× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Isi igiye kuba mu buzima butarimo telefone – Bibiliya yawe y’impapuro urayifite?

Category: Technology  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Isi igiye kuba mu buzima butarimo telefone – Bibiliya yawe y'impapuro urayifite?

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje guhindura imibereho y’abantu, Elon Musk yagaragaje ko mu myaka 5–6 iri imbere, isi ishobora guhagarika gukoresha telefone zisanzwe.

Elon Musk, umushoramari n’umuhanga mu ikoranabuhanga w’Umunyamerika wavukiye muri Afurika y’Epfo, uzwi cyane nk’umuyobozi wa kompanyi nyinshi z’ikoranabuhanga zirimo Tesla, SpaceX, Neuralink, n’izindi, akaba azwi ku bitekerezo bye bihanitse ku hazaza h’ikoranabuhanga, cyane cyane mu bijyanye na moteri z’amashanyarazi, ingendo zo mu kirere, ubwenge bw’ubukorano (AI) n’ihinduka ry’imibereho y’abantu mu isi y’ikoranabuhanga, yatangaje ko telephone z’inyongera, porogaramu zisanzwe, n’uburyo busanzwe bw’imikorere yazo buzaba butagikoreshwa mu myaka mike iri imbere, 5 cyangwa 6.

Elon Musk yavuze ko mu myaka 5–6 iri imbere, isi ishobora guhagarika gukoresha telefone zisanzwe n’amasysteme yazo, aho ibikoresho byacu bizaba bihuzwa na AI ikora byose, harimo guhanga amashusho, umuziki n’ibindi, bigendeye ku byo dukeneye cyangwa ibyo AI ibona ko tuzakenera.

Elon Musk avuga ko ibikoresho by’abantu bizahinduka “smart screens” bikazahuzwa na sisitemu za AI zikomeye, aho AI izagenzura itumanaho, imyidagaduro n’ibindi byose, ikohereza amakuru n’ibikenewe mu gihe nyacyo, bityo porogaramu zisanzwe n’uburyo busanzwe bwa telefone bikazaba bidakenewe.

Ibi byibutsa ko nubwo isi yagiye igendera ku ikoranabuhanga, abantu bakwiye guteganya umutekano wo mu buryo bw’umwuka n’ubuzima bwabo bw’ukuri. Nk’uko Bibiliya ivuga ko Ijambo ry’Imana rihora riduhindura kandi rikaduhesha ubugingo, kuba umuntu afite Bibiliya y’impapuro bisobanura kuba afite umurongo w’ukuri, aho kwishingikiriza gusa ku ikoranabuhanga rizahinduka vuba.

Ni ubutumwa bwo kwibuka ko ubushobozi bw’ikoranabuhanga bwiza cyangwa ibikoresho bishya bidashobora gusimbura umurongo w’Imana, ubuyobozi bwiza, no kumenya gukorera Imana mu buzima bwa buri munsi.

Mu gihe telefoni, porogaramu n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bishobora kuzimangana cyangwa guhinduka, Bibiliya igumana agaciro k’iteka ryose, ikaba ari umurinzi w’ukuri, ikaba n’ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka ku bantu bose bifuza gukura mu buryo bw’ukuri no kuzabona ubuzima bw’iteka.

Ni yo mpamvu mu gihe isi iri mu buzima budasanzwe, umuntu w’umunyakuri akwiriye kugira Bibiliya y’impapuro hafi ye.

Elon Musk yagaragaje ko mu myaka 5–6 iri imbere, isi ishobora guhagarika gukoresha telefone zisanzwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.