× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni uwo guhangwa amaso! Dusenge Elie uherutse gusohora indirimbo ’Ndemezanya’ arihariye

Category: Artists  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ni uwo guhangwa amaso! Dusenge Elie uherutse gusohora indirimbo 'Ndemezanya' arihariye

Dusengimana Elie wavutse ku itariki 20 Mata 2000, akoresha izina Dusenge Elie mu bikorwa bye by’ubuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma yo gusohora indirimbo “Ndemezanya” yahishuye ibanga ry’uko akora indirimbo ze rituma aba umuramyi wihariye. Kuba yihariye mu mikorere bituma indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akora na zo ziba zihariye.

Ubuhanga afite muri iyi nganzo ntibitinda kugaragara ko Umwuka Wera ari wo ubumuha kugira ngo asohoze ubutumwa bwawo. Nyuma yo kumva imwe mu ndirimbo ze uraba umuhamya wabyo.

Indirimbo waheraho wumva mu zo yasohoye ni “Ndemezanya” yasohotse ku itariki 08 Mutarama 2024. Ni umwe mu baramyi bake mu Rwanda basohoye indirimbo mu matariki ya mbere y’umwaka, muri cya gihe abantu baba bakeneye gutangirana Umwaka Mushya n’ibintu bishya birimo n’indirimbo. Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Nk’uko bigenda ku zindi ndirimbo, akenshi iyo ari mu bikorwa by’iyobokamana nko mu rusengero, aririmba cyangwa asenga ni bwo igitekerezo cy’indirimbo kimuzamo. Uku ni ko Ndemezanya yamuje mu mutwe ari mu bikorwa by’iyobokamana bikarangira akomeje icyo gitekerezo cyari kimujemo.

Ibi bigaragaza uburyo yihariye kuko atari muri ibyo bikorwa cyangwa atatekereje ku byiringiro Imana isezeranya binyuze mu Ijambo ryayo, igitekerezo cyo kwandika nticyahita kiza. Gusa iyo abirimo ashiduka cyaje.

Ntajya afata umwanya ngo avuge ati ‘igihe iki n’iki nzandika indirimbo, ahubwo yisanga yamujemo agafata umwanzuro wo kwandika ibyamujemo. Nk’uko yabihishuriye Paradise, Umwuka Wera ni wo umufasha kugira igitekerezo cy’Ubutumwa bwiza yatanga binyuze ku mpano ye yo kuririmba.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise yagize ati: “Ubundi iyo umuntu amaze gukizwa no kwemerera Imana ko Yesu abaye Umwami n’Umukiza mu buzima bwe, ikiba gisigaye ni ukujya kubana na yo mu Bwami bw’Ijuru. Nayikoze mu rwego rwo kuzamura uko kwizera k’uko nzaba mu Bwami bw’Ijuru.”

Nyuma yo gutekereza kuri ibyo byiringiro yagize ati: “Ndemezanya n’Umwuka w’Imana ko nzaba muri cya gitaramo (aba yerekeza ku gitaramo cyo mu Ijuru), ubwo nzaba maze kunesha Satani ndetse n’umubiri, tuzabana muri cya gitaramo.” Aya magambo agize inyikirizo y’iyi ndirimbo iryoheye amatwi ikaba nziza kurushaho ku muntu wiringira amasezerano y’Imana ari muri Bibiliya.

Dusenge Elie yahindutse mu buryo butangaje nk’uko Sawuli warwanyaga Kristo n’abantu be yaje guhinduka Pawulo, akarwanywa azira kuba yarahisemo gukurikira Kristo yahoze arwanya. Gusa Elie we ntiyicaga Abakristo nka Sawuli waje guhinduka Pawulo.

