Umuhanzi w’umunyempano witwa Titus Ezra Sambay, akaba umwarimu wa Mamajusi Choir yo muri Tanzania, korali ikomeye cyane, arateganya gushyira hanze indirimbo nshya yakoze ku giti cye, ahuriyemo na Rose Muhando, umwe mu baririmbyi b’ibikomerezwa ku rwego mpuzamahanga.
Iyi ndirimbo yitwa "Mungu Unanipenda" (Bivuze ngo Imana irankunda) izajya hanze ku itariki ya 1 Nyakanga 2025, iboneke kuri YouTube channel ye bwite yitwa Titus Band.
“Ni indirimbo nanditse ubwanjye, ni iy’ishimwe. Narayanditse nshimira Imana ku byiza byose yankoreye. Rose Muhando naramuhamagaye, musaba kuza tukayikorana, arabyemera.”
Titus ni we wayanditse yose. Avuga ko ari indirimbo ifite “imbaraga nyinshi z’Imana”, akaba yizeye ko izagera ku mitima ya benshi.
Umubano wa Titus na Rose Muhando: Umuhanzikazi wamukuriye mu biganza bye
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Titus Ezra Sambay, mwarimu wa Mamajusi Choir, yavuze ko Rose Muhando amufata nk’umwana we mu buryo bw’umuziki, kuko ari we wamukujije:
(Namukuye mu cyaro, atarigera ajya muri studio. Namwigishije imyaka itanu i Kilimanjaro, amenya umuziki ari mu biganza byanjye.)
Avuga ko bakomeje kugirana umubano n’ubufatanye, aho nyuma byarangiye yemeye gukorana na we iyi ndirimbo ya Mungu Unanipenda, ifite ubutumwa bukomeye bwo gushimira Imana.
Si indirimbo ya Korali, ni iy’umuhanzi ku giti cye
Nubwo ari mwarimu wa Mamajusi Choir Moshi, Titus yavuze ko iyi ndirimbo ayihuriyeho na Rose Muhando ku giti cye, itari iy’itsinda ryose: “Nubwo ndi umuyobozi wa korali, nta bwo iyi ndirimbo twayikoze nka korali. Ni iyange bwite, izajya kuri channel yange, si kuri channel ya Mamajusi Choir.”
Mamajusi Choir: Imyaka 50 y’umurimo w’Imana
Iri tsinda ryashinzwe mu 1975, ritangira rifite abaririmbyi 11 gusa. Kugeza ubu rifite abarenga 86. Bamaze gusura ibihugu byinshi harimo Malawi, Kongo (RDC), Kenya, Uganda n’u Rwanda, aho bakoze ivugabutumwa rishingiye ku ndirimbo.
Titus avuga ko bahuye n’imbogamizi nyinshi, harimo n’impanuka ikomeye igihe barimo gufata amashusho y’indirimbo Upendo Kuu, aho we ubwe yavunitse ukuboko, abandi bagakomereka bikomeye. Ariko avuga ko Imana yabakijije ikabubakamo imbaraga.
“Twahuye n’ibigeragezo bikomeye, ariko Imana yaraturinze. Nubwo twari twahuye n’impanuka ikomeye, ntitwapfuye. Kandi natwe dukomeje gukora umurimo.”
Ubutumwa bw’indirimbo “Mungu Unanipenda”
Iyi ndirimbo ni iy’ishimwe, itanga ubutumwa bw’uko Imana ikunda abantu by’ukuri. Mu magambo ye, Titus yavuze ko ari ubuhamya bw’urukundo rw’Imana yamufashije mu buzima, ndetse ikamuhitiramo gukoresha impano ye mu kuyisingiza.
“Ni indirimbo nziza cyane, izahindura imitima ya benshi. Ndabibabwira, Imana izayikoresha mu buryo bukomeye.”
Titus yashimiye cyane Abanyarwanda n’Abakozi b’Imana bo mu Rwanda, avuga ko yishimiye gukorana na bo, ndetse ko yifuza kuzasura Kigali.
Amakuru y’ibanze
Izina ry’indirimbo: Mungu Unanipenda
Abayiririmbamo: Titus Band ft Rose Muhando
Izasohoka kuri YouTube: Titus Band
Korali ayoboye: Mamajusi Choir Moshi
Channel ya Korali kuri YouTube: Mamajusi Choir Moshi
IYI NI CHANNEL WABA UKOZEHO SUBSCRIBE KUGIRA NGO UZAYIBONE MU BA MBERE:
Titus Band na Rose Muhando
Mamajusi Choir