Abitabiriye igikorwa cyiswe "Mbera umugisha" bashimye imitegurire yacyo n’ubudasa bw’ibikorwa byo gufasha.
Igikorwa ngaruka mwaka cyiswe "Mbera Umugisha" cyitabiriwe cyane ndetse abagenerwa bikorwa bagaragaza imbamutima z’ibyishimo.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’umwanya wo kuramya no guhimbaza, umwanya w’ishimwe ku burinzi Imana yarinze abantu bayo, hakurikiraho igikorwa nyirizina cyibanze ku gusangira noheri n’ababyeyi barera abana bonyine.
Iki gikorwa ahanini kiba kigamije gushibura ibyishimo by’abantu baba badafite ababaremera umunsi cyangwa ababashimisha bitewe n’ubuzima bwo kubaho bonyine.
Mbera Umugisha nk’uko izina ubwaryo ryisobanura, ni ukubera umugisha abantu mu buryo bumwe cyangwa se ubundi ariko by’umwihariko ni igikorwa kiba buri mwaka mu buryo bwo gusangira noheri n’abo batabasha kuyizihiza.
Asobanura iri yerekwa uburyo ryaje, Shyaka Umwali Brenda uzwi cyane nka ThePreacher Brenda yagize ati "Ni umuhamagaro, bigahuriraho no gukunda abantu b’Imana cyane cyane abababaye n’abatishoboye kubera ukuntu mba numva nabo ari abantu bakwiye ibyiza" (They deserve the best").
Intego yacu ni ukubera umugisha abantu cyane cyane ababa mu buzima bugoye bwa buri munsi, abatishoboye tugamije kuberera imbuto".
Shyaka Umwali Brenda yabwiye Paradise.rw ko "Mbera umugisha" idatoranya agenerwa bikorwa ahubwo igira uko igena uko itsinda ryabo rizafasha buri mwak. Yatanze urugero rw’umwaka ushize aho bifatanije n’abana bo mihanda maze uyu mwaka batekereza ku babyeyi bacuruza agataro
Yagize ati "Mbera Umugisha yibanda kuri buri umwe ukeneye guhabwa urukundo rwa Kristo".
Iki gikorwa cya "Mbera umugisha" cyabaye ku cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022, byari ku nshuro yacyo ya kabiri. Abacyitabiriye babonye Imana biciye mu gusetsa imitima y’abantu babaho mu buzima bwo gushakisha kandi rimwe na rimwe ubuzima buba bushaririye. Iki gikorwa cyabereye kuri Novaland Hotel Gasogi mu karere ka Gasabo.
Brenda Shyaka avuga ko ashimishwa cyane iteka iyo abonye ashobojwe gushyira inseko kuri aba bantu b’Imana. Yahize ati "Binezeza umutima wanjye pe kandi biranshimisha gusangira nabo Christmas tugasozanya umwaka mu mashimwe "
Abagenerwa bikorwa b’uyu mwaka barishimye bamwe basabira umugisha abo Imana yashyize ku mutima iri yerekwa.
Brenda Shyaka ashimira cyane abafatanyabikorwa n’abateye inkunga iki gikorwa harimo n’itorero asengeramo rya Prayer Palace Church riyoborwa na Apostle Moses.
"Mbera umugisha" y’ubutaha izaba mu mwaka utaha kandi abayitegura baratangaza ko bazaba bagutse ndetse bazakokora ibindi bikorwa by’ubudasa barushe indi myaka yabanjirije uyu.
Ni uko byari bimeze mu gikorwa "Mbera umugisha" giherutse kuba