Mbere yuko atangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yaririmbaga indirimbo zisanzwe, izikunda kwitwa iz’isi. Icyo gihe yasengeraga mu itorero ry’Abametodisite akiba mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gikundamvura aho yavukiye.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yagize amanota amwemerera kwiga muri Kaminuza ya Nyagatare, ari na ho yatangiriye ibikorwa bye byo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Byatangiye ubwo yahinduraga itorero agatangira kwifatanya n’itorero ryitwa Good Foundation ryo mu Karere ka Nyagatare aho yenda gusoreza amasomo ye ya Kaminuza. Iri Torero riyoborwa na Bishop Niwemutoni Marie Gasana akaba inshuti y’uyu muramyi.

Yagize ati: Twagize amasengesho y’iminsi itari mike, muri uko gusenga Umwuka w’Imana ugenda unzamo unyumvisha ko ari ibintu ntakwiriye kuba ndimo, anyereka iyindi shusho y’uwo nagakwiriye kuba ndi we. Isengesho rero ni imbaraga zihindura umutima, yarangiye mfashe umwanzuro ko ntazongera kuririmba indirimbo z’isi. Ni bwo nafashe umwanzuro wuko ngiye kubireka burundu.

Umushumba wanjye rero (Bishop Niwemutoni Marie Gasana) yaje kumbwira ati: ‘ubwo uretse kuririmba indirimbo z’isi, impano yawe Imana yaguhaye wayikoresha mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.’ Nahise mpera aho ngaho ntangira kuzikora. Nahise nandika iyitwa ’Nifuza’ ”.

Yakomeje avuga ko indirimbo yitwa Nifuza nubwo ari yo yahereyeho yandika ariko yayisohoye ari iya kabiri kuri channel ye ya YouTube ku itariki 04 Werurwe 2023. Iyo yasohoye bwa mbere ni Umpe Amasomo yasohotse ku itariki 10 Ukuboza 2022.

Nujya kuri channel ye urasangaho indirimbo 6 ariko ize bwite ni 4, ebyiri zikozwe mu buryo bw’amagambo (video yrics) ari zo Umpe Amaso na Nifuza; n’izindi ebyiri zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho akaba ari na zo aherutse gushyira hanze ni ukuvuga Nzakujya Imbere n’iyi ikiri nshya yitwa Ndemezanya.

Izindi ndirimbo ebyiri zisigaye si ize, ni iz’abahanzi akunda ariko ntiyaziteruye ngo azishyireho uko zakabaye. Hari itsinda ry’abana batojwe neza kubyina baba mu Itorero rya Good Foundation Church ateraniramo, akaba ari bo baba bazibyina. Elie ni we ubatoreza mu rusengero aho n’amashusho yazo yafatiwe.

Gukorana umwete ni byo bimuranga nubwo ahura n’inzitizi ziterwa n’uko ibyo akora bitaramenyekana cyane. Ni inzitizi ahuriyeho n’abandi bahanzi bakizamuka kuko abantu benshi ntibaba bazi ko banariho. Ni yo mpamvu gusoma iyi nkuru ukagenda utagiye kureba ibyo akora bidatewe n’izindi mpamvu zumvikana waba wanze gutanga umusanzu ukomeye kandi woroheje.

Nubwo abaramyi bataba batumbiriye intego y’amafaranga, iyo ubashyigikiye babasha gukora ibihangano byinshi kandi urabizi ko kuririmba ari igice kigize ibindi mu kuramya Imana. Niba uzi icyo Zaburi ari cyo wabasha kubyumva.

Mu ntego afite zikomeye cyane harimo kwaguka ibihangano bye bikagera kure kandi ubutumwa bwiza Umwuka Wera umuha akabunyuza mu ndirimbo bukagera kure. Uri umunyamahirwe kuko uri mu bagiye kwiyongera mu mubare w’abo bugeraho nyuma yo kumva imwe mu ndirimbo ze.

Dusenge Elie, umunyempano ukwiriye guhangwa amaso

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NDEMEZANYA" YA DUSENGE ELIE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ibyo mwavuze byose nti mwabeshye pe

Cyanditswe na: Dusenge elie  »   Kuwa 14/01/2024 07:55