× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Maputo: Sammy na Lamed abavandimwe bunze ikirenge mu cya Vestine na Dorcas baririmbana "Hari inzira" - VIDEO

Category: Artists  »  February 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Maputo: Sammy na Lamed abavandimwe bunze ikirenge mu cya Vestine na Dorcas baririmbana "Hari inzira" - VIDEO

Abavandimwe babiri Sammy na Josh lamedi bahuje imbaraga n’umuhanzi Kiza Maloma mu ndirimbo "Hari Inzira" ifite ubutumwa bwo gushishikariza abantu gusenga no kubamenyesha ko Yesu Kristo yabitangiye akabakura mu bubata bw’Ibyaha ngo babeho, kandi ko ku bw’amasengesho Imana ibasha kurenza abantu ibikomeye batabasha kwirenza.

Byiringiro Samuel ukoresha izina ry’ubuhanzi rya "Sammy PL" na Niringiyimana Joshua uzwi nka JOSH Lamedi muri music, ni abasore bavukana ku babyeyi bombi, bakaba barageze muri kiriya gihugu bakiri batoya. Aba basore barangwa no kuba batuje cyane, gusa bakaba bazwiho gusetsa, batangiranye urugendo rwa Muzika mu mwaka wa 2018.

Mbere yo kwerekeza hanze y’u Rwanda, basengeraga mu itorero rya ADEPR ndetse bazamukiye muri korali z’abana, gusa bakaba bari bafite inzozi zo kuzavamo abahanzi bakomeye nk’uko Sammy yabitangarije Paradise.rw

Mu mwaka wa 2018 ni bwo bakoze indirimbo yabo ya mbere, gusa ntibabashije kuyigeza mu itangazamakuru ngo Imenyekane cyane. Gusa hari n’izindi ndirimbo bakoze harimo iyitwa "Nanyuze muri Egiputa", "Arongera" yiganjemo ururimi rw’icyongereza ndetse n’izindi.

Sammy ahamya ko yashimishijwe cyane no gushyira hanze amashusho y’indirimbo HARINZIRA, aho ahamya ko yakozwe neza nk’uko yabyifuzaga.

Sammy na Josh Lamedi bazanye amaraso mashya mu muziki wa Gospel

Aba bahanzi baherutse gutumirwa mu gitaramo gikomeye mu gihugu cya Marawi cyitwa High School, kuri ubu bahugijwe n’imishinga itandukanye irimo kwandika indirimbo ziri mu ndimi z’icyongereza, igi Portugais ndetse n’ikinyarwanda.

Ni mu rwego rwo kwagura ubutumwa bukagera mu bihugu bitandukanye doreko biyemeje kuzazenguruka amahanga babwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo,bakaba basaba abanyarwanda by’umwihariko kubashyigikira.

Sammy ni we mukuru

Josh Lamedi murumuna wa Sammy

RYOHERWA N’INDIRIMBO "HARI INZIRA" Y’ABA BANYEMPANO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.