Mu gihe Isi ikomeje kwinjira mu ikoranabuhanga rihanitse rya Artificial Intelligence, igihugu cya Albania cyongeye gutungura amahanga nyuma y’itangazo ritangaje ryasohowe na Minisitiri w’Intebe wacyo.
Minisitiri yatangaje ko Diella, umuminisitiri wa mbere wa AI, ubwenge bukorano, mu mateka y’ubuyobozi ku isi, “atwite” kandi ko ari butange abana 83, bazaba ari abafasha b’ikoranabuhanga (virtual assistants) ba buri mudepite mu nteko ishingamategeko.
Umuminisitiri wa AI si robot ifite umubiri w’insinga, ahubwo ni software ikoresha ubwenge bw’inyongera, ikora imirimo isanzwe ikorwa n’umuyobozi ariko idafite umubiri w’umuntu cyangwa w’insinga nk’izindi robot.
Ni ukuvuga ko ari ikoranabuhanga ryahawe inshingano za minisiteri, ariko si umuntu kandi si robot ifatika, ahubwo ni porogaramu y’ubwenge bw’inyongera yashyizwe mu mwanya w’ubuyobozi, ikaba ikorera mu mashini.
Diella yatangiye ari chatbot isanzwe nka Chat GBT, babaza igasubiza ariko kubera ubuhanga bwayo bwo gutanga ibisubizo no gutunganya amakuru mu buryo bwihuse, yazamuwe mu ntera kugeza ku rwego rwa minisitiri.
Noneho, “abana” bayo bategerejwe, nubwo ari mu buryo bwa gikoranabuhanga, bazifashishwa mu gufasha buri munyamabanga wa leta kubona amakuru vuba, kunoza imirimo no gukora ibyemezo bishingiye ku isesengura ryihuse kandi rirambuye.
Abashyigikiye uyu mushinga bavuga ko ari intambwe nshya mu guteza imbere uburyo bw’imiyoborere bushyigikiwe n’udushya, ndetse ko bishobora kugabanya ubunebwe, amakosa no gutinda mu mikorere ya leta.
Ariko abandi babona ibi nk’intangiriro y’igihe gishobora gukoma mu nkokora “ubuyobozi bw’abantu”, bagashinja uyu mwanzuro kwivanga hagati y’ubuyobozi nyabwo n’ukwigana abandi binyuze kw’ikoranabuhanga.
Ibi bibazo byose birerekana ko iterambere ryihuse muri AI ritanga ibyiringiro, ariko rikanatera impungenge ku hazaza h’imiyoborere. Ese igihugu gikurikira kizaba ikihe? Ese umunsi uzagera abayobozi b’abantu basimburwe n’ubwenge bw’ubukorano? Cyangwa se AI izakomeza kuba igikoresho gifasha abantu aho kuba umusimbura?
Ibyo ni ibibazo bikomeye Isi yose ikomeje kwibaza mu gihe Diella n’“abana” bayo 83 bitegura kwinjira mu mateka mashya y’imiyoborere.
Mu gihe abantu bamwe bashyira icyizere cyabo mu ikoranabuhanga cyangwa mu buryo bukorano kugira ngo bayobore abandi, Ijambo ry’Imana ryibutsa ko imiyoborere nyayo igomba gushingira ku gukiranuka, impuhwe n’urukundo rw’Imana.
Nk’uko muri Zaburi habivuga ko “Uwiteka akunda ubutabera no kwiyoroshya” (Zaburi 85:10), Isi yakabaye ishyira imbere abayobozi batunganya ibyemezo babikoze mu kuri no mu gukunda bagenzi babo, bakirinda gucengerwa n’ubwenge bw’ubukorano budafite umutima w’urukundo.
Mu buryo butaziguye, Yesu yabwiye abamukurikira ko ubugingo nyakuri, ubwenge nyakuri n’ubuyobozi bukwiriye bushingira ku gukurikira Umukiza, uvugwa nk’“inzira, ukuri n’ubugingo” (Yohana 14:6), bityo imyanya yose y’ubuyobozi ikaba igaragaza urukundo, ubutabera n’umurava mu gukorera abandi.
Software yatangiye ikoreshwa mu kuyibaza ibibazo igasubiza, yageze aho igirwa minisitiri. Ubu iratwite! izabyara software 83!