Solange Mwiza uzwi nka Soso akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abana n’umuryango we, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya "Ituro" aririmbamo ko nta turo afite yakwitura Yesu riruta urukundo yankunze.
Solange Mwiza utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari umukristo muri IPCE Church, yashyize hanze indirimbo nshya "Ituro" nyuma y’amezi macye akoranye indirimbo na Rose Muhando afatiraho icyitegererezo. Avuga ko abahanzi nyarwanda akunda ni James na Daniella na Aline Gahongayire.
Soso yiga mu mashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ikiganga, akaba ari mushya mu muziki usingiza Imana dore ko iyi ndirimbo ye nshya "Ituro" ari iya gatatu ashyize hanze. Indirimbo yamwinjije mu muziki ni iyitwa ’Ndabihamya’. Afite indoto zo kwamamaza ubutumwa bw’Imana ahantu hose no kubona indirimbo ze hari uwo zahinduriye ubuzima.
Solange Mwiza bakunze kwita Soso, akaba umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavukiye mu Rwanda, nyuma we n’umuryango we baza kwimukira muri Amerika ari na ho batuye uyu munsi. Avuka mu muryango w’abana 10, we ni uwa 9. Akomora inganzo kuri Nyirakuru wakundaga cyane kuririmba.
Kuri ubu afite indirimbo nshya yise "Ituro". Aririmba agira ati: "Nta turo mfite nakwitura Yesu riruta urukundo wankunze ukemera kunyitangira. Wa muvu w’amaraso wamenetse ni ku bwa njye Yesu. Wangize umwana mu rugo, ubu ndashinganye ndi uw’agaciro, narazwe ubwami bwa Data, oya singitinya nzabaho iteka ryose".
Umwe mu bakunzi iyi ndirimbo, yanditse kuri Youtube ati: "Ni iby’agaciro ku bwo kwitangirwa na Kristo amaraso ye yabaye igitambo gikomeye n’impongano y’ibyaha byacu. Ni ukuri nta turo twabona twatura Yesu, reka tumuture imitima yacu imenetse. Komereza aho ni ukuri Imana ikomeze ibashyigikire".
Solange Mwiza yabwiye Paradise ko "Ituro" ari indirimbo yuzuye amashimwe y’ibyo Imana imukorera buri munsi. Yongeyeho ati: "Ikintu nshimira Imana cyane ni uko ikomeje kudukomeza no kuduha imbaraga zo kuyikorera". Yavuze ko mu mishinga afite, yifuza gukora cyane "kandi nkamamaza ubutumwa hose".
Ni indirimbo ije ikurikira "Ndugu" yakoranye na Rose Muhando bamenyaniye kuri Instagram. Ati: "Twahuriye kuri Instagram, ni njye wamwandikiye musaba ko twaririmbana, ntiyangoye aremera. Narishimwe cyane gukorana nawe indirimbo kuko ni we ’Role Model’ wanjye."
Solange Mwiza yashyize hanze indirimbo nshya "Ituro"
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ITURO" YA SOLANGE MWIZA