Papa Leo XIV yasabye agahenge ka Noheli mu ntambara zo muri Ukraine na Gaza kugira ngo babone uko bayizihiza, ananenga itegeko ryemerera kwiyahura kwa muganga muri Illinois
Papa Leo XIV yongeye gutanga ijwi rye asaba amahanga guhagarika intambara by’agateganyo ku munsi mukuru wa Noheli, by’umwihariko mu ntambara zikomeje muri Ukraine no muri Gaza, mu gihe yanenze bikomeye itegeko rishya ryemeza kwiyahura bifashijwemo na muganga mu Ntara ya Illinois aho akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru hanze ya Castel Gandolfo, aho yagarutse ku bibazo by’intambara, imibabaro y’abasivili n’agaciro k’ubuzima bwa muntu kuva agitwite kugera ku rupfu rusanzwe.
Papa Leo XIV yasabye ko amahanga yose “ashyira hasi intwaro nibura mu masaha 24 ya Noheli,” ashimangira ko uwo munsi ugomba kuba uw’amahoro n’ituze. Yagize ati: “Nongera gusaba abantu bose bafite umutima mwiza ko nibura ku munsi mukuru w’ivuka ry’Umukiza, hajyaho umunsi umwe w’amahoro.”
Nubwo ubwo busabe bushobora kuba butahawe agaciro n’impande zimwe na zimwe ziri mu ntambara, Papa Leo yagaragaje ko ari ingenzi mu rwego rwo kwibutsa Isi ko Noheli itari umunsi w’ibirori gusa, ahubwo ko ari umwanya wo kuzirikana agaciro k’ubuzima n’amahoro.
Mu Burusiya, Noheli yizihizwa ku wa 7 Mutarama hakurikijwe kalindari ya Yuliyani, mu gihe mu Burasirazuba bwo Hagati, intambara ya Israel na Hamas itita cyane ku munsi w’ivuka rya Yesu Kristo.
Papa Leo XIV yatangaje kandi ko yakomeje kuganira na Padiri Gabriel Romanelli, umupadiri wa paruwasi imwe rukumbi ya Gatolika iri muri Gaza, Paruwasi ya Holy Family. Yagize ati: “Barimo kugerageza kwizihiza uyu munsi mukuru mu bihe bikomeje kuba bibi cyane. Twizere ko amasezerano y’amahoro azatera imbere.”
Iyo paruwasi ya Holy Family yari yarahindutse ikimenyetso cyihariye ku wahoze ari Papa Francis, wavugwaga nk’uwakomeje kuvugana n’abayobozi bayo hafi buri munsi mu mezi ya nyuma y’ubuzima bwe, agaragaza impuhwe n’ubwitange ku baturage bari mu kaga.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Padiri Romanelli yabwiye umuryango Gatolika Aid to the Church in Need ko n’ubwo hari agahenge, imibereho muri Gaza igikomeye. Yagize ati: “Isi igomba kumenya ko hano hari abantu barenga miliyoni ebyiri badafite icyo barya n’icyo banywa, kandi bakeneye byose.”
Yongeyeho ko, kuva imirwano yahagarara, Patriarika Gatolika ya Yerusalemu yashoboye kohereza inkunga yafashije imiryango irenga 12,000, nubwo ibibazo byo kubura ibikoresho by’ibanze n’isenyuka ry’inzu n’ibikorwaremezo bikomeje kuba inzitizi.
Ku rundi ruhande, Papa Leo XIV yanenze byimazeyo itegeko ryemeza kwiyahura bifashijwemo na muganga ryemejwe muri Leta ya Illinois, rizatangira gukurikizwa muri Nzeri umwaka utaha. Iryo tegeko ryemerera abantu bakuru bafite indwara zidakira, kandi basigaje amezi atandatu cyangwa munsi yayo yo kubaho, gusaba gufashwa kwiyambura ubuzima.
Papa Leo XIV yavuze ko yari yaraganiriye kuri iki kibazo na Guverineri wa Illinois, JB Pritzker, mu Gushyingo gushize, mbere y’uko iryo tegeko risinywa. Ati: “Twari twarasobanuye neza cyane ko ubuzima ari ikintu cyera kigomba kubahwa kuva ku ntangiriro kugera ku mperuka. Birababaje kuba yarahisemo gusinya iryo tegeko. Nababajwe cyane n’iki cyemezo.”
Yongeyeho ko asenga asaba ko “kubaha ubuzima byasubira kwiyongera muri buri kanya kose k’ubuzima bwa muntu, uhereye ku isamwa kugera ku rupfu rusanzwe.”
Ibyo Papa Leo XIV yatangaje byerekana ko Kiliziya Gatolika ikomeje gufata iya mbere mu gusaba amahoro ku Isi, no guharanira uburenganzira n’agaciro k’ubuzima bwa muntu, mu gihe Isi ikomeje guhura n’intambara, amakimbirane n’impinduka zishingiye ku mategeko atavugwaho rumwe.