Oluremi (Remi) Tinubu ni umugore wa Perezida wa Nigeria Bola Tinubu. Umugabo we asengera mu idini ya Islam, ariko we asengera mu itorero rya Gikristo, ibyatumye umwe mu Bislam bo mu gihugu cye ahamagarira abantu kumwica.
Umugore wa Perezida, Pasiteri Remi Tinubu afite imyaka 63. Yavutse ku wa 21 Nzeri 1960, avukira muri Nijeriya, ari umwana wa 12 mu bana 13 iwabo babyaye. Kuva mu mwaka wa 2023 yabaye umugore wa mbere mu gihugu (First Lady), kuko n’umugabo we yari amaze kurahirira kuba perezida.
Yize amashuri ye yo kuba intumwa y’Imana (Apostle) mu ishuri ry’abakobwa rya Lady of Apostles Secondary School Ijebu-Ode, aho yakuye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye itangwa n’Afurika y’i Burengerazuba, WASSCE (West African Senior Secondary School Certificate Exam) mu mwaka wa 1979.
Mu mwaka wa 2010 yabonye impamyabumenyi ya PGD mu ishuri rya Bibiliya rya The Redeemed Christian Bible Collage. Yimitswe nka Pasiteri mu Itorero Redeemed Christian Church of God mu muhango wabaye mu 2018 kuri Old Arena of RCCG i Lagos.
Pastor Oluremi (Remi) Tinubu yabyaranye abana batatu n’umugabo we, biyongera ku bandi batatu abereye mukase. Yimitswe nka Pasiteri mu mwaka wa 2018, aba umushumba w’itorero rya Redeemed Christian Church of God, umuhango wabereye ya Old Arena ya RCCG, Lagos/Ibadan Expressway.
Mu kiganiro yakoreye kuri Continental Television mu mwaka wa 2020, yavuze ko ihungabana ryo kuba impunzi ari ryo ryamuteye kuba Umukristo kandi umugabo we ari Umuslam. Ibi byatewe ahanini no kwisanga muri Amerika ari kumwe n’utwana duto, umugabo we adahari.
Yagize ati: “Warakoze Mana kungira umugore wa perezida (first lady), twabaye mu buhungiro hafi imyaka itanu, kandi iyo ufite ibibazo bikomeye, Imana ni yo ya mbere wirukira. Ubwo nari ndi muri Leta Zunze Ubumwe, nagiye mu rusengero, icyo kikaba ari cyo gihe nongeye kuvukira.
Nagiye mu buhungiro ndi Umwangilikani ngaruka ndi Umupantecote. Ndibuka ukuntu bitari byoroshye kuva mu idini rimwe njya mu rindi ngo ndashaka Imana. Nari naragize ihungabana ryo kurera abana babiri ngenyine kuko nari naratandukanye n’umugabo wange. Kurera abana zari inshingano zitoroshye.”
Nyuma y’umwaka n’igice ni bwo umugabo we yabonye uruhushya rwo kujya kubareba, ariko na bwo ntibagumanye. Yasubiye aho yari ari, akajya abasura rimwe mu mezi atandatu, ibyatumye abana bakura ari we ubitaho.”
Avuga ko nubwo adahuje imyemerere n’umugabo we bidatera amakimbirane mu muryango, agasobanura uko bahuye agira ati: “Mpura n’umugabo wange bwa mbere, numvaga ari ibintu bisanzwe. Nge n’uwo tuvukana twari tuvuye gusengera muri Angilikani, kandi byari biharawe ko Abisilam bashyingiranwa n’Abangilikani.
Ubwo twajyanaga kureba papa, yaramubajije ati: “Uri Umuslam? Nizere ko utazabuza umukobwa wange kujya mu rusengero. Binsezeranye.” Icyo navuga cyo ni uko yubaha ukwizera kwange nange nkubaha ukwe, rero ntibidushwanisha.”
Yakomeje agira ati: “Ntajya na rimwe ambuza gusenga n’ubwo nazana abandi bapasiteri mu rugo ngo bahasengere. Na we ubu afite inshuti nyinshi z’abapasiteri…umugabo wange rwose ampa ubwigenge, ntajya atuma nicuza ko nabanye n’Umuslam. Uzambona nambaye nk’Abislam, nambaye igitambaro mu mutwe nka bo, ariko ntibiba bisobanuye ko nahinduye imyemerere.
Yananyemereye guhindura abana Abakristo nubwo bafite amazina ya Islam.”
Nubwo bimeze bityo ariko, hari Umuslam wahamagariye rubanda, cyane cyane Abislam kwica Oluremi Tinubu. Hagaragaye videwo y’uyu Muslam avuga ko Oluremi ari umukafiri ugomba kwicwa azira kuba pasiteri.
Uyu ni Idris Tenshi wagize ati: "Umugore wa Tinubu ni umuntu utizera ndetse no mu batizera, ni umuyobozi. Ari mu bo Allah (Imana) yadutegetse kwica kuko ari mu bayobozi b’abatizera. " Gusa nyuma yabisabiye imbabazi, kuko abaturage bari batangiye kumusabira gufungwa
Kuba badahuje idini ntibibabuza kunga ubumwe mu muryango
Kuba Pasiteri yumva ari wo muhamagaro we