Shalom choir ifite amateka yihariye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana. Ni Korali ikora ibyananiye abandi, ikaba ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, Ururembo rwa Kigali.
Tariki 11 Ugushyingo 2023, ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, ni bwo korali Shalom yari igiye mu gikorwa cy’amatora y’abayobozi bashya bagiye kuyiyobora mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ntibyaje gutinda rero hatowe abayobozi bashya aribo Umuyobozi wa korali, Umwungirije, Abajyanama, Ushinzwe amasengesho, Ushinzwe imibereho myiza, Ushinzwe iterambere, ndetse n’Ushinzwe imyitwarire y’abaririmbyi hamwe n’Abagenzuzi.
Nk’uko Uwingabiye Aimable umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri korali Shalom yabitangarije Paradise mu kiganiro twagiranye, dore uko abayobozi bashya ba Shalom choir bakurikirana:
1. Perezida: Rukundo Jean Luc
2.Visi Perezida: Ndahimana Gaspard
3.Drigeant: Tuyisenge Innocent
4.Secretary: Nyiramana Charlotte
5.Accountant: Ndungutse Clement
6.Prayers: Habimana J.M.V
7.Social: Nibagwire Esperance
8.Development: Philbert Niyitegeka
9.Discipline: Peter Mutuyimana
10. Abagenzuzi:
Nsengiyumva Samuel
Elie Twagirumukiza
Ni igikorwa kitabiriwe n’abaririmbyi 130. Iyi komite kandi yatowe, tubibutse ko uwari Perezida yasimburanije n’uwari umwungirije.
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umuyobozi mushya wa Korali Shalom Bwana Rukundo Jean Luc, twamubajije uko yiyumvise nyuma y’amatora aho yatorewe kuba Perezida.
Yagize ati: "Si ubwa mbere mbaye Perezida wa Shalom Choir kuko na 2019 narayiyoboye. Iwacu rero bisa n’ibihora bihinduranya bitewe na gahunda za korali ndetse nuko tuba tubibona.
Kandi n’uwo nsimbuye nawe ni uko yigeze kuyiyobora nyuma ajya ku wundi mwanya. Navuga ko dukora nka team. Ntabwo navuga ko ari ibintu bishyashya kuri njye ".
Yakomeze agira ati: "lcyo nabwira abakunzi bacu ni uko bakomeza kudusengera ngo Data adukomeze amaboko kandi intego yacu ni ukugeza ivugabutumwa hafi na kure tukagarura intama zazimiye. Gusa kuri ubu turi kwibanda ku ivugabutumwa ry’imirimo (ibikorwa by’urukundo) twise "Shalomo Charty".
Ati "Ni gahunda twatangije yo gufasha abantu bababaye. Twatanze imashini zidoda kuri Single Mothers (ababyeyi b’abagore barera abana ku giti cyabo) tubaha imashini 47."
Korali Shalom irakataje mu ivugabutumwa hirya no hino. Iherutse kwandika amateka atazibagirana aho yakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena kitabirwa n’abarenga ibihumbi 10, abandi 1000 babura aho bicara.
Komite nshya ya Shalom choir
Uko bakurikiranye mu majwi
Ndahimana Gaspard wari Perezida wa Shalom choir yatorewe kuba Visi Perezida
Rukundo Jean Luc wari Visi Perezida wa Shalom choir yatorewe kuba Perezida