Mu gihe benshi bakomeje kunyura mu bihe bikomeye by’ubukene, uburwayi, umubabaro n’agahinda, Pasiteri Gisanura Christian yatangije isengesho ry’iminsi itatu rifite intego yo gusengera abantu bari gucika intege kubera uburwayi, kugira ngo bongere gukomezwa mu mwuka no mu mubiri, mu kwizera Imana y’ukuri itajya ibura ijambo n’imbaraga byo gukiza.
Umunsi wa mbere: "Ntuhagarikwe umutima n’abakora ibyaha"
Isengesho ryatangiranye n’ijambo ryo muri Zaburi 37:1, aho Uwiteka atuburira kutababazwa n’ibikorwa by’abakiranirwa cyangwa ngo tubagirire ishyari, ahubwo tugashingira ibyiringiro byacu ku Mana: “Ntuhagarikwe umutima n’abakora ibyaha kandi ntugirire ishyari abakora ibyo gukiranirwa.”
Pasiteri Gisanura yibanze ku bantu bacibwa intege n’uburwayi, ababatoteza, ababeshyera, n’ababatuka bitewe n’uko bahisemo gukiranuka. Yavuze ko hari benshi batangiye kugeragezwa mu buryo bukomeye, bamwe bagatakaza akazi, abandi batandukanye n’inshuti n’imiryango yabo, ariko ijambo ry’Imana ryongera kutubwira ngo abatuma ducibwa intege "bazacibwa vuba nk’ubwatsi, bazuma nk’igisambu kibisi."
Yasabye Imana gukomeza buri muntu ugeragezwa, cyane cyane abashobora kuba baratakaje icyizere, bakumva batagifite icyo babereyeho. Mu isengesho, yagize ati: “Uwiteka Mana, fasha abacitse intege kugumisha umutima wabo mu byiringiro by’Imana. Rinda umutima we kujya mu byo gukiranirwa.”
Yongeraho amagambo ahumuriza abafite ibikomere, ati: “Iyo ageragejwe, akageragezwa n’abamurusha imbaraga, bamubeshejeho, Uwiteka Mana uzamurinde gucika intege mu mwuka.”
Umugisha ku bemera kwihangana
Pasiteri Gisanura yibukije abakristu ko Uwiteka ari Imana y’imbabazi. Yashishikarije buri wese uri mu bihe bikomeye kwihangana, kwizera no kugumya gukora ibyiza nubwo byaba bimeze nk’aho nta bisubizo bihari. Yatanze icyizere cy’uko Imana igira icyo ikora: “Wishimire Uwiteka, umwiringire, na we azaguha ibyo umusaba.”
Yasengeye by’umwihariko abari mu mishinga, abari mu rugendo rw’iterambere, abakubiswe n’ibihe bigoye, ati: “Turi mu rugendo, dufite intego n’ibyerekezo. Ndabikwikoreje, ngo wikorere ibyerekezo by’abantu, imishinga n’imigambi yabo, ngo ubashyigikire ubafashe kubisohoza.”
Mu gusoza isengesho, yasabye Imana gukomeza buri wese uri hafi gucika intege, abari mu rugendo, abibaza niba bashoboye, abashobora kuba baratawe n’abo bakundaga, abamaze iminsi barumiwe. Yahumurije abari mu rugendo rw’ubuzima n’ibigeragezo agira ati: “Umutima usa nk’aho unaniwe, ugiye gucika intege, uwukomeze.”
Yarangije avuga ko aya masengesho azakomereza ku minsi ibiri isigaye, mu cyumweru cyahariwe gusengera abacitse intege kugira ngo bose bongere kubona imbaraga z’ukwihangana, icyerekezo, n’ihumure mu Mana.
“Imana izaguha ibyo umutima wawe usaba. Niwiringira Imana, izabikora. Ukomeze mu byiringiro, wirengagize ibicantege. Imana ikongerere imbaraga mu izina rya Yesu.”- Pastor Gisanura