Nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka, Israel Mbonyi yatangaje icyifuzo cye kiruta ibindi byose.
Kuwa 25/12/2022 nibwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo "Icyambu Live Concert" kitabiriwe n’abagera ku 10,000 muri BK Arena, aba umuhanzi wa mbere wujuje iyi nyubako ya mbere muri Afrika y’Iburasirazuba. Ni igitaramo cyaririmbyemo kandi Danny Mutabazi, Annette Murava na James na Daniella.
Muri iki gitaramo Mbonyi yamurikiyemo Album ebyiri "Mbwira" na "Icyambu", yatanze ubuhamya bwe mu rugendo rw’umuziki, anavuga ko icyifuzo cye mu muziki usingiza Imana. Ati:
Ntewe ishema n’aho Imana yankuye n’aho ingejeje none aho navukiye mu kuri ni muri Congo mu misozi ahantu bita i Mulenge. Numva nkwiye gushimira Imana nta kintu na kimwe nirengagiza Imana yakoze icyo numva ni umugisha.
Navukiye mu muryango w’ababyeyi bakunda Imana ariko nakijijwe ubwanjye ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye nkajya mu materaniro yarangira nkiyemeza ubwanjye kwakira Yesu Kristo.”
Nararyamye ngira inzozi ndota umugabo aza afata guitar yanjye ngo turirimbane aho nayirarazaga ku musego, turirimbana indirimbo iri kuri Album yanjye, iryo joro niryo ryanyemeje ko nahamagawe.
Naje gusanga rero umuhamagaro wanjye wo gukorera Imana wari mu kuririmba nubwo hari ubwo nigeze kwibwira ko birangiye ubwo najyaga kwiga mu Buhinde nkiga Pharmacy. Mfite ishimwe ku bw’urukundo rwanyu no kunshyigikira kuva natangira.
Mpora mbaza Imana nti ’ko ntaririmba ngo ndushe abandi ni iki’, ariko burya hari icyo Imana iba yaravuze ku muntu kandi kitahinduka.
Icyifuzo gikomeye mfite muri ibi bihe isengesho ryanjye riravuga riti ’Ni iki gikurikira nyuma y’ibitaramo, ndifuza ko Imana yaduha umwuka tukajya turirimba Imana igakora ibitangaza nk’ibyo yakoze ku bwa Dawidi.
Abantu bagakira indwara kuko hari aho biriho biba kandi nizera ko no mu Rwanda bizaba, ndacyashima n’uyu munsi, gusa kuri ubu ni bwo nkeneye Imana kurusha ibindi bihe.
Abitabiriye iki gitaramo cya Mbonyi, bose baranyuzwe cyane ndetse nawe ubwe biramurenga nk’uko yanditse kuri Instagam ko atabona uburyo asobanura uko yishimye. Iki gitaramo yagikoze nyuma y’imyaka 5 yari ishize abantu banyotewe no gutaramana nawe.
Yesu ni Umwami
Mbonyi yatanze Noheli
Mbonyi yahawe impano na Danny Mutabazi
Mbonyi hamwe na Annette Murava
Yamuritse Album 2 icyarimwe
Amatike yose yaguzwe arashira
REBA INCAMAKE UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO "ICYAMBU LIVE CONCERT"