Umuramyi Uwitonze Clementine yatangaje ko hari igihe byageze akabona kongera kuririmba bizagorana bitewe n’uburwayi. Ibi byatumye ahiga umuhigo wo kuzamenagura umutwe satani igihe azaba asubukuye inganzo.
Ibi yabitangaje ubwo hizihizwaga ibirori byo kwizihiza imyaka 45 amaze avutse no gusogongeza abakunzi be kuri Album ye nshya ya 10 yise "Mubwire". Byari umunezero mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 45 Tonzi amaze avutse.
Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abahanzi n’abanyamakuru. Mu bahanzi bitabiriye ibi birori harimo Bosco Nshuti, Clapton Kibonge, Alexis Dusabe, Alexis Muyoboke, Emelyne Mpenzi, Dj Spin na Madamu we Mimi;
Fiacre Tent Maker, Rusine Patrick na Madamu we, Producer Camarade, Eddy Kamoso, Esca Fifi, Esther Niyifasha, Janvier Iyamuremye, Gatabazi Fidele, Esperence Ufitubugingo, Abayisenga Christian wari MC, n’abandi...
Ku ikubitiro, Tonzi yahaye abakunzi be indirimbo “Mubwire”, indirimbo yari itaragera hanze, ikaba yarakozwe na Producer Camarade. Ni indirimbo yitiriye album ye ya 10.
Nyuma yo kubyina iyi ndirimbo, MC Christian yahamagaye Tonzi yigira ahabugenewe amusaba gupfundura champagne.
Umusangiza w’umwanya yahise ahamagara Gatarayiha Alpha, umugabo wa Tonzi, wanabimburiye abandi mu mwanya wo gutanga impano, anagenera ijambo abitabiriye ibi birori.
Ati: “Ni iby’agaciro kanini, ni ibyo gushimira Imana kuba Tonzi agejeje imyaka 45 tukibana kuko iby’i Kigali ntawamenya, buri munsi birapfysuka.”
Alpha yafatanyije n’umuryango gutanga impano. Muramukazi wa Tonzi yamuvuze imyato.
Mu bafashe akanya bagaha impano umunyabigwi Tonzi, harimo mushiki wa Gatarayiha Alpha wagize ati: “Watubereye muramukazi mwiza, n’ubwo usanga abaramukazi badacana uwaka, ariko wowe uri igitangaza.”
Mu bandi bavuze ubutwari bwa Tonzi harimo Producer Camarade umwe mu bantu bakoranye na we igihe kinini. Camarade yagize ati: “Turashima Imana ku bw’isabukuru ya Tonzi, turashima Imana ko yaduhaye impano idasanzwe. Ndamukunda, mubona ngira gahunda mbikesha Tonzi, mwigiraho byinshi.”
Phanny Wibabara, umwe mu bagize itsinda “The Sisters” abanamo na Tonzi, yagize ati:
“Nishimiye kuba ndi hano, ariko uri umugisha kuri jye n’umuryango wanjye. Ndagukunda, nkwifuriza kurama no kugubwa neza. Izindi gahunda tuziziranyeho.”
Anita Pendo ni umwe mu bitabiriye ibi birori. Ni umwe mu bishimiye iyi sabukuru aho yakomeje kurangwa n’akanyamuneza, akaba yaranzwe no gusetsa abantu, by’umwihariko igihe cyo kugaragaza indirimbo buri wese akunze muri 13, aho Anita Pendo na Clapton Kibonke na Esther Niyifasha bo buri ndirimbo yose bamanikaga mu bayikunze.
Agaruka ku burwayi yagize, Tonzi yavuze ko yahuye n’uburwayi bukomeye kugeza ubwo yumvaga atazongera kubona imbaraga zo kuririmba kugeza ubwo abwira satani ati "nzakumenagura". Tonzi ati: "Nabwiye Satani nti: "wa muginga we ningaruka nzakumenagura". Nyuma yo gukira, yakoranye imbaraga nyinshi, ubu afite album 10.
“Mubwire", Album ya 10 ya Tonzi iriho indirimbo 13 uyu muhanzikazi yakoranye n’abahanzi batandukanye arizo: Mubwire, Super Power, Uzahora utsinda, Umusaraba, Sina Shinda, Uzahora uri Imana, Rabishoboye, Urufunguzo, Impundu, Gukiranuka, Iwanyu, Mukiza na Urukundo.
Tonzi yakoze ibirori bikomeye mu kwizihiza imyaka 45 no kumurika album ya 10