× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jya wibuka ukunde mugenzi wawe kandi tube umwe: Ubutumwa bwa Rev Alain Numa wa All Gospel Today

Category: Pastors  »  10 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Jya wibuka ukunde mugenzi wawe kandi tube umwe: Ubutumwa bwa Rev Alain Numa wa All Gospel Today

"Muri Kristo nta bwoko twese turi abavandimwe dufite ishusho y’Imana". Reverend Pastor Alain Numa, Perezida wa Komite Nyobozi ya All Gospel Today, yibukije isi yose ko abantu bose baremwe mu ishusho y’Imana.

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bakomeje kwibuka no kunamira inzirakarengane zirenga miriyoni bishwe urupfu rw’agashinyaguro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Rev Alain Numa yatanze ubutumwa bushishikariza abantu kuba umwe anahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubutumwa yatambukije mu izina rya All Gospel Today, bugira buti: "Muri Iki gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuributsa abarokotse ko Imana itigeze ibibagirwa. Irabona amarira yanyu, kandi natwe turacyabahumuriza. Twese hamwe twange ibitekerezo bya Jenoside n’urwango byahekuye u Rwanda"

Yakomeje agira ati: "Muri Kristo nta bwoko twese turi abavandimwe dufite ishusho y’Imana. Ihame ryacu ni jya wibuka, ukunde mugenzi wawe kandi tube umwe. Imana ibahe umugisha wo kubaka u Rwanda rushya mu mahoro n’ubumwe."

Rev Pastor Alain Numa asanzwe ari umukozi wa MTN, akaba n’umushumba mu itorero rya Eglise Messianique Pour la Guerison des ames au Rwanda riyoborwa na Apotre Serukiza Sosthène.

Rev. Alain Numa ni umuntu uzwi cyane kandi wubashywe mu Rwanda mu nzego zinyuranye, by’umwihariko mu ivugabutumwa. Ni umugabo urangwa n’ubugwaneza akaba afite ibikorwa byinshi bigamije kubaka igihugu, umuryango n’iyobokamana.

Tariki 21 Ukuboza 2019 ni bwo yimitswe nk’umushumba mu itorero rya Shiloh Prayer Mountain Church riyoborwa na Bishop Olive Esther Murekatete

Amaze igihe kirekire akora mu kigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda. Ni we washinze akaba n’umuyobozi w’umuryango AMERWA. NI nawe utegura umwiherero w’abahungu witwa "Boys to Men" ugamije kubatoza indangagaciro na Ndi Umunyarwanda.

Rev. Alain Numa yashakanye na Pastor Umurerwa Jacqueline, bakaba bafite abana bane. Imfura yabo, Tamara Chelsea, iherutse kwambikirwa impeta y’urukundo muri Amerika muri Kamena 2025.

Imishinga ya Gospel:

Rev. Numa niwe watangije irushanwa ry’abana bafite impano zitangaje ryitwa Stars For Jesus kandi ni umwe mu bayobozi b’Umuryango w’abakozi b’Imana, abanyamakuru, n’abahanzi rya All Gospel Today. Ikindi ni icyamamare gikundwa n’ibyamamare.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.