Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga, hatangiye gucicikana amashusho n’amagambo avuga ko Prophet Elijah wo muri Angola amaze imyaka icyenda yose atarya, kandi na we ubwe yabitangaje ku rukuta rwe rwa Instagram.
Uyu muhanuzi uzwi ku mazina ya Prophet Elijah ahamya ko amaze imyaka 9 atarya mu rugendo rwe rwo kumara imyaka 40 abayeho atyo, ko atunzwe n’ibisukika na bwo bitari isosi yo mu biryo bitetswe, ahubwo ko anywa amata, amazi n’ibindi binyobwa gusa.
Ubutumwa bwe bwashyizwe kuri Instagram ye mu Gushyingo 2025 yizihiza imyaka 9 amaze atangiye uyu muhigo w’imyaka 40 yo kutarya bwabishimangiye, bituma benshi bibaza ku buzima bwe, aho akura imbaraga, n’uko akomeje gukora ibikorwa byafatwa nk’ibitangaza.
Ibi ntabwo byasabye igihe kinini kugira ngo biteze impaka ku mbuga nkoranyambaga. Hari abamufata nk’umukozi w’Imana uri ku rwego rudasanzwe, abandi bakabibonamo ubuyobe bushingiye ku gusuzugura imiterere isanzwe y’umubiri w’umuntu. Ibyo byose arabirenga akavuga ko ari ubushobozi bw’Imana akorera.
Prophet Elijah ni izina ryatangiye kumenyekana cyane ku mbuga nka TikTok na Instagram kubera amashusho amugaragaza asengerera abantu barambaraye cyangwa bapfukamye hasi, nyuma abandi bakavuga ko bakize indwara nyuma yo kumukoraho gusa.
Mu butumwa bwe buboneka kuri konti ye ya Official Prophet Elijah, avuga ko ari “umuntu ukora nk’uko Yesu yakoraga, aho kumukoraho byonyine byatumaga abantu bakira.”
Yemeza ko Imana yamuhaye itegeko ridasanzwe ryo kutarya ibintu byose, ko nta bindi byamutunga bitari ibinyobwa, kandi ko ari byo bimufasha kuba mu rwego rwo hejuru mu buryo bw’umwuka.
Mu Gushyingo 2025, Prophet Elijah ubwe yongeye kugaruka ku buzima bwe bwo kutarya ku rukuta rwe rwa Instagram. Yavuze ko “ari mu myaka icyenda y’ubuzima bushya” yahawe na Mwuka Wera.
Nyuma y’iki gitekerezo cye, abafana n’abiyita abigishwa be bamushimiye, bavuga ko ari urugero rw’umurimo w’Imana. Ariko ku ruhande rumwe, abasesenguzi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje gushidikanya gukomeye.
Amakuru ahurizwa hamwe n’ibitangazamakuru bitandukanye nka The Kenya Times, The Kampala Journal, ndetse n’amakuru yacicikanye ku mbuga nka TikTok na YouTube, agaragaza ko Prophet Elijah ubusanzwe amazina ye nyakuri ari Marcelino Mário Bento, umuturage wo mu gihugu cya Angola.
Ni umuyobozi w’itorero ryitwa Church of Salvation of All Nations, rifite ibikorwa byo kwigisha, guhanura no gukiza. Umwimerere w’ivugabutumwa rye wubakiye ku busobanuro bw’ibitangaza no ku bwoko bw’ubutumwa buvuga imbaraga z’Imana zigaragarira ku mubiri n’ubuzima bw’abamukurikira.
Mu nyigisho ze, asobanura byose akora bituruka ku “guhamagarwa n’Imana,” kandi ko ibikorwa bye byose abihuza n’ubutumwa bwo kuburira isi no kuyisaba gusubira ku Mana.
Apostle Marcelino Mário Bento, uzwi cyane nka Prophet Elijah wo muri Angola, ni umuvugabutumwa ufite izina rikomeye kubera imisatsi ye ya dreadlocks we yateretse nka ba Samusoni bari abanaziri, n’ukuntu amaze imyaka icyenda atarya ibiryo bikomeye ahubwo akaba atunzwe n’ibinyobwa gusa, akaba anavuga ko ateganya kubikomeza imyaka 40 yose.
Avuga ko ubuzima bwe bwatangiye nk’uwari umuntu usanzwe, ariko akanyura mu bihe bikomeye byamwubatse mbere yo guhamagarwa mu murimo w’Imana no gushinga itorero rye.
Afurika n’ahandi bamumenye nk’umuhanuzi uvuga ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana n’ubutumwa bwo kwihana, kandi akoresha imbuga nkoranyambaga mu kugeza inyigisho ze ku bantu benshi, ari na yo mpamvu ahora afatwa nk’umuntu ufite ubwiru n’icyubahiro cyihariye mu iyobokamana.
Ibyo avuga byo kubaho imyaka icyenda utarya ibiryo ntibivugwaho rumwe n’abahanga mu kumenya ubuzima bw’abantu. Mu rwego rw’ubumenyi, umubiri w’umuntu ufite aho ugera mu kwihangana, kandi iminsi mike gusa umuntu atarya ibiryo bikwiriye iba ishobora guteza ibibazo bikomeye. Ku bahakanyi bumva bidashoboka, abizera bo bikabakomeza.
Nubwo bimeze bityo, ibyo Prophet Elijah avuga bikomeza kwishimirwa n’abantu bafite ukwemera gukomeye ku bikorwa by’umwuka, bavuga ko “ibyo Imana ishaka nta muntu ubiburizamo.”
Prophet Elijah yizihije imyaka 9 amaze atarya atunzwe no kunywa gusa!