Bibiliya idusaba kuba abanyamwete mu kazi dukora. Igira iti: “Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, …” (Umubwiriza 9: 10).
Hari ibintu byinshi biba intandaro yo kwirukanwa mu kazi birimo no kudakorana umwete. Paradise yaguteguriye iyi nkuru ibizi neza ko uzi impamvu nyinshi zatuma umuntu yirukanwa ku kazi yakoraga agakunze, izifatika cyangwa izidafatika. Ni yo mpamvu yibanze kuri bike byatuma nibura uramba ku kazi ukora:
Kubahiriza igihe. Niba waragize amahirwe yo kubona akazi, ntukabe nkabavuga ko karushya isaba. Nta mukoresha utakwishimira kubona uhagera amasaha yo gutangira aburaho iminota nibura nk’itanu.
Kugaragaza isura ikeye. Ibibazo byose waba ufitye, ntukabigaragarize mu isura no mu magambo yawe mu gihe uri mu kazi. Uge umwenyura, ukubona abone ko wishimye nubwo byaba ari ibyo wigirisha. Nta mukoresha wakwishimira kubona umukozi we akora akazi atishimye. Bituma atekereza ibindi bitari byo iyo urakaye.
Ambara neza. Niba ukora akazi kadatuma wandura, uge uhorana isuku, usokoze neza, kandi utere ipasi niba wambara imyenda iyiterwa. Nubwo waba ukora akazi kakwanduza nk’ubuyede, igifundi, gukanika, … na bwo jya wibuka kugira isuku, ukarabe, wambare ibimeshe, usokoze n’ibindi byatuma ugaragara neza.
Cunga umunwa wawe. Ijambo rigusohokamo uge ugenzura niba ritarababaza uwo mukorana cyangwa sobuja. Ntugatere inzenya zirimo imvugo nyandagazi ngo ni uko uri kuganira n’abo mukorana. Ntukarahire icyo udashoboye gukora. Ntugakunde kwisobanura mu gihe unenzwe ku kantu runaka. Uge wirinda gufatirwa mu magambo ngo umunwa ukubuze akazi.
Jya wereka abandi ibyo uzi batazi. Mu gihe usabwe gukora igikorwa cyo gufasha ntukazuyaze ngo uvuge ko ufite akazi kawe kakureba. Jya uhora witeguye gufasha ababikeneye bitabaye ngombwa ko babigusaba mu gihe bitarakwicira akazi ushinzwe.
Jya wiyubaha, utagaragaza uburakari no kwigaragambya mu gihe utengushywe ku kazi. Jya ugira ibanga, ureke kuganira ku bandi, kuganira ku bitagenda neza aho ukorera utabibajijwe n’ababishinzwe n’ibindi. Jya uvuga ibintu bisanzwe ureke gutanga amakuru menshi atazwi.
Jya wubahiriza amabwiriza yashyizweho aho gushaka kuyahindura. Niba warasanze ibintu bifite uko bikorwa, ntukabusanye na bo ngo ni uko ufite uburyo bwawe. Jya uhindura amabwiriza ari uko wabiganirijeho umukoresha wawe kandi uge ubivuga nk’utanga igitekerezo, utanenze ibyo wasanze.
Jya usoza akazi ushinzwe. Niba hari ingano y’ibyo ugomba gukora ku munsi, mu cyumweru cyangwa mu kwezi, uge uharanira kubirangiza.
Mu gihe utarangije ibyo usabwa gukora mu gihe runaka, uge ubimenyesha umukoresha wawe kandi umusobanurire impamvu yumvikana niba ihari, na we akaba akunda kumva impamvu. Ariko nubwo wagira impamvu zumvikana zite, mu gihe uzitanga kenshi nk’impamvu yo kutarangiza ibyo ushinzwe mu gihe cyagenwe, bizagukururira ibyago.
Uge usaba uruhushya mu gihe utari buboneke, ubivuge hakiri kare mu gihe bitaturutse ku kibazo gikomeye kandi gitunguranye.