× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni Gisa Claudine cyangwa ni Annette Murava? Haravugwa gushishurana hagati y’aba bombi - Niho Nkiri & Aho Wansize

Category: Entertainment  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni Gisa Claudine cyangwa ni Annette Murava? Haravugwa gushishurana hagati y'aba bombi - Niho Nkiri & Aho Wansize

Nyuma yo gukora indirimbo yise "Nabonye ineza", kuri ubu Gisa Claudine yibukije abantu ko i Musanze hatavuka Vestine na Dorcas gusa.

Umuramyi Gisa Claudine urangwa n’udushya, kuri ubu yamanuye indi ndirimbo nziza cyane yise "Aho wansize".

Ni indirimbo yatanzweho ibitekerezo byinshi by’umwihariko ku rubuga rwa All Gospel Today aho benshi bahamyaga ko isa neza n’indirimbo "Niho nkiri" ya Annet Murava uherutse gukora ubukwe bw’ikinyejana na Bishop Gafaranga.

Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze, umwe mu bantu bazwi muri Gospel yandikiye umunyamakuru wa Paradise.rw agira ati "Nonese ko yashishuyemo ukuntu (ahita aseka).

Umunyamakuru yamubajije umuhanzi yashyishuye, uyu mugabo utashatse ko amazina ye amenyekana yahise azana indirimbo yitwa "Niho nkiri" ya Annet Murava.

Yahise asaba umunyamakuru wa Paradise.rw kuyumva arenzaho ati "Wumve amagambo, même Izina na context....abo twazanye....ngo abo twazanye barasubijwe...amarira...locations...." Gusa yahise yongeraho ati: "Iya Annet Murava ni iya cyera, yarikeneye indi version".

Gisa Claudine ahamya ko yashishuwe na Annette Murava

Ntibyarangiriye aha kuko umunyamakuru wa Paradise.rw yahise abaza abahuriye kuri rwa Rubuga rwa AGT niba koko Gisa Claudine yarashishuye Annette Murava.

Umunyamakuru Didace Turirimbe utajya uripfana yabimburiye abandi mu gusubiza aho yagize ati"Hhhhhh ndabihakanye pe kuko yaba style, yaba Melody, yaba script ya Video ntabwo bihuye pe ntaho ihuriye n’iya ⁨Annette Murava⁩. Cyakoze aho bihuriye ni uko zose nzikunda".

Umuramyi Sanze Eleda uherutse gusohora indirimbo "Ni byo irabikora" yagize ati: "Izi ndirimbo zihuriye ku magambo menshi, ariko zose ni nziza". Gusa yahise yongeraho ko uwashishuye ari uwasohoye indirimbo nyuma. Umuramyi Sam Muvunyi akaba umwanditsi ndetse n’Umusizi yahise asubiza umunyamakuru Didace Turirimbe wemezaga ko Izi ndirimbo ntaho zihuriye.

Sam Muvunyi yahise abaza Didace ati"Hanyuma se mu njyana wumvise bimeze gute? Sanze Eleda yahise agaruka ati "Mucyandikwa niho byagonganiye gusa ni nziza". Elsa Cluz ubarizwa mu itsinda ryitwa Yesu Araje Family we yagize ati "Mureke abana baduhe imizigo nishaka ibe isa".

"Ntituzabura umwanya wo kubumva rwose kuko nta secular numva!" Yongeyeho ati "Gusa content, melody na Videos ni zimwe, uyu mwana wa Didace amusuhuze"! (Yavugaga Gisa Claudine).

Annette Murava yamamaye mu ndirimbo "Imboni"

Umunyamakuru Frederic Byumvuhore yahise abaza ati "Ko mbonye mwitiranyije Inuma n’inkware?Mu kumusubiza, Ev Caleb Uwagaba wahoze ari umujyanama wa Papa Emile yahise amusubiza ati "Ubundi uretse abaririmbyi, ibindi byose ni bimwe birasa ariko ntaribi byose nibyiza"!

