× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nubwo dukorera amafaranga akanaturyohana ariko ntiyaruta ibi bintu 5

Category: Business  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Nubwo dukorera amafaranga akanaturyohana ariko ntiyaruta ibi bintu 5

Hari ibintu dutunga mu buzima bwacu kandi birusha kure agaciro k’inoti.

Ubundi usanga ibiroto bya buri umwe hano ku isi ari ukugira amafaranga menshi bityo mu buryo bwo kugira ngo agire amafaranga menshi usanga akoresha imbaraga zose maze ngo nawe aze mu bakire. Birumvikana kuko isi dutuyemo ari iy’amafaranga ndetse no kugira ngo ugire ijambo muri sosiyete bisaba kuba ufite amafaranga ahagije.

Ibi bikaba biri mu bintu byatumye amafaranga ariyo duha agaciro mu buzima bwacu ari naho usanga abantu benshi bayashakisha cyane kugeza n’aho bahaburira ubuzima, ariko twiyibagiza ko hari ibindi bintu byinshi by’ingenzi kurusha amafaranga.

Dore ibintu 5 by’ingenzi kurenza amafaranga.

1.Umuryango

Umuryango wawe ni kimwe mu bintu by’ingenzi kuri wowe, amafarnga ubundi ntabwo yagakwiye kwangiza umubano wawe n’umuryango kuko amafaranga arashira ariko umuryango wo uzaguhora hafi, umuryango wawe ntuzigera winubira uko uri, bityo wigerageza gusimbuza umuryango amafaranga.

2.Ibyishimo

Iyaba wari uzi umubare w’abantu batuye kuri iy’isi uburyo bangana bifuza kwishima bakaba barabibuze, bityo niba ufite ibyishimo ufite kubyakirana umutima wawe wose.

Barakubeshya amafaranga menshi nta na rimwe azakuzanira ibyishimo hano ku isi ahubwo azagutera guhangayika noneho birenzeho ibi nabyo ugomba kubimenya, bityo nuzajya ubona wariye ndetse wabonye nuko uryama jya ushimira Imana maze witurize.

3.Urubyaro

Ese amafaranga ashobora kukuremera umwana akaba ariyo mpamvu ituma uyarutisha abana bawe?

Hari abantu benshi bafite amafaranga ariko babuze urubyaro pe, bityo wowe wari ukwiriye kwishimira ko ufite urubyaro rwiza kandi udakwiye kurutisha amafaranga. Ahubwo wowe jya ugerageza ushake umwanya uhagije wo kuba hamwe n’abana bawe wikwigira umuntu uhora uhuze cyane ku bana bawe.

4.Ubuzima

“Ubuzima burahenze”. Ni ikintu cy’agaciro kandi twe tudaha agaciro. Ubundi amafaranga ntashobora kugura ubuzima bityo ni ukubera iki utajya ufata akaruhuko kugira ngo wite ku buzima bwawe, Erega ni wowe wenyine murinzi w’ubuzima bwawe wenyine.

5.Inshuti

Ubundi kugira ngo uzabone inshuti nyanshuti biravuna pe, ariko se kuki akenshi iyo abantu babonye amafaranga batangira kwiburisha cyane ari na ko bagenda bivana ku nshuti zabo magara buhoro buhoro?

Ni ukuri kandi ndakubwira ko inshuti nyanshuti ishobora no kukurutira umuvandimwe, bityo yagakwiye guhabwa agaciro kanini ntasimbuzwe amafaranga kuko inshuti nyanshuti iguha umunezero aho wari ubababye ndetse inakuba hafi no mu byago.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.