× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntibikwiye ku bakristo! Ibyo twibuka Apotre Masasu yigeze kuvuga ku marushanwa y’ubwiza

Category: Entertainment  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ntibikwiye ku bakristo! Ibyo twibuka Apotre Masasu yigeze kuvuga ku marushanwa y'ubwiza

Hashize imyaka 9 Apostle Masasu wa Evangelical Restoration Church atangaje uko abona amarushanwa y’ubwiza.

Ubwo yari ari kwigisha ijambo ry’Imana mu giterane ngarukamwaka Women Destiny, mu magambo ye Apostle Joshua Masasu yamaganiye kure iby’abakobwa bakora imyiyerekano ya ba Nyampinga, ashimangira ko nta mukirisito ukwiye kwitabira iyo myiyerekano ngo arahatanira kuba nyampinga (Miss).

Apostle Joshua Masasu yagize ati: “Ntidukwiye kujya mu bikorwa byo kwiyerekana bizwi ku bahatanira kuba aba Miss kandi turi abakristo”, aya magambo akaba yarayavuze bigaragara ko bimubabaje cyane kandi byamurakaje.

Apostle Joshua Masasu yatangiye abwira abari muri iki giterane ko agiye kubabwira ikintu, ariko abasaba ko bataza kumutera amabuye. Ati: “Nimumbwire, mubona dukwiye nk’abakristo kujya imbere y’abantu ngo turimo turiyerekana ngo badutore ku bwiza Imana yaduhaye? Ni iki dukora kugira ngo duse uko dusa ubu? Ntihakwiye kubaho competition kuko uwo Imana yaremye wese ni mwiza“.

Masasu yakomeje agira ati, “Ugasanga baramugaragura ngo reba hano, reba hirya,…ntibikwiye ku bakristo n’ubwo bamwe mwamaze kubyemera, ariko ntibikwiye kubaho rwose.”

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Apostle Masasu yavuze ko ijambo ry’Imana rivuga ko turi insengero z’Imana, tukaba inzu z’Umwuka Wera kandi ritugaragariza ko imibiri yacu n’imyuka yacu, bikwiye guhesha Imana icyubahiro.

Masasu yakomeje agira ati: “Mu gushora abana mu batondatonda ku murongo, nta cyubahiro cy’Imana kiba gihari kandi umwuka wa competion(irushanwa) si mwiza tugomba kubivuga nicyo tubereyeho nk’abashumba.

Ijambo ry’Imana riravuga ngo ntimukagire icyo mukora mwiremamo ibice, ntabwo ari byiza. Ikindi kirebwa mu buryo bw’ Umwuka, iyo umuntu yashyizwe hariya mu buryo bwa competion bakureba wiyereka biragukurura cyane kuko bigukururira imyuka yo kwifuzwa no kukwambika ibara mu buryo bwumvikana neza”.

Yakomeje asobanura ko bidakwiye na busa, ati: “Nta muntu ukwiye kugupima areba imiterere yawe wararemwe n’Imana, n’uwatsinzwe nawe usanga yiyanze akaba yakwiheba akabona ko ari mubi kandi twese turi abeza b’Imana, dufite ibimenyetso byinshi bigaragaza ko umuntu wagaragaye muri ibi bikorwa yaba uwatsinzwe n’uwatsinze aba yafunguye inzira itoroshye gufungwa”.

Ku bwa Apostle Joshua Masasu, we ntiyemeranwa n’Umukristo ujya mu marushanwa ya Miss.

Tubibutse ko umukobwa wa Rev. Dr Antoine Rutayisiye, Miss Deborah Abiella yabaye Nyampinga w’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare (Miss NUR). Hari abakobwa b’abakristo bagiye begukana amakamba ya Miss harimo nka Miss East Africa Akazuba Cynthia, Miss wa mbere wa NUR, n’abandi.

Ese wowe nk’Umukirisito urumva wemeranwa nawe? Wowe ubyumva ute? Ku bwawe wumva Apotre Joshua Masasu ari mu kuri?

Iyi nkuru yanditswe mu myaka 9 ishize na Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa. Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.

Apotre Masasu afite urusengero rw’icyitegererezo muri Kigali

Apotre Masasu hamwe n’umuryango we

Source: InyaRwanda.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.