillée de Louange et d’Adoration", cyateguwe na Zion Temple Bruxelles, kikazatangira saa Tanu z’ijoro kugeza mu gitondo.
Nyuma y’icyo gitaramo, Tonzi azasoreza urugendo rwe rw’i Burayi mu mujyi wa Namur, aho azataramira ku wa 5 Nyakanga 2026.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Tonzi yavuze ko ibitaramo byose agiye gukorera i Burayi bifite intego imwe yo kwamamaza ubutumwa bwiza, aho yavuze ko atajyanywe no gutanga imyidagaduro gusa, ahubwo ko agamije kugeza ku bantu ubutumwa bwa Yesu Kristo.
Yagize ati: "Byose intego ni imwe, ni ukwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, mu ijambo ry’Imana no mu buhamya, nk’uko Kristo yadutegetse ati: ’Mugende mu mahanga yose mwamamaze ubutumwa bwiza, muhindure abantu abigishwa banjye.’"
Tonzi amaze imyaka irenga 20 akora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki wa Gospel. Muri urwo rugendo amaze gusohora album 10 zirimo Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I Am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru, Respect na Mubwire.
Mu minsi ya vuba, uyu muramyi yanashyize hanze indirimbo nshya zirimo Azaza Kugufasha, Umusaraba, Ndashima yakoranye na Muyango, ndetse na Sina Shida, yubakiye ku butumwa bwo muri Zaburi 4:9, ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Uretse umuziki, Tonzi yaninjiye no mu mwuga wo kwandika ibitabo. Mu mwaka wa 2025 yasohoye igitabo cye cya mbere yise "An Open Jail", anakomeza gutangaza ko ari gutegura igitabo cya kabiri.
Ibitaramo ari gukorera mu Burayi bitegerejwe n’abakunzi ba Gospel batuye muri uwo mugabane, aho biteganyijwe ko bizaba umwanya wo kuramya Imana, kumva ijambo ryayo no gusangira ubuhamya bwubaka ukwizera.
Tonzi azataramana n’umuramyi Aimee Micomyiza
Tonzi ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda