Imana yakoze ibirenze! Kuba uriho nanjye ndiho ubanza ari ukugira ngo turebeshe amaso imirimo Imana igiye gukoresha umukobwa witwa Celine Uwase ukomeje gutuma benshi babyinira ku ntebe ndetse na paji z’ibitangazamakuru bitandukanye zikabona amakuru.
Mushobora kwibaza muti ’Ese uyu Celine we kandi ateye aturuka he’? Ubanza ari mu bise by’amasengesho y’abaharanira impiduka za Gospel! Ubwo wasanga ugiye kumbaza uti, Ese izihe mpinduka kandi dufite abaramyi karijana? Nanjye nagusubiza nti, ’iki ni igihe cyiza cyo kugira ngo abaramyi Gaby Kamanzi na Tonzi babone ababagaragiye’.
Aha wasanga abandi bamenyereye ko ndi nyamugendamubimbere bambajije bati, Ese ubundi wari uri he? Iyi ndirimbo ko yasohotse mu cyumweru cyashize ubu ni bwo wibutse kwandika? Ese aho runaka umuyobozi wa Paradise.rw ntiyari yarakohereje mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu?
Nagira ngo mbasubize ko iyi ndirimbo ndi mu bantu bayumvise bwa mbere igisohoka, nkaba n’umwe mu bafashe iya mbere wo kunyunguta no kuyongobeza urwunyunyu rwuzuye iyi ndirimbo ndetse nyisangiza inshuti n’abavandimwe ku mbuga nkoranyambaga, yaba izanjye bwite ndetse n’iza Paradise.rw.
Gusa nyine impamvu natinze gufata ya karamu yanjye abenshi basigaye bita Mbarushumukono nakusanyaga ibimenyetso n’ibihamya byerekana ko uyu muramyi Celine yahamagawe n’Uwiteka kandi ko azamukoresha iby’ubutwari. Ikindi numvaga nifuza kumukomeresha amagambo y’ihumure nk’ayo umuhanuzi Yesaya yakomeresheje Umwami Hezekiya ubwo yaterwaga n’umwami wa Ashuri ari we Senekelebu.
Ku bw’ibyo rero, ndahamya ntashidikanya ko ubu nta mvugo nshidikanyamana zizakanga uyu mukobwa Celine kuko bigaragarira buri wese warebye indirimbo "Inzira" ndetse n’uwabashije kumukurikira mu binyamakuru bitandukanye ko uyu ari amahitamo meza ijuru ryagize umunsi rimutoranya rikamushyiraho ikimenyetso cyo kuririmbira amahanga, kuva mu Rwanda ndetse kugera Ku mpera y’Isi.
Ngira ngo uyu munsi nshatse nabwira Nyagasani nti, nyagasani noneho ushatse wasezerera umugaragu wawe! Nako ndisubiye, nzabanza mushyigikire ndetse nzabanze ndebe ’Collaboration’ ya Celine na Divine abaramyi bigaragara ko iki kibuga bazagikoraho umurimo ukomeye.
Mu minsi itambutse nafashe akanya ko kuruhuka no kureba ibyo amaso yanjye atigeze abona, gusa simvuga ya matunda duhishiwe mu murwa w’Abera dore ko mbibona mu iyerekwa gusa, kugeza igihe cyateganyijwe! Nashyiraga urushinge kuri Radio, nkumva baracuranga indirimbo "Inzira", nareba Televiziyo nkabona indirimbo "Inzira" ya Celine yantanze imbere"!.
Nahise ntekereza mu mutima wanjye nti, ’Ese uyu muhanzikazi noneho ni gati ki?’! Ndavuga nti ’sha reka nyure Inzira y’ubwato nerekeze ku binyamakuru, ntungurwa no kubona iyi ndirimbo yakomeje kubyiga izindi dore ko buri kinyamakuru nasomaga nasangaga umutwe w’iyi nkuru ari Celine! Abanzi ntimubyitiranye na ya mateka mfitanye na runaka wo kwa kanaka!!....reka nikomereze da! Ntisanga i Runda na Gihara!!
Nyuma y’ibyo byose, naratekereje nti, ’reka nze mbaze Celine neza uwo ari we, ubwo mpita mutunga ya micro yanjye ndende nahawe na Paradise.rw. nawe ntiyazuyaza yibwira neza abakunzi ba Paradise.rw dore ko basigaye bangana n’umusenyi wo ku nyanja.
Celine Uwase, umuhanzikazi nyarwanda wandika akanaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni umwe mu bahanzikazi bahagurukanye imbaraga. Uyu muramyi wihamiriza ko arangwa no gukora umurimo w’Imana awukunze, afite Inzira y’urugendo itangaje.
Celine Uwase ni amaraso mashya mu muziki wa Gospel
Yatangiye umurimo w’uburirimbyi akiri muto ubwo yaririmbaga muri korali z’abana nyuma aza gukomereza mu makorali atandukanye yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Uyu muramyi uvuka mu karere ka Rubavu, avuga ko ubwo yari muto yafashaga abana bigaga gukora Audio z’indirimbo, mbere yo gukora indirimbo yitwa "Hana" yakunzwe n’abayumvise ndetse bagatangira kumusaba ko yakwinjira byeruye mu buririmbyi nk’umuhanzi ku giti cye.
Nagize amatsiko menshi yo kumubaza ku ndirimbo "Inzira" ikomeje kunyeganyeza inshundura z’Imitima, arasubiza ati: "Igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo nziza nakigize ubwo nari ndimo gukorera siporo mu muhanda".
Yakomeje agira ati: "Nagendaga nitegereza ibyapa byinshi byari mu muhanda, nza kubyibazaho cyane, nibaza impamvu yabyo n’icyo byafasha abagenzi mu rugendo rwabo. Sasa nahise mbihuza n’urugendo rujya mu ijuru".
Namubajije niba nyuma yo gukora iyi ndirimbo atazacika intege nk’abandi, ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo ndateganya kubaha izindi nyinshi ndetse n’ibitaramo byinshi, intego yanjye ni uko abantu bamenya Imana".
Uyu muhanzikazi waherukaga gushyira hanze indirimbo "Umugambi", ahamya ko aje gufatanya n’abandi bamubanjirije mu gukora ibyo Imana yifuza kuri we. Avuga ko ibanga rizamufasha ari ugukomeza gusenga no gusaba Imana imbaraga.
Zimwe mu mbogamizi avuga ko yiteguye guhangana nazo, ni amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga agamije gusebya no guca intege abahanzi. Akaba asaba abakunzi be kumusengera cyane.
Celine Uwase afite impano itangaje yo kwandika indirimbo
Celine Uwase yeretswe urukundo rwinshi mu ndirimbo "Inzira"
RYOHERWA N’INDIRIMBO "INZIRA" YA CELINE UWASE
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMUGAMBI" YA CELINE UWASE