× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Abaragwa ya ADEPR Kicukiro Shell yateguje "Ibasha Gukora Live Concert"

Category: Choirs  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Korali Abaragwa ya ADEPR Kicukiro Shell yateguje "Ibasha Gukora Live Concert"

Korali Abaragwa ibarizwa mu itorero rya ADEPR KICUKIRO SHELL yateguje igiterane cyiswe "IBASHA GUKORA LIVE CONCERT.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko iboneka mu gitabo cy’Abefeso 3:20 kikaba giteganyijwe kuva tariki ya 06 kugeza tariki ya 10/12/2023, kikazabera ku rusengero rwa ADEPR Kicukiro Shell aho iyi korali ibarizwa.

Kuwa kabiri tariki 21/11 ubuyobozi bwa korali Abaragwa bwakoranye ikiganiro n’itangazamakuru kikaba cyibanze ku myiteguro y’iki gitaramo ndetse no ku rugendo rw’imyaka igera kuri 25 iyi korali imaze ibayeho.

Muri iki ikiganiro cyatangiye saa 18h50, Iranzi Eric umuyobozi mushya w’iyi korali yashimiye byimazeyo itangazamakuru ryo mu Rwanda ku bw’umusanzu ukomeye ritanga mu kubaka ubwami bw’Imana no gushyigikira by’umwihariko iyi korali.

Muri iki giterane hazakorwamo Live recording y’indirimbo zitandukanye. Avuga ku ntego y’igiterane, yagize ati: "Intego ya"Ibasha Gukora Live Concert ni ukuvuga ubutumwa bwiza dore ko hari abantu bihebye bitewe n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya ndetse n’iya Israel Na Palestine.

Yakomeje agira ati: "Turabwira abantu ko Imana ibasha gukora ibiruta ibyo abantu bibwira." Abajijwe umwihariko w’iki giterane, Iranzi Eric yavuze ko mbere wasangaga haba ibiterane ariko ntihakurikiranwe umusaruro w’igiterane.

Yavuze ko iki giterane gifite umwihariko dore ko cyateguwemo ivugabutumwa ry’icyumweru ndetse na Live recording y’indirimbo hagati ya 7 na 9 hagamijwe kugira ’archive’ (ububiko) bw’ubutumwa bwiza.

Korali Abaragwa kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 80 ikaba imaze gushyira hanze Album 3 z’amajwi ndetse n’iz’amashusho 3 ndetse kuri ubu ikaba iri gukora kuri Album y’indi y’amajwi n’amashusho.

Igiterane bateguye, ni ivugabutumwa rirambuye rizafasha abazaryitabira kumva neza ububasha bw’Imana "Ibasha gukora ibiruta" cyane ibyo abantu batekereza.

Muri iri vugabutumwa iyi korali izabanamo n’amatsinda y’abaririmbyi atandukanye nka Ebenezer Choir ya ADEPR Karugira, Abarinzi Choir ya ADEPR Ruturusu, Gibeoni Choir ya ADEPR Murambi, Umuseke Choir ya ADEPR Nyamata na Shiloh Choir ya ADEPR Muhoza (Musanze).

Umwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro yabajije icyo bahereyeho batoranya korali bazafatanya muri iki giterane, umuyobozi wa Korali Abaragwa avuga ko hari amakorali yatumiwe biturutse ku bucuti bafitanye hakaba n’izindi zatumiwe bitewe n’urwego rwiza rw’imiririmbire zifite.

Uyu muyobozi yagize ati: "Turifuza ko abantu bumva indirimbo nziza mu miririmbire". Yongeyeho ko batumiye na Korali zo mu ntara mu rwego rwo kugira ngo korali zo mu ntara zibuke ko ivugabutumwa ryazo ritarangirira mu ntara.

Uretse amakorali, mu rwego rwo kwegereza imitima Kristo, Korali Abaragwa izifatanya na Rev.Jonathan Mutima, Ev. Jean Paul Nzaramba, Ev. Vedaste hamwe na Ev. Niyomugabo Anicet.

Kuwa Gatandatu, igiterane kizatangira Saa munani z’amanywa kugeza Saa moya z’umugoroba mu gihe ku Cyumweru kizatangirana n’iteraniro rya Saa yine kugeza Saa moya.

Abanyamakuru kandi basobanuriwe ko usibye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, Korali Abaragwa igira n’Ibikorwa by’impuhwe (urukundo) aho iyi korali yagiye yishakamo ibisubizo by’iterambere.

Kimwe mu bisubizo birambye ni ’Cooperative’ imaze kugira imari shingiro ya miriyoni mirongo inani z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba ikora ibikorwa by’ubwubatsi. Ni Koperative yavukiye muri korali Abaragwa gusa ikaza kujyamo n’abandi bantu batabarizwa muri iyi korali.

Mu rwego rwo gukora ibikubiye mu ijambo ry’Imana, buri mwaka batangira ubwishingizi abantu bari hejuru ya 80. Mu bikorwa bakora hakaba harimo no kuremera abatishobiye aho mu mwaka wa 2018 bafatanyije n’Itorero bubakiye inzu umupfakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yunga mu rya mugenzi we, Umuyobozi wungurije muri iyi korali yavuze ko
muri korali Abaragwa habamo ama familles atuma babasha kumenya ubuzima bwa buri muririmbyi. Ni igikorwa kigaragaza urukundo n’ubumwe.

Bibafasha kandi gushyigikirana mu bihe by’ubukwe aho umutoza w’amajwi yavuze ko bahagurukana imbaraga bakaremera abageni mu buryo bufatika.

Mu isozwa ry’iki kiganiro, Ubuyobozi bw’iyi korali bwatangaje ko bafite icyifuzo cy’uko muri iri vugabutumwa abantu bakongera kwakira Imana muri bo, bakayizera bityo imbaraga zayo zigakora ibiruta cyane ibyo umuntu yabasha kwibwira cyangwa gutekereza kuko kwamamaza ubutumwa bwiza ariyo nyungu y’ukuri.

Korali Abaragwa kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 80 ikaba imaze gushyira hanze Album 3 z’amajwi ndetse n’iz’amashusho 3

Kuwa kabiri tariki 21/11 ubuyobozi bwa korali Abaragwa bwakoranye ikiganiro n’itangazamakuru

Korali Abaragwa ya ADEPR Kicukiro Shell yateguy igiterane gikomeye cyitwa "Ibasha Gukora Live Concert"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.