× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine

Category: Leaders  »  March 2023 »  Editor

Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku ntambara y'u Burusiya na Ukraine

Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, yagarutse ku masomo ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yabaye ishingiro ry’iterambere.

Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano ibera i Doha muri Qatar, ko amasomo yavuye mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, ariyo yabaye ishingiro ry’iterambere igihugu kimaze kugeraho.

Muri iyi nama y’iminsi itatu, Pereizda Kagame yavuze ko u Rwanda rurimo gukora ibishoboka byose ngo rutere imbere, avuga kandi ko igihugu cyiteguye gukorana n’abandi muri uru rugendo, mu rwego rwo guharanira ko ibyabaye mu gihe cyashize bitazasubira ukundi.

Perezida Kagame yasangije abitabiriye iyi nama ubunararibonye bw’u Rwanda mu kubaka ubwiyunge nyuma y’amakimbirane ndetse n’uburyo u Rwanda rwakoresheje ngo rwiyubake nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi nama kandi umukuru w’igihugu yongeye kubazwa ku bijyanye n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, yongera gushimangira ko ibibazo biri muri Congo bitatangijwe n’u Rwanda, nubwo rwagiye rubishorwamo ku mpamvu zitandukanye.

Yavuze ko umutekano muke muri icyo gihugu uturuka ku bintu byinshi birimo imiyoborere mibi no kuba mu Burasirazuba hari imitwe myinshi iwuhungabanya, nyamara hagatoranywamo M23 gusa nk’aho ariyo zingiro ry’ibibazo byose.

Muri iyi nama mpuzamahanga yiga ku mutekano, Perezida Kagame yanabajijwe icyo atekereza ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine asubiza ko umwihariko w’iyi ntambara ari uko nta n’umwe ugaragaza ko ashishikajwe n’ibiganiro kugira ngo hadakomeza kwangirika byinshi.

Yagaragaje ko ikibazo gikomeye ari uko buri wese, barwana yumva ari mu kuri, ibyo ashaka ari cyo kigomba gukorwa.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko nibikomeza gutyo abatuye isi bose bazabihomberamo n’abadafite aho bahuriye nabyo ariko n’ababitangije nabo ngo bashobora kutabicika kuko bageze ku rwego, uburyo babivugamo ubwabyo bigaragaza ko barimo kwisenya.

Src: RBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.