Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2025, Korali Impanda ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR SGEEM izataramira Abanyarwanda n’abakunzi b’indirimbo z’Imana.
Ni mu gitaramo gikomeye yise “EDOT Concert & 30 Years Anniversary”, kizaba ari n’umwanya wo kwizihiza imyaka 30 ishize ikora umurimo w’ivugabutumwa.
Icyo gitaramo kizaba hagati ya tariki ya 21 n’iya 24 Kanama 2025, kikazabera kuri ADEPR SGEEM, ahazahurira abaririmbyi, abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, n’abifuza kugerwaho n’ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, ubuhamya n’Ijambo ry’Imana.
Korali Impanda ifite intego yo gutuma EDOT CONCERT iba igitaramo cy’ivugabutumwa kidasanzwe, cyubakiye ku nsanganyamatsiko iboneka muri Yohana 15:27 igira iti: “Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.”
Iri jambo ni ryo rifunguye icyumweru cy’ubuhamya no kwibuka urugendo rw’imyaka 30, aho iyi korali yakoze umurimo idacogora, ihamagarira benshi kugana ku Mana, inabagezaho inkuru nziza ya Yesu Kristo.
Amateka ya korali Impanda
Korali Impanda yatangiye mu 1995, mu gihe u Rwanda rwari rukiva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri ibyo bihe bikomeye, itsinda rito ry’abantu 15 ryahuriye mu cyumba cy’amasengesho cya ADEPR SGEEM, rifite intego imwe yo gutanga ihumure, guhamagara abari mu gahinda, no gusana imitima. Iryo tsinda ryaje kwitwa Impanda, izina rifite igisobanuro kirimo ubukana: Ijwi rirangura, riburira, ryibutsa, rihamagarira abantu kwihana.
Mu myaka 30 ishize, Impanda yabaye isoko y’ihumure ku bantu benshi. Yaciye mu bihome by’ibihe bikomeye no mu rupfu rw’abaririmbyi, ariko ikomeza guhagarara bwuma. Ubu, imaze kuririmbamo abantu barenga 300, na ho abagera kuri 146 ni bo baririmba buri cyumweru, barangwa n’umurava, urukundo n’ubwitange.
EDOT Concert: Umunsi w’ubuhamya n’iyerekwa
Izina “EDOT” rifite inkomoko mu Giheburayo, risobanura “Ubuhamya”. Rikomoka ku ijambo rifite imbaraga mu ivugabutumwa: guhamya ibyo wabonye, ibyo wumvise, n’ibyo wanyuzemo wifatanya na Yesu. Iminsi ine y’igitaramo izaba umwanya wo gusangiza ubuhamya, kuririmbira Imana no kwiyibutsa urugendo banyuzemo mu myaka 30.
Abazitabira bazumva indirimbo nshya, bazumva ubuhamya bw’abantu banyuze mu mateka atoroshye ariko bagahagarara ku Mana, ndetse bazagira n’amahirwe yo gufatanya mu gikorwa cyo gufata amashusho azakoreshwa mu ivugabutumwa mpuzamahanga rinyuze mu ndirimbo.
Itariki n’Amasaha by’Igitaramo
• Ku wa Kane, 21 Kanama & Ku wa Gatanu, 22 Kanama: Saa 5:00 z’umugoroba (5PM)
• Ku wa Gatandatu, 23 Kanama & Ku Cyumweru, 24 Kanama: Saa 2:00 z’amanywa (2PM)
• Aho bizabera: ADEPR SG EEM, Kimisagara
Ku wa Gatandatu, hazafatwa amajwi n’amashusho y’indirimbo nshya, kugira ngo ubutumwa bw’iyi korali bugere kure kurushaho.
Ibyaranze Impanda mu myaka 30
Indirimbo zifite uburemere bw’Ijambo ry’Imana
Impanda ifite imizingo itanu y’indirimbo. Muri iyo, itatu ni iy’amajwi gusa, na ho ibiri ni iy’amajwi n’amashusho. Abaririmbyi bayo ni bo bandika indirimbo nyinshi, bakabihuza n’ubuhamya bwabo, bityo ijwi ryabo rikaba risingiza ariko rinahugura.
Ivugabutumwa ngiro
Korali Impanda yakoze ingendo nyinshi z’ivugabutumwa:
• Kirwa cya Nasho (Kirehe) – 2014
• Kirwa cya Nkombo – 2023
• Igororero rya Mageragere
Yakoze n’ibikorwa by’urukundo n’iterambere birimo:
• Kugeza umuriro w’amashanyarazi mu mudugudu w’imfubyi i Kinyinya
• Gusana insengero zasenyutse
• Gufasha amakorali y’abakiri bato kubona ibikoresho by’umuziki
Shalom ku Rwanda n’abakunzi ba Impanda
Korali Impanda irashima Imana yabanye na yo kuva mu 1995, ikayinyuza mu bihe by’amahoro n’ibigoye. Irashimira ADEPR SGEEM, abayobozi bayo, igihugu cy’u Rwanda n’inshuti zayo ku isi hose. Iragira iti: “Mwese muratumiwe muri EDOT Concert, muzaze twifatanye mu buhamya, mu ndirimbo no mu masengesho.”
Contacts & Imbuga nkoranyambaga
• RSVP / Kwiyandikisha: 0788464948 | 0788217812
• Facebook, Instagram, YouTube: Chorale Impanda ADEPR SGEEM
Ntuzacikwe: 21–24 Kanama 2025 – EDOT Concert – ADEPR SGEEM
“Muzampamya… kuko kuva kera mwari kumwe nanjye” – Yohana 15:27
EDOT Concert – Iminsi ine y’Ubuhamya, Indirimbo, n’Ivugabutumwa