× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Martin Baruta ufite ibigwi mu muziki wa Gospel yakoze indirimbo nziza cyane "Urakomeye Mana"

Category: Artists  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Martin Baruta ufite ibigwi mu muziki wa Gospel yakoze indirimbo nziza cyane "Urakomeye Mana"

Umwanditsi akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Martin Baruta, ni umwe mu bahanzi bafite ibigwi mu muziki nyarwanda.

Kuri ubu Martin Baruta afite indirimbo nshya yise ‘Urakomeye Mana’ yiyongera ku zindi nyinshi yakoze mbere. Ni Umukristo usengera mu Itorero rya ADEPR Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Muri uyu mwaka wa 2023, ku rubuga rwe rwa YouTube rwitwa Martin Baruta Official, yashyizeho indirimbo ebyiri, imwe yagiyeho umwaka ugitangira ku itariki ya 1 Mutarama 2023 yise ‘Uburyohe’, n’indi aherutse gushyiraho mu byumweru bibiri gusa bishize yitwa ‘Urakomeye Mana’.

Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ni indirimbo iri mu njyana ya gakondo, ikaba n’imwe mu zikunzwe n’abatari bake kubera ubutumwa buyirimo. Intego umuhanzi yari afite ajya kuyisohora wavuga ko yagezweho kuko yifuzaga gufatanya n’abandi gushima Imana ibagejeje ubu ni ukuvuga kuba bagihumeka.

Nyuma yo gusubiza amaso inyuma akibuka iminsi ya kera, yasanze akwiriye gushimira Imana. Si we gusa ahubwo na bagenzi be basubije amaso inyuma bakibuka ibyo Imana yabakoreye, bakibuka aho Imana yabakuye bafatanya na we gushima.

Yagize ati:“ Turimo turasatira umusozo wa 2023, ni amashimwe. Nubwo turi mu Isi y’ibigeragezo, Isi y’imibabaro, Isi ikakaye, ariko ntitunanirwa gushima Imana kuko no kuba tugihumeka ubwabyo ari ishimwe. Hari benshi bifuje kugera kuri uyu munsi, hari benshi bifuje kugera muri uyu mwaka, ariko ntibyabashobokera.”

Yakomeje avuga ko ari byiza guha Imana amashimwe kubera ko tugeze iki gihe tugihumeka, tugakora bigakunda. Iyi ndirimbo yayikoreye guha Imana amashimwe.

Ni indirimbo nziza cyane utakwicuza kuba wayumvise. Bamwe mu bayumvise ku nshuro ya mbere bahita bibaza bati: “Kuki uyu muhanzi ntari muzi?”. Ni byo koko yari amaze imyaka 5 atumvikana mu muziki.

Mu mwaka wa 2005 yari umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kandi muri uwo mwaka yari amaze gukora indirimbo nyinshi. Indirimbo ahamya ko yiyandikiye we ubwe nta wundi umufashije. Ibi binashimangira ubuhanga afite mu kwandika no kuririmba.

Izo ndirimbo zose zigera kuri 32 zose ziri mu mizingo (albums) itatu, uwo avuga ko wamuzamuriye igikundiro ni uwo yasohoye muri 2005 yise ‘Ninde gitare kitari Uwiteka,’ hakaba harimo indirimbo yakunzwe cyane, indirimbo yitiriye umuzingo, yise ‘Ninde gitare.’

Izi ndirimbo ebyiri zindi amaze gukora muri uyu mwaka wa 2023 yazongeye ku muzingo yasohoye 2018 bituma agira indirimbo zose hamwe 34. Muri izo zose izo yakoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho ni 8 zose.

Yari amaze iminsi myinshi adakora kuko ukuyemo uyu mwaka wa 2023, yaherukaga gushyira indirimbo hanze mu mwaka wa 2018 ari na bwo yasohoraga umuzingo we wa gatatu mu rusengero rwa ADEPR Kanombe.

Impamvu ni nyinshi zamuteraga kudakora indirimbo nk’ibisanzwe, ariko impamvu nyamukuru wavuga ko ishimishije ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni uko azanye imikorere mishya itandukanye n’iyo hambere. Azanye impinduka mu mikorere.

Ashimira cyane abamufasha ibihangano bye bikagera kure, ndetse n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange zikagera kure. Arabyishimira kuba zikinwa kuri radiyo nta kindi kiguzi kijemo. Ibi byose abishimira Imana agira ati: “Ikwiriye amashimwe.”

Martin Baruta wari umaze imyaka 5 atumvikana mu muziki agarukanye "Urakomeye Mana"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "URAKOMEYE MANA" YA MARTIN BARUTA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.