× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nahamagariwe kubwira abantu ko Yesu ari Umwami w’amahoro - Anathalie Mukobwa wa Yesu utuye i Burayi

Category: Artists  »  December 2022 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nahamagariwe kubwira abantu ko Yesu ari Umwami w'amahoro - Anathalie Mukobwa wa Yesu utuye i Burayi

Hambere, umuramyi w’umuhanga, Bishop Aime Uwimana, yaririmbye indirimbo y’ubuhanuzi ivuga ngo "Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya kuko aje gukora ibitangaza mu gihugu cyacu. Ikiganza cye cy’Iburyo n’Ukuboko kwe kwera abizanishije agakiza ku Rwanda. (...) Abo ku mpera z’isi bose babonye agakiza kacu bati koko u Rwanda rufite Imana".

Nyamara ubu buhanuzi bwarasohoye, u Rwanda rufite Imana pe!! N’ikimenyimenyi, hirya no hino ku isi ku migabane itandukanye uzasanga nibura buri gihugu kibarizwamo amatorero yiganjemo abanyarwanda bishyize hamwe kugira ngo bamamaze ubutumwa bwiza.

Igishimishije kurushaho ni uburyo uzasanga mu bahindurwa n’ubwo butumwa harimo n’abenegihugu. Irindi shimwe ritakwemerera imitima yacu kwiyumanganya ni uburyo u Rwanda rumaze kunguka impano zitandukanye: Abahanuzi, abigisha b’Ijambo ry’Imana, abacuranzi ndetse n’abaririmbyi, yaba abaririmba ku giti cyabo n’abaririmbira mu matsinda.

Ubwo butumwa bahawe si ubwo kugundirwa kuko abenshi usanga bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi, nk’uko Yesu yasize aduhaye Misson igira iti "Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, Amen (Matayo 28:19).

Mukobwa wa Yesu arakataje mu muziki

Morre Nathalie uzwi ku izina rya ’MUKOBWA WA YESU’ ni umubyeyi ufite abana batatu akaba abarizwa mu itorero ryitwa CEP (Communauté Evangélique Philadelphie). Ni umwe mu baramyi beza u Rwanda rufite bitezweho kuzazamura ibendera rya Gospel hanze y’U Rwanda.

Ibi byemezwa hagendewe ku butumwa bukubiye mu ndirimbo amaze gusohora, ijwi ryiza ndetse n’igikundiro afite mu gihugu cy’u Bubiligi aho atuye. Ni umubyeyi ukunda gusenga ndetse no kubwiriza ijambo ry’Imana, akibanda ku butumwa bubwira abantu ko Yesu Kristo ari umwami w’amahoro.

Ubwo yaganiraga na Paradise.rw yagize ati "Nejejwe no kubwira abantu ko Yesu Kristo ari umwami w’amahoro, numva ari inkuru nziza cyane ku babuze amahoro ngo nabo bayabone. Ni byiza kuzana abantu kuri Yesu Kristo, abataramwakira bakwiriye gukizwa bakabona amahoro".

Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo zirimo "Waca he", "Warakoze", "Mukobwa wa Yesu" ari nayo abenshi bamwitiriye, "Intebe y’U Bwami", "Uri mwiza" n’izindi. Izi ndirimbo zose zikaba ziboneka kuri channel ye yitwa "Nathalie Morre".

Nathalie Morre watangiye kuririmba ahagana mu mwaka wa 2018 kuri ubu ahamya ko afite imishinga itandukanye yo kwandika no guhimba izindi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nk’uko yabihamagariwe, afashijwe n’Umwuka Wera yita umuyobozi we dore ko yiyemeje kuba igikoresho kizima cy’Umwuka Wera.

Ni umuririmbyi wa Korali yitwa ’Eben ezer’ na ’Groupe de louange’ zibarizwa mu itorero rya CEP.
Ni umwe mu batumiwe akanitabira igitaramo cya Noheri cyabaye ku mugoroba wo kuwa 6 tariki 24/12/2022 kikaba cyari cyatumiwemo umuhanzikazi Olive benshi bita Nshingira amabuye (Kuri ubu asigaye abarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi).

Bafatanyije kandi n’amakorali atandukanye abarizwa muri ririya torero nka Agapé, Eben Ezer ndetse na Groupe de louange n’abandi bakozi b’Imana nka Lydia na Espérance babarizwa muri kiriya gihugu.

Icyo gitaramo cyari gifite intego ivuga ngo "Umukiza yatuvukiye" hagendewe ku ijambo ry’Imana ryanditse muri Yesaya 9:5 rigira riti "Nuko umwana w’umuhungu yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu,ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa igitangaza,umujyanama,Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro".

Amaze gukora indirimbo nyinshi

Hano yari kumwe na "Wacahe Team" bamufasha kuririmba

Yagize ibihe byiza kuri Noheli

Mukobwa wa Yesu yaririmbye muri iki gitaramo

RYOHERWA N’INDIRIMBO "URI MWIZA" YA MUKOBWA WA YESU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.