Ifoto yasohotse kuwa Gatanu w’iki cyumweru, igaragaraza Israel Mbonyi ari ahantu hadatuwe, ubona yiteguye kuririmba na cyane ko aba ari kumwe n’ibyuma bya muzika. Ni ifoto igaragaza ko afitiye uruhisho rukomeye abakunzi b’umuziki we.
Bidahindutse kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2022, Israel Mbonyi azakorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena nk’uko amakuru Paradise.rw ifite abihamya.