Umuramyi Patient Bizimana yijeje abakunzi be kuzagirana nabo umwaka mwiza wa 2025. Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na Paradise.
Ku itariki 30 Ukwakira 2022 ni bwo byatangiye guhwihwiswa ko umuramyi Patient Bizimana wari umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel yaba yimukiye muri America mu buryo bw’ibanga rikomeye.
Iyi tariki yahuriranye n’itariki y’igitaramo cya "Unconditional Love" cya Bosco Nshuti aho Patient Bizimana yari umwe mu bari bategerejwe cyane muri iki gitaramo, gusa bikaza guhinduka ku munota wa nyuma.
Kwimukira muri Amerika bisa n’ibyatonze abakunzi b’uyu muramyi dore ko mu myaka ya za 2018-2022 kubona affiche y’igitaramo cya Gospel kitariho ifoto ya Patient Bizimana wagira ngo habayeho kwibeshya ku bayikoze. Gusa kuva icyo gihe uyu muramyi ntiyongeye kugaragara cyane mu bikorwa bya Gospel.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Patient Bizimana yijeje abakunzi be kubasubiza mu bihe byiza yari yarabamenyereje anabateguza indirimbo nshya.
Avuga ku mwaka wa 2024 utaragenze neza n’ibikorwa ateganya mu mwaka wa 2025, Patient Bizimana yagize ati: "Umwaka wa 2024 ni byo habayemo guceceka cyane, ku bijyanye no gukora indirimbo nshya hari ibyo nari mpugiyemo nabyo bya ngombwa cyanee, ariko uyu mwaka wa 2025 ku bw’ubuntu bw’Imana hari gahunda yo gukora indirimbo kandi hatagize igihinduka iya mbere izajya hanze ukwezi gutaha kwa Gashyantare.
Patient Bizimana ni umwe mu baramyi bafite izina ry’ubukombe mu muziki wa Gospel. Yakunze kuzuza ibyishimo bisendereye imitima y’abantu ibihumbi n’ibihumbi mu gitaramo ngarukamwaka cya Easter Celebration cyari kimaze kuba ubukombe mu Rwanda.
Muri iki kiganiro yagarutse kuri iki gitaramo, yagize ati: "Gahunda yo gutegura ibitaramo
bya EASTER CELEBRATION irahari turacyabisengera aho yabera hose, haba hano muri Amerika cyangwa Canada byanashoboka mu Rwanda. Igihe cyo gusubukurwa nzabibamenyesha!!"
Mu mwaka wa 2015 ni bwo Patient Bizimana yatangiye gutegura ibitaramo bya Easter Celebration byatumbagije izina rye mu ruhando rw’umuziki nyarwanda. Ibi bitaramo yabikoreye ahantu hatandukanye muri Kigali ndetse hari n’ibyo yakoreye ku ivuko rye mu karere ka Rubavu.
Ni umwe muhanzi bazanye mu Rwanda amazina akomeye y’abaramyi bakunzwe cyane barimo icyamamare Sinach wo muri Nigeria ufatwa nk’umwamikazi wa Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana; Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), Apotre Apollinaire wo mu Burundi n’abandi.
Igitaramo cya Easter Celebration giheruka kuba mu mwaka wa 2019. Ni Igitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki 21 Mata 2019 kibera i Gikondo kuri Expo Ground.
Patient Bizimana yataramanye n’ibyamamare bifite icyicaro gihoraho mu Mitima y’abakunzi ba Gospel nka Alka Mbumba wamamaye mu ndirimbo ‘Fanda Nayo’, Redemption Voice itsinda ry’i Burundi, Simon Kabera, Healing Worship Team, Gaby Kamanzi, Sam Rwibasira na Shekina worship team ya ERC Masoro.
Mu mwaka wa 2020 iki gitaramo cyaje gusubikwa kubera impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Coronavirus. Muri uyu mwaka yari yatumiye umunya-Afurika y’Epfo Pastor Solly Mahlangu uzwi cyane mu ndirimbo nka "Wahamba Nathi", "Obrigado", "Mwamba mwamba", "Pokeya Sifa" n’izindi.
Tariki ya 20 Ukuboza 2021 ni bwo Patient Bizimana n’umugore we Karamira Uwera Gentille basezeranye imbere y’Imana. Basezeranyijwe n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu, Pasiteri Lydia Masasu. Ni ubukwe bwaririmbwemo n’abahanzi nka Gaby Kamanzi na Simon Kabera, ndetse Patient Bizimana aririmbira umugeni we.
Patient na Gentille batuye mu mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee, bibaruse imfura yabo ku wa 23 Nzeri 2022.
Kuri ubu amakuru Paradise ifite ni uko kuva mu mwaka wa 2018, Karamira Uwera Gentille asigaye ari we mujyanama mu bijyanye n’umuziki wa Patient Bizimana wahoze abarizwa muri Sosiyete ya Moriah Entertainment Group.
Patient Bizimana amaze imyaka irenga 17 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.
Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y’igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church.
Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987, akurira mu Rwanda. Yize amashuri abanza kuri Umubano Primary School iwabo mu Karere ka Rubavu ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda, akomereza ayisumbuye muri Saint Fidele. Yaje kuminuza mu ishami ry’icungamari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).
Azwi cyane mu ndirimbo zirenga 50 zirimo nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’. Yakoranye indirimbo n’abandi bahanzi barimo Nelson Mucyo bakoranye"Ngeze ku Iriba" na ndaje. Yanakoranye Amashimwe na Muhoza Maombi Honette n’abandi.
Paradise yagiranye ikiganiro kiryoshye n’umuramyi Patient Bizimana
RYOHERWA N’INDIRIMBO "AMAGAMBO YANJYE" YA PATIENT BIZIMANA