× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Liza Mugisha arakataje mu kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo

Category: Artists  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Liza Mugisha arakataje mu kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo

Liza Mugisha ni umunyarwandakazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, indirimbo zitanga ikizere cyane. Hashize igihe gito agarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 yari amaze atuye muri Canada.

Uyu muhanzikazi, mu minsi itandatu gusa ishize yashyize hanze amashusho y’indirimbo nziza cyane yitwa Ntawundi. Uyu aba avuga ni Imana kuko ngo ni yo itajya ihinduka.

Ni indirimbo ifite amashusho arimo udushya twinshi ku buryo uramutse ukuyemo ijwi hagasigara amashusho gusa, byakugora guhita umenya niba ari iyo kuramya no guhimbaza Imana.

Harimo abagabo baba babyina bitangaje, ndetse n’imyambarire y’uyu muhanzi na yo ni uko. Igitangaje kurushaho ni uwatunganyije amajwi (Producer) Murirooo kuko asanzwe atunganya indirimbo z’Isi.

Uyu muhanzikazi ukiri muto Liza Mugisha, iki Cyumweru cyamubereye icy’umugisha kuko mu ndirimbo zose yashyize kuri channel ye ya YouTube iri mu mazina ye Liza Mugisha, ni yo ifite abayirebye benshi, kuri ubu barenga ibihumbi 42.

Indi ndirimbo yigeze gukora amateka mu buzima bwe, ku rubuga rwe rwa YouTube, ni iyitwa Urukundo imaze imyaka irenga ibiri isohotse, ikaba yarabashije kugera ku barenga ibihumbi 33 by’abayirebye.

Nubwo akiri muto ariko afite umwana, kandi mbere yuko amubyara yamukoreye indirimbo yitwa Mon Bébé, indirimbo yagaragazaga ibyo atekereza ku mwana we ndetse n’ibyo azamukorera namara kuvuka.

Ni imwe mu ndirimbo yagiye anyuza kuri channel ya YouTube yitwa Edman Entertainment, akaba yarazishyiragaho kandi na we afite channel.

Abantu benshi bakunda injyana n’amashusho by’indirimbo ze kuko birihariye. Injyana iba ibyinitse, ku buryo ujya kurangiza kuyumva nawe watangiye kujyana na yo. Amashusho yazo na yo ni uko kuko abantu baba birekuye, bafite umurava mwishi, byabindi bavuga ko umuntu ajya ibicu.

Kuri channel ya Edman Entertainment afiteho indirimbo zigera kuri zirindwi, na ho kuri channel ye ya Liza Mugisha akaba afiteho indirimbo 5 harimo imwe iri no kuri Edman Entertainment yitwa Rely on Jesus yakoranye na Alpha Rwirangira. Izi zose ziyobowe n’iyi aherutse gushyira hanze yitwa Ntawundi.

Liza Mugisha arakataje mu muziki usingiza Imana

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NTAWUNDI" YA LIZA MUGISHA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.