× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 32: Cynthia Umulisa uri muri Sweden yibukije urubyiruko kuzirikana urukundo, ubumwe n’ubwubahane

Category: Artists  »  7 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwibuka 32: Cynthia Umulisa uri muri Sweden yibukije urubyiruko kuzirikana urukundo, ubumwe n'ubwubahane

Urubyiruko rufatwa nk’umudugudu w’icyitegerezo rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukomeje gutanga ubutumwa bwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Cynthia Umulisa umwe mu baramyi beza b’abahanga barimo kuzamuka neza yibukije urubyiruko kuyoborwa n’indangagaciro.

Mu butumwa bwatambutse ku rubuga rwa inyaRwanda.com uyu muramyi yagize ati: "Urubyiruko dufite inshingano zo kumenya ukuri kw’amateka y’igihugu cyacu, tukarangwa n’indangagaciro zirimo ubumwe, urukundo n’ubwubahane."

"Twese hamwe dukomeze kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, ruzira urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Twubake u Rwanda rushingiye ku bumwe n’ubudaheranwa".

Uyu muramyi atanze ubutumwa agamije gukebura bamwe mu rubyiruko n’abandi bantu bakomeje kwitwikira umutaka w’amacakubiri bagapfobya amateka y’u Rwanda bagakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, biganjemo abasize bahekuye u Rwanda.

Cynthia Umulisa, ni umukobwa wakuze akunda kandi yubaha Imana, akaba yarakuriye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Asengera muri Revival Fellowship, itorero ryashinzwe kandi riyoborwa n’umubyeyi we, Bishop Rumande Esron Ruturwa.

Ubutumwa bwatambukijwe na Umulisa Cynthia

Uretse kuririmbira Imana, Cynthia akunda cyane guteka, kandi afite inzozi zo kuba umutetsi w’umwuga (Professional cook), cyane ko yize Culinary Arts mu mashuri yisumbuye. Ati: “Nkunda guteka, kandi ni inzozi nifuza kuzageraho nkaba umutetsi w’umwuga.”

Yashimangiye ko umuryango we ari inkingi ikomeye imufasha gukomeza uru rugendo rw’umuziki, binyuze mu kumusengera, kumushyigikira no kumusunikira kuvuga ubutumwa bwiza.

Ati: “Uruhare rw’ababyeyi banjye ni ukunsengera no kunsunika kugira ngo ntange ubutumwa bwa Data mbinyujije mu ndirimbo.”

Ku bwe, intego nyamukuru mu muziki ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo, kubwira abantu urukundo n’ubugwaneza bw’Imana, no kubashishikariza kutareba ku by’isi ahubwo bakishingikiriza ku Mana.

Ati: “Intego mfite mu muziki ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo, nkabwira abantu urukundo n’ubugwaneza bw’Imana, bakareka guhanga amaso ku by’isi, bakishingikiriza ku Mana.”

Cynthia ni umwe mu bakobwa b’uburanga babarizwa mu gisata cya Gospel

Uyu muramyi aherutse gusohora indirimbo ye nshya "Ajya Arema Inzira" ikaba ikubiyemo ubuhamya bwimbitse bwerekana ko Imana ari yo yonyine irema inzira nyayo mu buzima, cyane cyane mu bihe umuntu arimo kwibaza byinshi. Yemeza ko mu rugendo rwe rwo kwiga, kuririmba no kwiyubaka, yabonye Imana imufungurira amayira atari yiteze.

Ati: “Ajya Arema Inzira ni ‘true story’ (inkuru mpamo), kuko Imana yonyine ni yo indemera inzira mu byo nyuramo byose. Ni indirimbo yanjye ya 10, ikaba ikomeza umutima, ikatubuza kwiganyira twibaza tuti ‘ese bizagenda gute?’. Kuko Imana ni yo yonyine irema inzira; igihe twishatsemo inzira zacu, hari ubwo byadushyira mu mutego.”

Cynthia Umulisa uri kubarizwa i Burayi mu gihugu cya Suwede ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza ndetse n’ubushabitsi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.