× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Isôko y’amahoro yuzuye: Wari uzi ko hari umunsi umuntu atangira kwishima nyabyo?-Bishop Dr. Fidele Masengo

Category: Ministry  »  October 2022 »  Editor

Isôko y'amahoro yuzuye: Wari uzi ko hari umunsi umuntu atangira kwishima nyabyo?-Bishop Dr. Fidele Masengo

Luka 15:24 "Kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ Nuko batangira kwishima".

Wari uzi ko hari umunsi umuntu atangira kwishima nyabyo? Ibyo byishimo byuzuye bitangira umunsi yakiriyeho Yesu nk’Umwami n’umukiza we. Uwo munsi ndawibuka mu buzima bwanjye muri Werurwe 1997 ubwo nakiraga agakiza nagiye i Rwamagana nkahahurira n’abana 2 bato (Teen girls of 17 and 14 Years) Imana yari yateguye ngo banyakirize agakiza.

Umuririmbyi yaravuze ngo sinzibagirwa igihe nakizwaga! Ubwo Yesu yinjiraga muri jye... ubu mu mutima wanjye ndirimba Zaburi!

Mbere yo gukizwa nta byishimo nyabyo nagiraga. Nabeshaga ubwenge bwanjye ko nishimye bivuye ku bisindisha ariko agahinda n’ubwoba binyuzuye. Ndibuka ukuntu rimwe na rimwe ubwo nabanzaga gushaka inzoga kugirango nsinzire. Hamwe n’abo twazisangiraga, ibyo twumvaga ari “ukwiha amahoro”.

Koko nasanze ari ukwiha amahoro. Ese koko yabaga ari amahoro ndyamanye? Oya kuko iyo nabyukaga narushagaho kubabara no kumenya ko mbuze Kd nkeneye amahoro. Impamvu ni uko amahoro umuntu yiha atuzuye. Ni nko kwikirigita ukisekera.

Yesu niwe utanga amahoro. Niwe uyagira. Nta mupfu ugira amahoro. Amahoro agira abazima kd ubuzima buba mu nzu Cg mu rugo rwa Data. Kubimenya byahinduye ubuzima bw’umwana w’ikirara. Yabuze amahoro, abura ibyishimo ariko asubiye kwa Se batangira kwishima.

Ndakwifuriza kugera aho ibyishimo nyabyo bitangirira: mu gakiza, kwa Data!

Umunsi mwiza kuri twese!

©️📩You can access all my daily devotions at my below Facebook page:
Bishop Dr. Fidele Masengo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Thanks dear
Mwakoze

Cyanditswe na: fidele Masengo  »   Kuwa 18/10/2022 22:15