Mu gushaka kumenya ukuri kwa ba nyiri indirimbo, Paradise.rw yegereye Gisa Claudine tumubaza niba ari we washishuye Annette Murava, we ahamya ko ahubwo Annette Murava ashobora kuba ari we wamushishuye,

Yagize ati: "Ndumva bari kuvuga ko ari njye wamushishuye, ahubwo ni we washishuye, iyi ndirimbo nayanditse mu mwaka wa 2018, ndayibika, ndayibika weeee...nta n’ubwo nari nkibuka ko nyifite, ariko ejo bundi mu kwezi kwa kabiri nahuye n’ibintu binyibutsa ibindi nahuye nabyo bituma nyisohora.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ya Murava yayumvise kenshi kuko yumvaga imufasha ariko agahamya ko Annette Murava yakabaye ari we wamushishuye kuko iyi ndirimbo yayanditse mbere.

Twagerageje kuvugisha Annette Murava ngo tumubaze niba ariwe washishuye Gisa Claudine, ariko ntibyadukundira kubera ko muri iyi minsi atarimo gufata telefoni z’abanyamakuru ndetse ntasubize n’ubutumwa bwa WhatsApp, birashoboka ko akiryohewe n’ukwezi kwa buki.

Tubibutse ko indirimbo "Niho nkiri" ya Annette Murava yasohotse tariki 30/11/2021 mu gihe aho wansize ya Gisa Claudine yo yasohotse tariki 05/07/2023. Annette Murava asengera mu Itorero Eglise Vivante akaba amaze gukora indirimbo zigera nko ku 10, naho Gisa Claudine asengera muri ADEPR, akaba amaze gukora indirimbo ebyiri gusa.

Bijya bibaho indirimbo ikaba yasohoka mbere ariko yarashishuwe nyiri igitekerezo uba waratinze kuyisohora. Akenshi biba iyo indirimbo yawe hari uwo wayiganirije cyangwa ukaba warayigejeje muri studio, Producer akayikunda cyane akayihera und. Hari umuhanzi ukomeye muri Gospel byabayeho gutyo yibwa indirimbo ihabwa umuhanzi wo muri Secular.

Icyakora kuri Gisa Claudine na Annette Murava, ntiwakwemeza ko ari ko byagenze na cyane ko Gisa Claudine aganira na Paradise atigeze agaragaza niba hari uwo yaganirije ku ndirimbo ye wenda bikaba byagera kuri Murava nawe akanyarukira muri studio.

Gusa amakuru ahari ni uko indirimbo "Niho Nkiri" ya Annette Murava atari we wayanditse, ahubwo yayihawe n’abandi bantu nyuma yo kuganira bagahuza ubuzima yari arimo n’ubwo nabo banyuzemo. Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nka, uko biri kose umwe muri aba bombi ari mu kuri, undi ari kwigiza nkana.

Ubutaha Paradise.rw izabagezaho ikiganiro kirambuye yagiranye na Gisa Claudine ku ndirimbo ye nshya. Ese wowe urumva ari nde washishuye? Ese ubundi gushishura muri Gospel ni bibi? Umva Izi ndirimbo zombi ujye ahatangirwa ibitekerezo utubwire.

Annette Murava akunzwe cyane mu ndirimbo Niho Nkiri

Gisa Claudine yakiriwe neza mu muziki kuko indirimbo ye ya mbere "Nabonye ineza" imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 54

REBA "NIHO NKIRI" YA ANNETTE MURAVA IMAZE KUREBWA HAFI NA MILIYONI 3

REBA "AHO WANSIZE" YA GISA CLAUDINE IMAZE KUREBWA N’ABARENGA IBIHUMBI 55 MU MINSI MICYE CYANE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana aho yagusize haba hagoye arko amahereze amasezerano y’imana ntabwo ahera 🥰

Cyanditswe na: Niyomukiza Silver  »   Kuwa 21/07/2023 09:57

murakoze,Uwashishuye ni Gisa Claudine kuko iye yasohotse nyuma.

Cyanditswe na: Ngoga Amani  »   Kuwa 21/07/2023 07:34

Ibintu by’Imana nta gushishurana kubamo, kuko najye byutse mfite agahinda nakandika ibyagahinda biri kunzamo haba gato bigahura nundi ngo namushishuye. Ni nkuko bamwe basohora indirimbo bagendeye ku jambo riri muri Bible, kdi ibyo muri Bible byose ni bimwe maze rero hagira akantu gato gahura ari nashishuye. Mureke twiririmbire nibishake bise kuko uko tuzumva kenshi zisohoka niko zikomeza kudufasha.

Cyanditswe na: Blessed  »   Kuwa 21/07/2023 05:44