× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kurya neza no kujya mu Misa! Ibyo abasitari bo mu Rwanda bakoraga kuri Noheri bakiri abana

Category: Artists  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kurya neza no kujya mu Misa! Ibyo abasitari bo mu Rwanda bakoraga kuri Noheri bakiri abana

Noheri ni umunsi mukuru uba buri mwaka, aho Abakristo bo mu madini n’amatorero amwe n’amwe aba yizihiza isabukuru y’ivuka rya Kristo. Ni umunsi w’ibyishimo kuri bose yaba ibyamamare cyangwa rubanda rusanzwe.

Ibyamamare bikomeye mu Rwanda, byavuze uko iwabo bizihizaga Noheri bakiri bato. Bamwe bavuze ko yahindutse itakitabwaho nka mbere. Ibyo bahuriyeho ni ukurya neza no kwambara neza.

Umuhanzikazi Marina wakuriye muri Korari Inshuti za Yesu mu Itorero rya ADEPR mu Karere ka Rwamagana yagize ati: “Cyera ndi umwana Noheri yabaga ari nziza, nubwo twe twabaga turi bake kuko twari bane".

"Naryoherwaga iyo nabaga ndi mu rusengero kuko twakinaga imikino itandukanye y’ivuka rya Yesu, ku buryo wasangaga umuntu utitabiriye yababaye cyane.”

Nyuma yo kuva mu rusengero, se yarabasohokanaga akabagurira brochettes na Fanta.
Umusobanuzi wa firime akaba n’umunyamakuru wo ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube Rocky Kimomo yagize ati: “Sinjya nibagirwa Noheri ya cyera. Byari ibihe byo kugurirwa imyenda mishya, kurya neza no kujya mu misa.”

Umuhanzikazi Alyn Sano yagize ati: “Mu bwana bwanjye kuri Noheri batuguriraga imyenda isa njye na basaza bange, tukagenda umuhanda wose umunsi wose twacitse mu rugo, twataha aho kugira ngo badukubite ku munsi mukuru, bakatubabarira ahubwo bakaduha ibiryo.”

Alliance uzwi nka Alliah Cool muri sinema yagize ati: “Noheri yacu wasangaga bisaba ko tuzenguruka ingo zose twabaga duturanye, ku buryo byageraga nimugoroba inda yenda guturika. Njya nkumbura umuceri n’isosi y’amashu n’inyama twaryaga.”

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin yagize ati: “Papa yabaga yatuguriye imyenda isa n’udukweto dushya, ubundi bakabaga inka, inkoko..., imiryango igasangira.”

Umuhanzi Mico The Best we abona Noheri itagihabwa agaciro nka mbere akiri umwana. Yagize ati: “Kuri twe wasangaga Noheri yari gahunda yo gutemberezwa, kurya neza mbega ugasanga twishimye.”

Noheri iba buri mwaka ku itariki 25 Ukuboza.

Ubuzima bwo gusenga ni bwo benshi bahurijeho bwaranze ubwana bwabo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.