Mu masaha ataragera ku icumi gusa, abakoresha YouTube bagera ku bihumbi 130 bari bamaze kureba videwo zashyizweho zivuga ko Pasiteri Ezira Mpyisi, umusaza w’imyaka 101 usengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi yapfuye.
Ku zindi mbuga nkoranyambaga, zimwe na zimwe zirimo Facebook byari bimaze iminsi bivugwa ko atakiriho. Abantu benshi cyane bari bababaye bazi ko Pasiteri bakunda cyane, umukozi w’Imana ubwiriza insinzi y’icyaha yapfuye.
Kuri uyu munsi ku itariki 14 Ukuboza 2023, nyuma yo kumenyekana kw’icyo bitaga inkuru mbi y’incamugongo yuko Pasiteri Ezira Mpyisi yapfuye, mu masaha atageze ku icumi we ubwe yivugiye ko ari muzima kandi ko ari gushima Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Pasiteri Ezira Mpyisi yavuze ko amaze amezi atandatu yose arembye, aterurwa, akorerwa ibintu byose, ariko kuri uyu munsi akaba yaruhutse.
Yavuze ko adatinya urupfu bityo ko kumubika ngo yapfuye iyo biba impamo byari kumushimisha kuko yari kuba apfiriye mu mwami.
Yagize ati: “Hahirwa abapfa bapfiriye mu Mwami Yesu.” Aya magambo ya Pasiteri Ezira Mpyisi wayasanga mu gitabo cy’Ibyahishuwe 14: 13.
‘Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”’
Yagiriye inama abantu bose bamukunda yo kugira Yesu mu bwonko. Umurongo wo muri Yakobo 4:7, 8 yayigarutseho cyane ariko yibanda ku wa 7.
Ati‘ Murwanye Satani azabahunga.’ Yasobanuye ko kurwanya Satani atari ugusenga kuko amasengesho atirukana Satani. Ikintu kimwe kirukana Satani ni ukugira Yesu mu bwonko.
Yavuze ko amaherezo ya buri wese ari urupfu. ‘Ibihembo by’ibyaha ni urupfu.’ _Abaroma 6:23. Yavuze aya magambo ahita agaruka ku cyo wakora ukagira Yesu mu bwonko kandi urupfu ntirugutere ubwoba.
Yavuze ko ari ngombwa ko ubwonko bwawe bugengwa na Kristo. Ibyo wabigeraho usoma Bibiliya. Yagize ati: “Ni ukwigaburira Bibiliya kugera ubwo Yesu akwinjizamo ijambo. Ukabaho udakora icyaha, ukanesha kamere. Icyaha kiraryoha ariko Yesu akirusha kuryoha.”
Yavuze ko abamubitse bari batumwe na Satani nubwo gupfa ari yo maherezo ye. Kuba afite Yesu mu bwonko bituma urupfu rumutinya.
Ibi yabivuze adashaka gusobanura ko abapfa bose ari uko badafite Yesu mu bwonko, ahubwo ko n’iyo bapfuye bapfana ibyiringiro byo kuzazuka ku muzuko wa mbere.
We ubwe yivugiye ati: “Sindava mu mwuka. Ndacyari umurwayi ariko umunsi nturagera. Ndacyabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana.
Uwabitse ko napfuye, na we bazamutangaza nk’uko yantangaje. Wenda yanyangaga, yenda yabirose,... yifuza ko mfa gusa ndamwifuriza ko urupfu niruza ruzamusanga muri Yesu.”
Yasoje agira ati: “Mwese mbifurije kugira Yesu mu bwonko.”
“Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.”_Yakobo 4:7