× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya ibintu 6 wakora wowe n’umukunzi wawe mukaryoherwa n’urukundo rwanyu kandi mudahenzwe

Category: Love  »  July 2023 »  KEFA Jacques

Menya ibintu 6 wakora wowe n'umukunzi wawe mukaryoherwa n'urukundo rwanyu kandi mudahenzwe

Kujya mu rukundo biraruhura, birafasha mu nguni zitandukanye z’ubuzima, gusa ntitwakwirengagiza ko rimwe na rimwe nanone bishobora kutoraha igihe udahuza byoroshye n’umukunzi wawe.

Bimwe mu bintu bikunze kutorohera abakundana ni ukumenya ahantu cyangwa ikintu wakora uri kumwe n’umukunzi wawe mukaryoherwa kandi bitabasabye ibintu byinshi. Paradise.rw yabateguriye ibintu bitandukanye wakorana n’umukunzi wawe mukagira ibihe byiza.

1. Gutembera mu cyaro

Iki ni igitekerezo cyiza cyane gufata umwanya mukajya gutembera mu cyaro muri kumwe cyangwa mu nkengerero z’umujyi mukareba uko izuba rirenga cyangwa rirasa. Ibi ni byiza cyane kuko bibaha umwanya wanyu mwembi mugafungukirana, mukaganira mukamenyanaho byinshi.

Bimwe mu bintu bituma gufata uyu mwanzuro biba byiza ni uko akenshi umujyi uba urimo ibintu byinshi, uba uhuze cyane ariko mu cyaro cyangwa mu nkengero z’umujyi haba hatuje, ku buryo mubona umwanya wanyu uhagije.

2. Gushaka ikintu mwigana (kwiga)

Iyo mushatse ikintu mwigana muhuriyeho/mukeneye, birafasha, muba muri kugenda mwagura imbago z’ibintu muhuriyeho bikabafasha guhorana yaba mu byo mukora cyangwa no mu biganiro. Abantu iyo bakorana ibintu byinshi n’ibiganiro biriyongera.

Iyo mushaka ikintu mwigana rero hari abo bishobora kugora bakibaza ngo ese ubu twakwigana iki? Kirahari, mwakwigana igifaransa, icyongereza, igishinwa cyangwa ururimi runaka mutazi, mwakwigana imodoka cyangwa amategeko y’umuhanda, mwakwigana ubumenyi butandukanye, gufotora n’ibindi.

3. Kurebana filime

Gufata umwanya mukarebana filime ni byiza, sibihenze, kandi birafasha. Buriya kugira umwanya muri kumwe ariko mucecetse ni byiza, muba mufite ukuntu mu mutwe hanyu hahuye, intekerezo kuko muba mwarangariye ikintu kimwe, nyuma yo kureba iyo filime musanga mwagiranye ibihe byza, ku buryo munagira ikiganiro kizima nyuma yayo.

4. Gushaka ahantu nyaburanga mujya gusura mu mujyi wanyu

Ni ikintu cyiza wakora kuko nuwuzanye igitekerezo aba agaragaje ko urukundo afitanye na mugenzi we aruha agaciro cyane kandi ko arutekerereza. Ahantu ho gusura ntimwahabura, hashobora kuba ari ahantu hari ibyiza nyaburanga, hashobora kuba ari ahantu hari ikiyaga, hashobora kuba ari ahantu hari inyubako itangaje, hashobora kuba ari ahantu hari imihanda myiza, wagize igitekerezo cyo gutembera ntimwabura ahantu mujya mukahagirira ibiihe byiza.

5. Kugerageza ibiryo mudasanzwe murya

Kugerageza ibintu bishya uri kumwe n’umukunzi wawe ni byiza birafasha cyane kuko bituma mukomeza kugira ibihe muzahora mwibuka mwagiranye. Mushobora kujya muri resitora runaka mwumvishe ko haba indyo mutamenyereye, mushobora gufatanya mugateka ibiryo runaka muri kumwe, ibi bihe bizabaryohera nimubigerageza.

6. Gutembera mu ijoro

Ijoro mvuga si iry’igicuku, oya ahubwo ni ku kagoroba gatuje, kamwe keza, muvuye mu mirimo. Muhagirira ibihe byiza, kugenda mu muhanda utuje mu ijoro cyangwa gusohokera ahantu heza hatuje, mubona ikirere neza cy’ijoro. Biraryoha cyane.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.