× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo gusohora indirimbo "Urugendo", Nyinawumuntu Divine ari mu bitaro

Category: Artists  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

Nyuma yo gusohora indirimbo "Urugendo", Nyinawumuntu Divine ari mu bitaro

Wagira ngo yarihanuriraga. Mu ntangiro y’indirimbo urugendo agira ati "Iyi nzira n’ubwo inyerera, kwizera nakuye ku musaraba kuzandengera kuko unyoboye ashoboye, gutsindwa bavuga kuzava he?

Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo yakunzwe cyane, amakuru Paradise.rw icyesha umuyobozi wa Trinity for Support ni uko kuri ubu umuramyi Divine Nyinawumuntu ari mu bitaro byo ku Muhima nyuma y’impanuka ya moto yakoze ubwo yajyaga mu kiganiro kuri Television ya AHUPA.

Yagize ati: "Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo yari kuri moto atwawe n’umwe mu bagize umuryango we yerekeza mu mujyi kugira ngo akore ikiganiro ku ndirimbo "Urugendo" yari yatumiwemo n’abanyamakuru Prince Shumbusho.

Ubwo bageraga ku Muhima, imodoka y’ikamyo yabaturutse inyuma ifite umuvuduko udasanzwe hafi kubagonga. Bitewe n’uko imbere yabo hari imodoka nyinshi kandi zagendaga gahoro, babuze uko bayikwepa bisanga yabasatiriye cyane.

Uwari utwaye iyi moto yakwepeye ku ruhande gatoya ku bw’amahirwe imodoka ntiyabagonga. Gusa byabaye ngombwa ko Divine yisanga yakandagiye hasi mu buryo bumutunguye, ukuguru gusa n’ugucomoka.

Umuyobozi wa TFS ireberera inyungu Divine, akomeza avuga ko yahamagawe na Divine amubwira ko bakoze impanuka idakanganye, byabaye ngombwa ko amusaba ko bahagarika urugendo rw’ivugabutumwa akajya kwa muganga ariko Divine amubwira ko bidakomeye ubwo akomeza urugendo.

Mu kiganiro yakoranye n’umuramyi w’i Burundi witwa Daniela wari uri mu Rwanda muri gahunda yo kumunyekanisha indirimbo "Te amo" yagikoranye imbaraga asoza ikiganiro ajya kwivuza.

Umuyobozi wa TFS akomeza avuga ko kuri icyo cyumweru nabwo yari afite ikindi kiganiro kuri Radio Inkoramutima nabwo aramuherekeza ajya kugitanga nk’uko yari yamuherekeje kuri AHOPA. Aha naho Divine yagaragaraga nk’udafite ikibazo gikomeye dore ko nabwo yigenzaga ndetse asoza ikiganiro amahoro ndetse akomeza gufata imiti.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo yumvise ububabare budasanzwe muri kwa kuguru bituma yihutishwa igitaraganya ajyanwa ku Muhima akaba yashyizwe mu bitaro.

Mu butumwa Divine yasangije abamukurikira kuri Status ya WhatsApp yagize ati"Kwa muganga sinzahakumbura pe! Nimbona mvuyeyo ntihazagire uwongera kunjyanayo".

Gusa amakuru Paradise.rw ikesha umuvandimwe we avuga ko yanyujijwe mu cyuma hakaba hategerejwe ibisubizo. Ntiharamenyekana niba ibiganiro yateganyaga mu mpera z’iki cyumweru bizasubikwa cyangwa bizakomeza.

Divine ari mu bitaro

Imana imukize vuba!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.