Umuramyi Laetitia Dukunde Mulumba utuye mu Bufaransa yahuje imbaraga na Aimé Uwimana ufatwa nk’ikigega cy’indirimbo nziza dore ko ari mu babimburiye abandi mu guhembura imitima y’abanyarwanda binyuze mu ndirimbo zuje ihumure.
Imwe mu ndirimbo za Aimé Uwimana zanditse amateka akomeye ni "Muririmbire Uwiteka" imaze kurebwa n’abarenga 1.4 Millions kuri YouTube ye.
Paradise.rw yagiranye ikiganiro na Dukunde Mulumba Laetitia kibanze kuri iyi ndirimbo.
Uyu muhanzikazi yagize ati: "Indirimbo "Mu Bwiza" ubutumwa bwayo buri mu ijambo dusanga muri Mariko 8:36 havuga ngo Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi niyakwa ubugingo bwe".
Iyo witegereje neza neza Ubutumwa bwa none ni "ubufatisha abantu ku isi no ku bintu", kurusha uko bwabibutsa impamvu y’uru rugendo rw’agakiza. Numva twongeye kuzirika ku Mutima aho tugana byatuma hari uburyo ki dutambuka muri iyi Isi twemye kuko hari abayitambutsemo barayinesha".
Yanabajijwe uwo yabwiraga cyangwa se yahaga ubu butumwa muri iyi ndirimbo, ati: "Uwabwirwaga wa mbere ni jye n’a bene Data bose dusangiye gucungurwa n’amaraso y’umwana w’intama bumva ikirimi nayiririmbyemo. Isi ntidushuke ntabwo yagereranywa n’ubwiza buzahishurwa Dutegereje".
Yakomeje avuga ku kuba yarakoranye indirimbo na Aimee Uwimana ukunzwe bikomeye muri Afurika y’iburasirazuba. Yagize ati" Gukorana na Aime Uwimana ni kimwe mu bintu byiza bimbayeho muri Ubu buzima pee "
"(Yahise aseka cyanee) Ni iby’igikundiro cyinshi kuri jye, ni iby’icyuhahiro cyinshi. Ni ikifuzo nagize mutima cyera hashize imyaka irenga 10".
Mu byishimo byinshi yagize ati"Kuba bibaye urumva uko umunezero wanjye ungana. AIME UWIMANA ni mwene Data ariko si mugenzi wanjye pe ni umuntu Mukuru Mukuru Mukuru wo Mu Bakuru bo kubahwa arimo.
Ariko ukuntu afite umutima wagutse ukwiramo n’abato nkanjye naratangaye ndanezerwa birandenga ubwo yakiraga icyifuzo cyanjye, so navuga byinshi ariko reka ndekere aha ntarengera!".
Laetitia Mulumba yari amaze imyaka 10 yifuza gukorana indirimbo na Aime Uwimana
Iyo umuririmbyi amaze igihe kinini adasohora indirimbo bavuga ko yari yarasinzirije impano. Iyi ndirimbo isohotse abakunzi b’uyu muririmbyi badaheruka kumva ijwi rye.
Yagize ati"Ni byo koko nari maze igihe ariko si kinini cyane". Yavuze ko byatewe n’hinduka ry’ibintu byinshi umvanya ukajya ugorana ariko akaba yashimye Kristo wabaciriye akanzu.
Buri muntu wese agira uwo afata nk’ikitegererezo kandi twibuke ko na Pawulo yigiye ku birenge bya Gamalieli. Uko ni ko na Laetitia yabajijwe iki kibazo ku bw’amahirwe asubiza yemye aho yasubije ko Aime Uwimana ari mu baramyi benshi beza bufite akaba ariwe yigiyeho ibintu byinshi.
Yavuze ko yamwigiyeho Kurinda ubuhamya, kudahindurwa n’ibihe, kutaba muri byacitse ndetse no guca bugufi. Yongeyeho ko Aimé afite indangagaciro nyinshi nzima abaririmbyi benshi bakeneye ngo izina rya Kristo ridatukwa. Yasoje agira ati: "Mbashije kumwigana ibyo naba ndi umuntu ukaze".
Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo ateganya gukomeza gukorera Kristo uko azamubashisha kose.
Laetitia Mulumba yishimiye gukorana indirimbo na Aime Uwimana
Aime Uwimana afatwa nk’ikigega cy’indirimbo nziza
Laetitia Mulumba yateguje izindi ndirimbo nshya
RYOHERWA N’INDIRIMBO "MU BWIZA" YA LAETITIA MULUMBA FT AIME UWIMANA